Imigabo n’imigambi ya Rocket Fan Club, imwe mu nshya za Rayon Sports - AMAFOTO

Rocket Fan Club niyo Fan Club nshya muri Rayon Sports iheruka gufungurwa. Izanye imigabo n’imigambi inyuranye ngo yo gufasha guhindura byinshi muri Rayon Sports, haba mu buryo bw’ubushobozi bwo gutunga ikipe haba no mu buryo bw’ubushobozi bwo kuyobora ikipe.

Ni Fan Club irimo bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports mu myaka yashize ndetse n’abandi babaye hafi y’ubuyobozi bwayo kenshi. Yafunguwe ku mugaragaro tariki 16 Kamena 2018 ndetse bamwe mu bayihagarariye bitabiriye inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yabaye tariki 17 Kamena 2018.

Mu bahoze mu buyobizi bwa Rayon Sports barimo hari nka Muhirwa Prosper wari Visi Perezida wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier wahoze ari Umunyamabanga wa Rayon Sports n’abandi banyuranye.

Dominique Twagirumukiza niwe Perezida wa Rocket Fan Club. Avuga ko bayishinze bagira ngo nabo bishyire hamwe batange umusanzu ufatika ku ikipe ya Rayon Sports.

Dominique ati " Igitekerezo cyaturutse mu banyamuryango. Nubundi dusanzwe turi abanyamuryango ba Rayon Sports ariko mu byiciro bitandukanye. Kubera ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyizeho ku rwego rw’igihugu gahunda za Fan Clubs, kugira ngo tubashe gukusanya imbaraga tuzishyire hamwe, ni muri urwo rwego natwe twishyize hamwe kugira ngo tugire umusanzu dutanga ku ikipe yacu."

Avuga ku ntego batangiranye, Dominique yagize ati " Dutangiranye intego zo gufasha ikipe yacu kugira ngo ikomeze itware ibikombe. Ikindi ni ukugira ngo ikipe yacu igire umurongo ngenderwaho kandi ikomeze kuba iya mbere mu makipe yo mu Rwanda."

Izina ryayo ngo rifitanye isano n’umuco w’abanyarwanda

Abajijwe inkomoko y’izina ’Rocket’ ( ubusanzwe bisobanura igisasu cya kirimbuzi), Dominique yavuze ko barihisemo bagendeye ku ngufu batangiranye ariko ngo rikanagirana isano n’isano n’umuco w’abanyarwanda.

Ati " Iri zina twarihisemo kubera ko Fan Club yacu ifite intego kandi ikaba itangiranye ingufu , twifuza ko zizagenda ziyongera mu gihe kizagenda kiza akaba ari Fan Club twifuza ko izagira ibyo ihindura byinshi muri Rayon Sports , haba mu buryo bw’ubushobozi bwo gutunga ikipe haba no mu buryo bw’ubushobozi bwo kuyobora ikipe.

Ni muri urwo rwego twe twahisemo iri zina kubera ko rifitanye isano n’umuco w’abanyarwanda wo kwirwanirira , wo kwihagararaho no kugira intego muri wowe kugira ngo ikipe yacu izarusheho kumera neza."

Rocket Fan Club yatangiranye abanyamuryango 38 ariko bakiyongera. Ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali i Gikondo. Yatangiye itanga umusanzu w’ibihumbi magana atatu na makumyabiri (320.000 FRW) buri kwezi ariko ngo uzagenda wongerwa.

Ni Fan Club ya 32 ifunguwe muri Rayon Sports. Uko zingana zitanga asaga miliyoi 4 FRW buri kwezi muri Rayon Sports nk’umusanzu wazo mu gufasha ikipe bafana ariko akaba ngo azagenda yongerwa.

Mike Runigababisha ukuriye ihuriro rya Fan Clubs za Rayon Sports ( Fan Base) wanayifunguye ku mugaragaro yashimye ifungurwa rya Rocket Fan Club kuko ngo ari imbaraga zije zisanga izindi.

Ati " Ni imbaraga zisanga izindi. Ni abantu bazi Rayon Sports mu buryo buhagije ariko bifuza ko kugira icyo bakomeza kuyifasha. Ni imbaraga zikomeye mu buryo bw’ibitekerezo no mu buryo bw’ubushobozi. Bahereye ku musanzu wa 320.000 FRW. Ni ibintu cyiza cyane. Ni abagabo ubona baje mu byo bazi.

Bazi intege nke z’ikipe. Bazi uko bagomba kunganirana n’abandi kugira ngo Rayon Sports ikomeze gutera imbere. Ndasaba abandi bafana ko bakomeza kwishyira hamwe kugira ngo dukomeze twubake ubushobozi bwo gufasha ikipe yacu."

Ikirango cya Rocket Fan Club

Gakwaya Olivier wahoze ari Umunyamabanga wa Rayon Sports niwe wari MC muri uyu muhango

Mike Runigababisha ukuriye ihuriro rya Fan Clubs za Rayon Sports ( Fan Base) niwe wayifunguye ku mugaragaro...Zimaze kuba 32 zose hamwe

Perezida wa Rocket, Dominique Twagirumukiza

Muhirwa Prosper wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports ni umwe mu bagize iyi Fan Club...yabwiye abanyamuryango ko ashaka kubagurira ingoma nkuko yagiye abikorera izindi fan Club ndetse avuga ko bagomba guharanira kuba ab’imbere mu bafasha Rayon Sports mu buryo bwose

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports na we yari yitabiriye ifunguwa rya Rocket Fan Club

Bishimiye ifungurwa rya Rocket Fan Club

Umwe mu bari n’abategarugori bagize Rocket Fan Club

Ifungurwa habayeho umwanya wo gutanga ibitekerezo binyuranye ku banyamuryango ba Rocket

Bafata ifoto y’urwibutso

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo