Icyubahiro Rayon Sports ihabwa muri Shampiyona y’u Rwanda bituma umuntu yumva yifuje kuyikinira – Christ Mbondi

Christ Mbondi , rutahizamu wo muri Cameroun ushobora gusinyira bya burundu Rayon Sports isaha iyo ariyo yose yavuze ko uburyo Rayon Sports ifite icyubahiro mu Rwanda biri mu bishobora gukurura umukinnyi ngo ayikinire.

Christ Mbondi ukomoka muri Cameroun akina nka rutahizamu. Yakoze imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018.

Mu myitozo yagaragaje ko afite ubuhanga bwihariye mu gutsinda ndetse atsinda ibitego 2 wenyine ubwo abakinnyi bari bigabanyijemo amakipe 2. Yakoranye imyitozo nundi mukinnyi mushya witwa Yussuf ukina hagati mu kibuga ukomoka muri Nigeria ariko usanzwe akinira Mufulira Wanderers yo muri Zambia ukina hagati mu kibuga.

Uretse kuba abafana ba Rayon Sports bamukuriye ingofero, Karekezi Olivier na we yabihamirije mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com nyuma y’imyitozo aho yavuze ko byatumye arara neza nyuma yo kubona rutahizamu yifuzaga..

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Christ Mbondi na we yagaragaje ko ikipe ya Rayon Sports yaje kuyigeragezamo amahirwe hari icyo ayiziho.

Wakwibwira ute nk’umufana ukumvise ku nshuro ya mbere ?

Nitwa Christ Mbondi…Ndi umukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Cameroun ukina umupira w’amaguru ku buryo bwa kinyamwuga. Nazamukiye muri Shampiyona y’Ubusuwisi. Natwaye igikombe cy’Ubusuwisi ndi mu ikipe ya FC Scion muri 2011. Kuva muri 2011 kugeza muri 2013 nari ndi muri FC Sion . Nyuma yaho nagiye muri Thailand mu ikipe yitwa Bangkok Glass. Muri Thailand nakiniyeyo amakipe 2. Nanakiniye Khonkaen ndetse nyibera kapiteni.

Nyuma nagiye muri Algerie mu ikipe yitwa JS Saoura , nyuma njya muri Paraguay mu ikipe yitwa Deportivo Capiatá. Ubwo nari mu biruhuko, agent wanjye w’umunyarwanda witwa Alex yambwiye ibyerekeye ikipe ya Rayon Sports …

Wari uzi Rayon Sports mbere yo kuyerekezamo ?

Yego, narabimenye ko ariyo yatwaye igikombe kandi ikaba izakina Champions League. Nitwe tugomba guhesha umupira w’Afurika agaciro. Gukinira Rayon Sports izakina amajonjora ya Champions League ni nko kuba uri muri Real Madrid. Icyubahiro Rayon Sports ihabwa muri Shampiyona y’u Rwanda bitera imbaraga, bikanatuma umuntu yumva yifuje gukinira Rayon Sports.

Rayon Sports wayibonye gute ?

Ni ikipe ituje ariko ikunda gutsinda. Ukurikije ibyo abafana baba bashaka, ni ikipe ishaka ibyiza.

Watubwira iki kuri contract yawe muri Rayon Sports ?

Ntekereza ko bazabiganira na manager. Ibyerekeye kontaro n’ibindi byose njye na manager tuzicara, turebe ibyo twasaba Rayon Sports. Kugeza ubu ibyo nasinye ntabwo nabitangaza kuko njye na manager nitwe tugomba kubyigaho. Niwo munsi wanjye wa mbere muri Rayon Sports. Nshobora gusinya nimugoroba cyangwa se aka kanya (yavugaga nyuma y’imyitozo)…gusa mu Rwanda naje kubera Rayon Sports , ndakeka ko mubyumva.

Hagati mu myitozo Christ Mbondi yahise asinyira ku kibuga imbanzirizamasezerano (Pre –contract).

Christ Mbondi yavutse tariki 2 Gashyantare 1992. Muri 2010 yavuye mu ikpe ya FC Bamenda yo muri Cameroun yerekeza muri FC Sion y’abatarengeje imyaka 21 yo mu Busuwisi. Muri 2013 yerekeje muri Bangkok Glass yo muri Thailand nk’intizanyo. Muri uwo mwaka nanone yavuye Bangkok Glass muri Khon Kaen FC nayo yo muri Thailand. Uwo mwaka wa 2013 yasubiye muri Bangkok Glass ari nawo mwaka kuba intizanyo byarangiye asubira muri FC Sion y’abatarengeje imyaka 21. Yayivuyemo yerekeza muri Grassland FC yo muri Cameroun.

Muri 2015 yerekeje muri JS Saoura. Muri 2016 ubwo atari agifite ikipe nibwo yerekeje muri Capiatá yo muri Paraguay. Muri 2017 yavuye muri Capiatá yerekeza muri Olimpia de Itá nayo yo muri Paraguay.

Inkuru bijyanye:

Ngiye kurara nishimye kuko mbonye rutahizamu mwiza... Karekezi avuga kuri Rutahizamu wo muri Cameroun

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo