Ijwi ry’Aba Rayons bakoze ibirori byo kwishimira igikombe cya Shampiyona (AMAFOTO)

Ijwi ry’Aba Rayon Fan Club babaye aba mbere mu kwishimira igikombe cya Shampiyona ikipe yabo bafana ya Rayon Sports yegukanye uyu mwaka , bashimira ubuyobozi bw’iyi kipe uburyo baha agaciro abafana, biyemeza kuzazamura umusanzu basanzwe batanga buri kwezi.

Ni igikorwa bakoze kuri iki Cyumweru tariki 9 Kamena 2019.Rainbow Hotel Hotel ku Kicukiro.

Murego Philemon yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimiye cyane igikombe ikipe yabo yegukanye uyu mwaka ari nayo mpamvu bahisemo gutegura ibirori byo kucyishimira.

Ni igikombe bazaniwe na Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports. Murego Philemon yafashe ijambo abwira abanyamuryango bari aho ko mubyo bishimira cyane ari uko harimo n’agaciro komite ya Rayon Sports iha abafana.

Ati " Kuba igikombe cyazanywe hano ngo tucyishimire tunakireba, ababishaka bacyifotorezeho, ni agaciro komite yacu iduha kandi turabibashimira cyane. Mu izina ry’abanyamuryango mpagarariye, mboneyeho gutangaza ko amafaranga twatangaga muri Fan Base buri kwezi tuzayongera kugira ngo turusheho natwe gutera ingabo mu bitugu ikipe idahwema kuduha ibyishimo."

Murego yaboneyeho guha ubutumwa Muhawenimana Claude wari uhagarariye ubuyobozi , kuzababwira ko babashimira ndetse ko bazahora bafatanya muri byose. Yamusabye kumugereza ubutumwa ku bakinnyi, bakabashimira ubwitange bagaragaje muri uyu mwaka ndetse akabasaba ko banabahesha igikombe cy’amahoro kuko nacyo ngo bagifiteho ijambo.

Muhawenimana Claude wari umushyitsi mukuru yashimiye cyane Ijwi ry’Aba Rayon ku gikorwa bateguye, bakabimburira izindi fan Clubs za Rayon Sports zigera kuri 38.

Ati " Mukoze agashya rwose, muba aba mbere mu kwishimira iki gikombe twashyikirijwe tariki ya 1 Kamena 2019. Ni igikorwa cyiza cyane. Dutekereza ko n’izindi Fan Clubs zizakora ibiro nk’ibi kuko iki gikombe habayeho ubwitange bwa buri wese ngo kiboneke."

Yunzemo ati " N’ubwo mwashimiye ubuyobizi, iki gikombe kugira ngo kiboneke, byasabye ubufatanye bw’ubuyobozi, abakinnyi n’abafana muri rusange ari nayo mpamvu mbashimira."

Uyu muhango wasojwe abanyamuryango b’Ijwi ry’Aba Rayon bahana impano mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubumwe n’urukundo bafitanye hagati yabo.

Tariki 1 Kamena 2019 nibwo Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona yegukanye ifite amanota 72 mu gihe APR FC ya 2 yari ifite amanota 65. Rayon Sports yahise yuzuza ibikombe icyenda by’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yaherukaga kwegukana shampiyona mu 2017. Ibindi bikombe bya shampiyona yatwaye ni ibyo mu 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004 na 2013.

Ijwi ry’Abarayon yakoze ibi birori byo kwishimira igikombe yashinzwe mu kwezi k’Ukuboza 2017. Mbere yari yabanje gukorera kuri Facebook ariko nyuma abayigize barisuganya bashinga Fan Club inakora inshingano zose za Fan Club za Rayon Sports zikora. Kuri ubu igizwe n’abanyamuryango barenga 80. Ni imwe mu ma Fan Clubs akunda guherekeza Rayon Sports aho yagiye gukinira hose ndetse bakanakora ibikorwa binyuranye byo kubaka igihugu no kuremera abatishoboye.

Claude Muhawenimana ukuriye abafana niwe wazanye igikombe

Abagize Ijwi ry’Aba Rayon bishimiye cyane igikombe cya Shampiyona cyegukanywe n’ikipe yabo muri uyu mwaka

Murego Philemon yashimiye abanyamuryango ubwitange bagira mu kwitangira ikipe na Fan Club muri rusange

Byari ibirori mu bindi

I bumoso hari Jacques ukuriye ubumwe bw’Aba Rayon naho i buryo ni Gentil ukuriye Intwali Fan Club ....bombi bari baje kwifatanya n’abagize Ijwi ry’Aba Rayon muri ibi birori

Claude Muhawenimana yabashimiye ko babaye Fan Club ya mbere ikoze ibirori byo kwishimira igikombe

PHOTO: MUNEZA Robert

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo