Idrissa Gueye wanze gukina yambaye imyenda ya PSG ishyigikira abatinganyi, ari kugarukwaho cyane

Intero (hashtag) #WeareallIdrissa, ’Twese turi Idrissa’, irimo gukoreshwa cyane ku isi mu gushyigikira umukinnyi Idrissa Gueye w’ikipe y’igihugu ya Sénégal n’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, mu gihe hari ubushyamirane ku bivugwa ko ari urwango ku batinganyi.

BBC Sport yumva ko iyo ntero yatewe nuko Gueye, w’imyaka 32, yanze gukinira PSG yambaye umupira uriho amabara yo gushyigikira abatinganyi.

Ku wa kabiri, amakipe yo mu Bufaransa yari yatumiwe mu kwizihiza umunsi w’itariki ya 17 y’ukwezi kwa gatanu, umunsi mpuzamahanga wo kwamagana urwango rugirirwa abatinganyi n’abafite imiterere yihariye ijyanye n’igitsina.

Bwinshi mu butumwa bwo kuri Twitter buvuga ku kwemera kwa kisilamu kwa Gueye.

Bukavuga no ku kuntu mu bihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) amategeko yemera kunenga Islam cyangwa igitabo gitagatifu cyayo cya Korowani (Quran), ariko bukavuga no ku cyo babona nk’ibura ry’ubwisanzure ku kudashyigikira ubutinganyi.

Ariko iyo intero irimo no gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango ku batinganyi.

Benshi ku mbuga za internet barakajwe n’ibivugwa ko ari ibikorwa bya Gueye, bakavuga ko ari igitutsi kandi ko bigaragaza urwango ku batinganyi.

Ubutinganyi ntibwemewe n’amategeko muri Sénégal, ndetse buhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) bivugwa ko ryandikiye Gueye ngo asobanure impamvu atitabiriye umukino wa PSG wo ku wa gatandatu wayihuje na Montpellier, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

FFF irashaka ko asaba imbabazi, cyangwa akavuga ko ibihuha ku mpamvu atakinnye uwo mukino nta shingiro bifite.

Bivugwa ko iyo baruwa yongeraho ko niba yanze gukina yaba "ashyigikiye imyitwarire y’ivangura".

Hagati aho, PSG yavuze ko "itewe ishema cyane" no kwambara imipira y’amabara ashyigikira abatinganyi.

Mbere, umutoza wa PSG Mauricio Pochettino yavuze ko Gueye wenyine ari we utarakinnye uwo mukino "ku mpamvu bwite" ze.

BBC Sport yegereye abahagarariye Gueye kugira ngo bagire icyo babivugaho.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo