Ijabo Ryawe Rwanda: Ubuyobozi n’ubushobozi byashyizwe mu biganza by’Abanyamuryango

Abanyamuryango b’Ijabo Ryawe Rwanda bashyizwe igorora, nyuma yo kwemeza ku bwiganze bw’amajwi, amategeko ngengamikorere abegurira ububasha n’ubushobozi hashingiwe ku nzego z’ubuyobozi zavuguruwe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019, muri Kigali Convention Center iherereye muri Ligue ya 5 ya IJABO RYAWE RWANDA hateraniye inama y’Inteko rusange y’uwo muryango ugizwe n’amarerero yigishirizwamo abana gukina umupira w’amaguru.

Mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho muri iyo nama, hari harimo raporo y’ibyakozwe na Komite Nyobozi kuva yatorwa ku wa 31 Werurwe 2017, ndetse n’Amategeko ngengamikorere agomba kugenga Umuryango.

Nyuma yo kumurikirwa ibikorwa bikubiye mu ngingo zisaga 20, Abanyamuryango b’Ijabo Ryawe Rwanda bagaragaje ko banyuzwe n’ibyakozwe mu gihe cy’amezi 21 bamaze bishyiriyeho ubuyobozi, babigaragaza bazamuye ibiganza bose.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no gukorera ubugororangingo ayo mategeko, Abanyamuryango bayemeje ku bwiganze bw’amajwi ayingayinga 100%.

Uretse ibyo kandi abanyamuryango bamurikiwe umushinga w’ingengo y’imari y’igihe cy’imyaka ibiri, ugaragaza ko hazibandwa ku bikorwa birimo birimo amarushanwa, kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango no kubaka umuryango uhamye, byose bikazatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri 122.000.000.

Abanyamuryango bamurikiwe Ingingo z’Amategeko Ngengamikorere yasinywe kuwa 23 Ukuboza 2012, zirimo ishyiraho imiterere y’inzego z’ubuyobozi n’imikorere n’imikoranire yazo, ndetse n’izindi zigaragaza aho umuryango wabo ukura umutungo.

Hemejwe ko Umunyamuryango w’Ijabo Ryawe Rwanda ari irerero ryujuje ibiteganywa n’Amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco No 001/MINISPOC/2017 yo kuwa 16 Gashyantare 2017, ibyo bigahabwa umugisha n’Inteko rusange.

Uwo ni we kandi usabwa kwishyura umusanzu w’Umuryango uhwanye n’amafaranga y’u Rwanda 24.000 buri mwaka, mu gihe irerero rishaka kuba Umunyamuryango mushya ryo risabwa kwishyura Umusanzu fatizo uhwanye n’amafaranga y’u Rwanda 100.000.

Muri iyi nteko rusange kandi hahembwe abayobozi ba Ligue zinyuranye bitwaye neza:

President wa Ligue wageze kuri Terrain cyane kuruta abandi: Kamanzi Hardi (Ligue 3);

Uwatanze raporo neza kandi ku gihe kuruta abandi: Mbungira Ismael (Ligue 2);

Uwahanze udushya muri Ligue ayobora: Dr.Philemon Rukema (Ligue 1);

Uwagize ubwitabire bwinshi kuruta abandi mu bikorwa by’Ijabo: Ntibitura Jean Claude (ligue 5);

Uw’umwaka (wahize abandi): Nzabahimana Emmanuel (Ligue 4)

Inama yabereye muri Kigali Convention Center

Hagiye hatangwa ibitekerezo binyuranye

Nsengimana Donatien wabaye President wa mbere w’IJABO RYAWE RWANDA kimwe n’abamukurikiye barashimiwe

Nzabahimana Emmanuel (Ligue 4), yahembwe nk’umuyobozi wa Ligue wabaye indashyikirwa (President wa Ligue w’Umwaka)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Sylvain nzeyimana

    Mwaramutse nifuza kubona umupira wacu utera imbere nagize igitekerezo mfasha abana bakunda umupira pe!dukorera ahitwa murwambariro mfite abana benshi ibyiciro byose ndabasaba ko mwazansura byaba ngombwa mukanfasha nkaba umunyamuryango w’Ijabo.murakoze.

    - 12/08/2019 - 10:14
  • Nzeyimana Sylvain

    Sinabonye igisubizo kubusabe nigitekerezo natanze.

    - 14/08/2019 - 10:04
Tanga Igitekerezo