Ikipe ya Gasogi United yateye intambwe ya mbere iyiganisha mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Gosogi United FC yateye intambwe yo kugana mu cyiciro cya mbere nyuma y’uko itsinze ikipe ya Sorwathe Fc mu mukino ubanza wa 1/2 igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye ku kibuga cya Groupe Scolaire Kinihira aho iyi kipe isanzwe yakirira imikino yayo.

Ni umukino wabereye i Kinihira, ikipe ya Sorwathe yari yakiriye Gasogi United mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri,aho amakipe yombi ari kurwanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Muri uyu witabiriwe n’abakunzi b’amakipe yombi ndetse n’abayobozi b’ayo makipe.

Ni umukino watangiye amakipe yombi asa n’arimo kwigana haba k’uruhande rwa Gasogi yari yasuye ndetse n’ikipe ya Sorwathe.

Ubwo hari k’umunota wa 31 w’umukino nibwo habonetse uburyo k’uruhande rwa Gasogi myugariro wayo Buzindu Guy atera n’umutwe ashaka gutsinda igitego umupira ugarurwa n’umukinnyi wo hagati ariko k’umurongo mw’izamu.

Uku kutabyaza amahirwe kuri makipe yombi byageze kumunota wa 45 w’umukino ntakipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi bityo igice cya mbere cy’umukino kirangira ari ubusa ku busa ku mpande zombi.

Bavuye kuruhuka k’uruhande rw’umutoza wa Gasogi United Lomami Marcel yakoze impinduka aho yakuyemo Habimana Noah wari wabanjemo ndetse anahura n’ikipe yahozemo mu mwaka w’imikino ushize yinjizamo rutahizamu Butare Henry wari umaze iminsi atabona umwanya wo gukina muri iyi kipe ya Gasogi United.

Izi mpinduka zakozwe k’uruhande rwa Gasogi zaje kubyara umusaruro ubwo hari k’umunota wa 75 w’umukino, ikipe ya Gasogi yazamukanye umupira ahagana i bumoso k’uruhandwe rwariho Twagirayezu Fulgence uzwi nka Mackenzie ahanahana neza umupira na Amani, aba bakinnyi bakomeje guhanahana maze rutahizamu Habimana Yves ahereza Butare Henry utari umaze umwanya munini mu kibuga atera ishoti ryagendeye hasi kugeza ubwo umunyezamu wa Sorwathe Kagame atabashije kugarura uwo mupira uruhukira mu rushundura.

Iyi tsinzi y’ikipe ya Gasogi United ikaba ibahesha amahirwe yo kuba bazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino wa 2019-2020 mu gihe baba bitwaye neza mu mukino wo kwishyura uzaba ku wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019, uyu mukino ukazabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera Saa cyenda n’igice.

Mu wundi mukino wa 1/2 mu kiciro cya kabiri wari wabaye kuwa gatanu w’iki cyumweru ikipe ya Heroes yatsindiye Kicukiro ikipe ya Etoile De l’est ibitego 2-0, umukino wo kwishyura ukaba uteganijwe nawo ku wa gattu ukazabera ku i Ngoma aho ikipe ya Etoile de l’Est ibarizwa.


Mukansanga Salama niwe wayoboye uyu mukino

Rabbin Issac /Radio/ TV 1

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo