Urwibutso Tchabalala azahorana kuri Rayon Sports n’abafana bayo yita ‘Abanyamurava’

Shaban Hussein Tchabalala , rutahizamu w’Umurundi akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu, Intamba mu Rugamba wari umaze amezi atandatu muri Rayon sports, kuri ubu wamaze kugera muri Afurika y’epfo mu ikipe ye nshya ya Baroka FC avuga ko hari byinshi azahora yibukira kuri Rayon Sports ariko ngo icy’ingenzi ni uko yatumye agaragara ku ruhando mpuzamahanga nka rutahizamu ushoboye.

Tchabalala yasinyiye gukinira Rayon Sports avuye mu ikipe y’Amagaju FC tariki 11 Mutarama 2018. Kuri uwo munsi ninabwo yagiye gusuhuza abafana bamwakira nk’Umwami.

Amezi atandatu yakiniye Rayon Sports yayitsindiye ibitego bitandatu muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ ndetse anaba urufunguzo rwatumye iyi kipe igera muri 1/8 (amatsinda) cy’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo , Total CAF Confederation Cup 2018.

Tchabalala niwe watsinze igitego cyatumye Rayon Sports inganya 1-1 na LLB Academique y’i Burundi mu mukino ubanza wa Total CAF Champions League tariki 10 Gashyantare 2018 ndetse ninawe watsinze igitego cyatumye Rayon Sports isezerera LLB mu mukino wabereye i Bujumbura mu Burundi tariki 21 Gashyantare 2018.

Tchabalala kandi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino ubanza Rayon Sports yanganyije 0-0 na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ndetse no mu mukino wo kwishyura. Nubwo atabashije gutsinda mu mikino yombi yarangiye Rayon Sports isezerewe ku 2-0, Rayon Sports igahita yerekeza muri CAF Confederation Cup, Tchabalala yigaragaje nka rutahizamu ukomeye.

Nyuma yo kwitwara neza muri iyi mikino , Tchabalala yahise atangira kwifuzwa n’amakipe atandukanye yo muri Afurika y’Uburasirazuba nka Yanga Africans yo muri Tanzania, Sofapaka yo muri Kenya n’andi yo muri Afurika y’epfo; Baroka FC na Bidvest Wits Football Club ariko birangira asinyiye Baroka FC.

Tchabalala yanafashije cyane Rayon Sports kwitwara neza imbere ya Costa do Sol yo muri Mozambique mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye i Kigali iyitsinda ibitego 3-0. Icyo gihe yatsinzemo ibitego 2 byanatumye ikomeza mu matsinda nubwo umukino wo kwishyura yawutsinzwe ku bitego 2-0.

Kuri ubu Tchabalala ari kumwe n’ikipe ye aho bari kwitegura imikino ya Shampiyona y’uyu mwaka.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com Tchabalala yagarutse kuri bimwe mu bihe yagiriye muri Rayon Sports ariko iyo muganira ntabura kwitsa cyane kubyo Rayon Sports yamufashije ndetse no gushimira abafana bayo we yita ‘Abanyamurava’.

Umunyamakuru:Ubu umerewe gute mu ikipe ya Baroka FC ?

Tchabalala :Ikipe ni nziza, ndishimye, bamfashe neza.

Ni iki Rayon Sports ubona yagufashije mu mwuga wawe ?

Rayon Sports yaramfashije cyane. Yamfashije kuzamura urwego nari ndiho, ituma ngaragara ku buryo navuga ko ariyo yatumye nza hano muri Baroka FC. Yamfashije kugira izina muri ba rutahizamu beza bo muri Afurika.

Ni abahe bakinnyi bagufashije kwibona muri Rayon Sports ubwo wari ukiyigeramo ?
Nakubwira ko ari abakinnyi bose. Banyakiriye neza kandi , banambwira ko babonye umuntu uzabafasha kubatsindira ibitego. Nkihagera bahise banyongerera icyizere, nanjye mbishyira mu bikorwa.

Ni ikihe gitego cyagushimishije ukinira Rayon Sports ndetse n’umukino waba waragushimishije kuruta iyindi

Igitego natsinze kikanshimisha ni icyo natsinze LLB mu mukino wo kwishyura i Burundi. Umukino wanshimishije ni uwo twatsinzemo Costa do Sol 3-0 i Kigali.
Umukino wakubabaje kurusha iyindi ukinira Rayon Sport ni uwuhe?
Ni umukino wa Shampiyona twakinnye na Police turanganya, muri uwo mukino nanirwa gutsinda Penaliti. Nubwo mu mupira bibaho, ariko byarambabaje cyane nkanasaba imbabazi abafana ibyabaye urya munsi.

Ni iki ushimira abafana ba Rayon Sports ?

Abafana ba Rayon Sports ndabashimira cyane. Bamfashije kwitwara neza kuko iyo nabaga ndi gukina, banteraga imbaraga no gukora cyane. Iyo nanabonaga hari icyo byanyongereraga kuko ni abafana b’abanyamurava. Bazakomeze gushyigikira ikipe kuko nizo mbaraga zayo.

Ni iki uzahora uzirikana ku ikipe y’Amagaju FC ?

Icyo ntazibagirwa ku ikipe y’Amagaju, ni uko ari ikipe natangiriyemo gukina umupira w’amaguru mu Rwanda kandi numvaga mfite ubushobozi bwo gukora itandukaniro nubwo atari ikipe nkuru.

Ikindi abakinnyi twakinanye mu Magaju bamfataga nk’umuntu wa kavukire kandi ntanikintu na kimwe nigeze mburana abaturage b’i Nyagisenyi.

Undi muntu ntazibagirwa ni umutoza Pablo. Nkigera mu Magaju yamfashije byinshi. Yangiraga inama nyinshi kugeza nigihe nari ngiye muri Rayon Sports yakomeje kumba hafi kuko mufata nk’umubyeyi. Ndamushimira cyane.

Ni iki uzahora uzirikana ku ikipe ya Rayon Sports ?

Nzahora nzirikana ko ariyo yatumye nzamuka ku rundi rwego kandi ikaba ikipe ifite abafana bafasha umukinnyi gutera imbere no gukora cyane. Nzahora nzirikana ukuntu abakinnyi bayo twari tubanye neza, tubayeho neza, mbafata nk’abavandimwe kandi nabo bakaba baramfataga neza cyane.

Nzahora nibuka ibihe byiza twagize mu ikipe. Kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ni ikintu tutazibagirwa na rimwe.

Ni iki ubona cyafasha Rayon Sports kwitwara neza mu gihe kizaza ?

Icyayifasha ni ugusimbuza abakinnyi bagiye kuri buri mwanya , bakanategura neza , ndabizi ko bizafasha cyane. Rayon Sports ni ikipe nziza. Icy’ingenzi gusa ni ukwihutira kongeramo abakinnyi ku myanya ituzuye.

Baroka FC uyu mukinnyi agiye gukinira, yarangije umwaka ushize wa shampiyona ari iya 14 byatumye ihindura abatoza ikaba yarazanye Witson Nyirenda igura n’abakinnyi batandukanye barimo Elvis Chipezeze, Tshediso Patjie, Bheki Maliba, Thabo Moseki, Bonginkosi Makume, Siseko Manana, Armand Gnanuillet, Ananias Gebhardt, Orebotse Mongae na Shabani Hussein Tchabalala.

Shabani Hussein Tchabalala yasinyiye Baroka FC kuyikinira mu myaka 2 iri imbere. Azajya yambara numero 17. Baroka FC ni iyo mu karere ka Ga-Mphahlele hafi y’umujyi wa Polokwane na Limpopo.

Tchabalala yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi b’Abarundi bakinnye muri ‘The Premier Soccer League’ ya Afurika y’epfo nka; Papy Fatty na Fiston Abdul Razak.

Umukino Rayon Sports yanganyijemo na Police FC 1-1, Tchabalala agahusha penaliti ngo niwo wamubabaje cyane

Umukino Rayon Sports yatsinzemo Cost do Sol 3-0, Tchabalala agatsindamo 2 ngo niwo umuhora ku mutima mu yamushimishije yose akinira Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nsengiyumva Assumani

    Kubwange namwemeraga kubera umuhate nubwitange agiramukibuga amahirwe mass ku Equips shya

    - 15/07/2018 - 07:14
Tanga Igitekerezo