Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhura na Police FC

Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhura na Police FC, inakurikirwa na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidele.

Nyuma y’imikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye yatumye shampiyona ihagarara, kuri uyu wa Kane irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatanu.

Umwe mu mikino utegerejwe na benshi ndetse wanavuzweho byinshi ni umukino uzahuza Police FC na Rayon Sports ku wa kane tariki 10 Kamena 2021 kuri Stade ya Bugesera guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Kuri uyu wa Kabiri, abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports usibye abafite ibibazo by’imvune barimo Mugisha Gilbert, Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, Iradukunda Axel ndetse na Muhire Kevin nibo batakoranye n’ikipe.

Nishimwe Blaise na Niyigena Clement bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu bakoranye na bagenzi babo nyuma yo kugaruka mu mwiherero mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Umukino uzahuza Rayon Sports na Police FC uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 saa cyenda n’igice mu Bugesera. Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona mu makipe 8 ahatanira igikombe cya Shampiyona.

Umukino uheruka Rayon Sports yatsinze Bugesera FC 3-1 naho Police FC itsinda Marines FC 2-1. Zombi zifite amanota 3. Ziri inyuma ya AS Kigali na FC zo zifite amanota 4 mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele (ubanza i bumoso) yakurikiye iyi myitozo...hagati hari Gatete Ahmed, ushinzwe discipline muri Rayon Sports...i buryo hari Murego Philemon ushinzwe imirire y’abakinnyi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo