Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryateguye ibikombe bibiri bitandukanye ku munsi wa nyuma wa Shampiyona kuko hari amahirwe ko APR FC cyangwa Kiyovu Sports, imwe muri izo yayegukana.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Kamena 2022, ni bwo hamenyekana ikipe yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.
Mbere y’uko hakinwa iyi mikino ya nyuma, Umunsi wa 30, APR FC ni iya mbere n’amanota 63 mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 62 ku mwanya wa kabiri.
APR FC irakirwa na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Cyenda mu gihe Kiyovu Sports yakira Marines FC kuri Stade ya Muhanga.
Ikipe y’Ingabo iraba isabwa gutsinda cyangwa kunganya mu gihe Kiyovu Sports ikeneye gutsinda gusa niba ishaka kongera kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 1993.
Uretse kwitsindira Marines FC itajya iyorohera kuko yayitsinze mu mukino ubanza wa Shampiyona ikanayisezerera mu Gikombe cy’Amahoro, ibyiringiro bya Kiyovu Sports biri kandi mu biganza bya Police FC yahamaga APR FC.
Kuba amakipe yombi afite amahirwe ku Gikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, byatumye FERWAFA iteganya ibikombe bibiri, ni ukuvuga kuri buri kibuga, i Muhanga n’i Nyamirambo.
ITANGWA RY'IGIKOMBE CYA @PrimusLeague 2021/2022.
Igikombe cya PNL 2021/2022 kiratangwa uyu munsi nyuma y'imikino y'umunsi wa 30.
FERWAFA iraza gushyikiriza igikombe ikipe izaba yagitsindiye hagati ya APR FC Kuri stade ya Kigali na SC KIYOVU Kuri stade ya Muhanga. pic.twitter.com/9tCm0Po4Le
— Rwanda FA (@FERWAFA) June 16, 2022
/B_ART_COM>