CAF U-17 Zonal Qualifiers: U Rwanda rwatsinze U Burundi

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinze Uburundi 4-3 mu mukino wa 2 wo mu matsinda mu ijonjora ry’ibanze riri guhuza amakipe yo muri CECAFA mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 giteganyijwe umwaka utaha.

Igitego cya mbere cyaturutse ku munyezamu w’Uburundi wateye nabi umupira awuhereza umukinnyi w’u Rwanda ku mutwe, na we awusunikira Moise Nyarugabo ahita atsinda icya mbere. Uburundi bwahise bucyishyura ku munota wa 27 gitsinzwe na Arsene Irankunda.

Igitego cy’u Rwanda cya 2 cyatsinzwe na Rodrigue Isingizwe ku ishoti yatereye kure y’izamu nko muri metero 29. U Rwanda rwabonye igitego cya 3 gitsinzwe na kapiteni Keddy Nsanzimfura kuri Coup Franc yateye neza ku munota wa 44 , umunyezamu w’Uburundi akagirango ugiye kurenga, umupira uhita wikubita ku giti cy’izamu uhita winjira.

Igitego cya 4 cy’u Rwanda cyaturutse kuri Kazungu Clever wateye umupira ukikubita ku giti cy’izamu usanga Moise Nyarugabo aho yari ari yinjiza icya 4 ku munota wa 55.

Nyuma yo gutsindwa icya 4, ikipe y’Uburundi ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gushaka uko yakwishyura ndetse babasha kwinjiza ibitego 2 ( Munaba Edson ku munota wa 60 na Iratanga Flavier ku munota wa75 ) biturutse ku makosa no guhagarara nabi kwa ba myugariro.

Aya majonjora ari kubera mu gihugu cya Tanzania. U Rwanda rwakinnye umukino ubanza kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018. Rwatangiye rukina na Sudan, rutsinda 3-1. U Rwanda rwahise rugira amanota 6.

U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Tanzania , U Burundi na Sudan. . Somalia nayo yari kuba iri muri iri tsinda ariko ntiyitabiriye amarushanwa.

Itsinda B rigizwe na Kenya, Uganda, Ethiopia, Djibouti na Sudani y’Epfo.

Mu mukino ubanza wundi wo mu itsinda A , Tanzania yari yatsinze U Burundi 2-1. Moise Nyarugabo w’u Rwanda niwe ugize ibitego byinshi kuko amaze kugira ibitego 4 mu mikino 2 gusa.

Tariki 28 Kanama 2018 uzaba ari umunsi w’ikiruhuko. Tariki 24 Kanama 2018, ikipe izaba yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere izahura n’iya 2 mu itsinda rya 2. Izaba yabaye iya mbere mu itsinda rya 2 nayo ikine n’izaba yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere muri 1/2.

Tariki 25 Kanama 2018 nabwo uzaba ari umunsi w’ikiruhuko. Tariki 26 Kanama 2018 nibwo hazakinwa umukino wa nyuma uzabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanywa 3.

Ikipe izegukana iri rushanwa niyo izahagararira aka karere mu gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 muri Gicurasi 2019 kizabera muri Tanzania.

11 Amavubi U-17 yabanje mu kibuga

Moise Nyarugabo umaze kugira ibitego 4...

Uko imikino isigaye y’u Rwanda iteganyijwe:

Tariki 21 Kanama 208

Rwanda vs Tanzania

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo