Igikombe cy’Intwari 2020: Police FC nayo yatangiranye intsinzi (AMAFOTO)

Ikipe ya Police FC nayo yatangiranye intsinzi mu gikombe cy’Intwari cya 2020 itsinze Kiyovu SC 2-1.

Ni umukino wa kabiri wakinywe kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Wari wabanjirijwe n’uwo APR FC yatsinzemo Mukura VS 3-1.

Kiyovu SC yari yabaye iya 5 muri Shampiyona ishize, yaje muri iri rushanwa isimbuye Rayon Sports yaryikuyemo.

Kiyovu Sports yamenyeshejwe ko izakina iri rushanwa amasaha atageze kuri 24 mbere y’uko ritangira nyuma yo kwikuramo kwa Rayon Sports.

Gusatira cyane kwa Police FC mu minota ya mbere, byayihaye ibitego hakiri kare, ku munota wa gatatu gusa, Ngendahimana Eric ayitsindira igitego cya mbere n’umutwe ku mupira w’umuterekano wari utewe na Mpozembizi Mohamed.

Nyuma y’iminota ine gusa, Police FC yungukiye ku makosa y’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Bwanakweli Emmanuel wananyuze mu ikipe y’abashinzwe umutekano, Iyabivuze Osée amutsindana igitego mu nguni ifunze ku ishoti rikomeye yateye, umupira ukanyura munsi y’amaguru ya Bwanakweli.

Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri byihuse, Kiyovu SC yatangiye gukina neza, ihererekanya umupira uryoheye ijisho ishakisha uko yakwishyura ariko uburyo bwayo bwose bukomeza kwanga harimo n’aho yateye imipira ibiri igakubita ku giti cy’izamu.

Nshuti Dominique Savio na Ndayishimiye Célestin barokoye Police FC ku buryo bubiri bwabazwe. Saba Robert na Armel Ghislain bakomeje gusiragira imbere y’izamu rya Police FC.

Ku munota wa 73, Kiyovu SC yabonye igitego cyatsinzwe na Saba Robert utabonye umwanya wo kukishimira kuko yahise agira ikibazo mu itako akaryama hasi.

Ku munota wa 90, kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable, yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, yamuviriyemo itukura.

Muri iri rushanwa ryahuje amakipe ane azahura yose, Kiyovu SC izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, tariki ya 28 Mutarama 2020, ihura na Mukura Victory Sports mu gihe APR FC izahura na Police FC.

Uko amakipe ahagaze nyuma y’umunsi wa mbere

Mbere y’umukino, abakapiteni basoma ubutumwa bujyanye n’insnganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza Intwari z’igihugu

11 Kiyovu SC yabanje mu kibuga

11 Police FC yabanje mu kibuga

Munezero Fiston yari ku ntebe y’abasimbura

Ruremesha Emmanuel (i buryo) , utoza Kiyovu SC yakoze iyo bwabaga ahangana na Police FC nubwo batumiwe mu irushanwa buri buke riba

Abatoza ba Police FC

Ku munota wa 5 gusa, Police FC yari imaze kwinjiza igitego cya mbere cyatsinzwe na Ngendahimana Eric n’umutwe

Iyabivuze Osée yatsindiye Police FC igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye cyane ryanyuze mu maguru ya Bwanakweli

Iyabivuze Osée yishimira igitego

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2, Kiyovu SC yacanye umuriro ku izamu rya Police FC kugeza umukino urangiye

Saba Robert watsindiye Kiyovu SC yahise agira ikibazo mu itako, abaganga babanza kumwitaho

I buryo hari Ntarindwa Théodore, Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu SC

Umunyamabanga wa Kiyovu SC yakurikiye uyu mukino

Habimana Hussein (i bumoso), Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ( Directeur technique national-DTN)

I bumoso hari Umuyobozi wa Police FC, ACP Jean Bosco Rangira

Perezida wa APR FC akaba n’umugenzuzi mukuru wa RDF, Lt Gen. Jacques Musemakweli yakurikiye uyu mukino

I bumoso hari CP Bruce Munyambo, naho i buryo ni Maj. Gen. Mubaraka Muganga , uyobora ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali akaba n’ umuyobozi wungirije w’iikipe ya APR FC

Armel Ghislain witwaye neza muri uyu mukino

Martin Fabrice wakinnye neza cyane mu kibuga hagati

Ruremesha mu kazi

Habarurema Gahungu urindira Police FC yahuye n’akazi gakomeye cyane

Umukino ujya kurangira, Nsabimana Aimable , Kapiteni wa Police FC yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, imuviramo umutuku

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo