Ihuriro ry’abagore ryaberaga i Nyanza ryasize bihaye intego zo kuzamura uruhare rwabo muri Siporo [AMAFOTO]

Inama y’iminsi itatu yaberaga mu karere ka Nyanza kuva kwa Gatatu w’iki cyumweru, yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda, yasize abayitabiriye biyemeje kuzamura uruhare rw’abagore mu iterambere rya siporo mu Rwanda.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umuco na Siporo Hon. Nyirasafari Esperance kuwa Gatatu w’iki cyumweru, yari yitabiriwe n’abagore bari mu mafederasiyo atandukanye n’abandi bafite aho bahuriye na siporo hano mu Rwanda, aho icyari kigamijwe ari ukurebera hamwe uburyo bagira uruhare rungana n’urwa basaza babo mu siporo.

Mu byaganiriweho muri iki gihe cy’iminsi itatu iyi nama yabayemo mu karere ka Nyanza, barebeye hamwe ishusho y’uko abagore bitabira ndetse bafite uruhare muri siporo kugeza ubu ndetse n’imbogamizi bahura na zo, izi zirimo kudahabwa agaciro ndetse rimwe na rimwe bagahura n’ihohoterwa binyuze muri iyi siporo.

Ubwo yasozaga iri huriro, umuyobozi w’akarere ka Nyanza; Ntazinda Erasme yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira abagore no muri siporo ndetse na bo bakaba basabwa kugaragaza ko bashoboye. Uyu muyobozi yavuze ko kandi bigendanye n’imyanzuro yafatiwe muri iri huriro, nta kabuza ko Siporo igiye kongera kuba iy’abanyarwanda bose.

Yagize ati:”Nk’uko dusanzwe dufata ihame ry’uburinganire mu bikorwa bindi, n’ihame ry’uburinganire mu bikorwa bya siporo naryo ryimakazwe. Ni uhiriro ryiza, ryafashe imyanzuro myiza, nidufatanya twese tukayishyira mu bikorwa bizatuma siporo yumvikana ko ari iy’abanyarwanda bose atari umwihariko wa bamwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira abagore no muri siporo

Rwemalika Felicite, Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize komite Olempike Mpuzamahanga yavuze ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abagore bahabwe agaciro muri siporo nk’uko bigenda mu zindi gahunda dore ko kugeza ubu bimaze kugaragara ko aribo bafite umusaruro mwiza ku rwego rw’igihugu.

Rwemalika yagize ati:“Mu myanzuro twafashe harimo ko muri gahunda z’ibikorwa za Minisiteri ya Siporo twifuza ko habaho nibura kugaragaza uburinganire muri siporo ndetse twasabye ko n’ubuyobozi bw’uturere niba bafite amakipe y’abahungu, bashyiraho n’ay’abakobwa ndetse bakagira uburenganzira bungana ku bikorwa remezo. Twiyemeje kandi ko hakorwa ubukangurambaga ku bijyanye n’ihohoterwa ndetse no kurikumira, abarikoze bagafatirwa ibyemezo bikaze kuko byaragaraye muri siporo. Tuzajya duhura buri gihembwe turebe aho bigeze.”

Rwemalika yavuze ko bagiye kunoza imyanzuro bafatiye muri iri huriro, kugira ngo ishyikirizwe abazabafasha kuyishyira mu bikorwa

Nk’uko kandi byatangajwe n’abitabiriye iri huriro, ngo bagiye gukomeza kubaka ubushobozi bwabo bashingiye ku byo bungukiye muri iyi nama y’iminsi itatu.

Abitabiriye iri huriro ry’abagore uko ari 37 bakaba bashyikirijwe certificats.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’iminsi itatu harimo: Guharanira ko ikoreshwa ry’ ingengo y’imari ya siporo mu nzego za Leta ryubahiriza ihame ry’uburinganire, Gukangurira abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo muri siporo (abayobozi, abatoza, abasifuzi, n’abanyamakuru) no Guharanira ko abagore bagira uburenganzira bungana n’ubw’abagabo ku bikorwa remezo bya siporo.

Harimo kandi Gukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababyeyi gushyira imbaraga mu guha abagore amahirwe yo gukora siporo no kuyitabira, Guhemba abagore bakoze ibikorwa by’Indashyikirwa muri siporo, Gukora ubukangurambaga mu bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi, nko mu muganda, mu marushanwa ategurwa n’ibindi bikorwa byose bihuza abantu benshi, Gukurikirana ko federasiyo zifite komisiyo “Femmes dans le Sport” kandi zikora ndetse no Gukora inyandiko y’amategeko arengera umugore uri muri siporo by’umuwihariko abakinnyi.

Iri huriro ryasojwe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iminsi itatu ribera i Nyanza

Jean De Dieu Mukundiyukuri, umuhuzabikorwa muri Komite Olempike y’u Rwanda

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme na Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda Rwemarika Felicite ubwo hasozwaga iri huriro

Ryitabiriwe n’abagore bavuye muri federasiyo z’imikino itandukanye hano mu Rwanda

Abitabiriye iri huriro ryamaze iminsi itatu bahawe certificats

Photo: Hardi UWIHANGANYE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo