Ibyo wamenya ku mwambaro Rayon Sports yamuritse ugakurura impaka ku mbuga nkoranyambaga

Kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021 Rayon Sports yamuritse umwambaro wa gatatu (Third Kit) izajya yambara mu gihe yasuye andi makipe mu mikino ya shampiyona ndetse n’andi marushanwa ahatanirwa mu Rwanda.

Iyi myambaro yakuruye impaka nyinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bibaza uburyo iyi kipe ikunzwe na benshi igiye guhindura amabara yayo asanzwe y’ubururu n’umweru ikajya yambara andi mabara y’ivu (grey) n’umuhondo benshi bavuze ko aya mabara ajya gusa n’umukara wa APR FC ndetse n’umuhondo wa Mukura VS.

Mu busanzwe ntabwo ibi bifite aho bihuriye n’ukuri kuko uyu mwambaro wamuritswe ari uwa gatatu (Third Kit) bidakuraho indi myambaro yayo isanzwe yambara yakiriye umukino (Home Kit) ndetse n’uwo yambara yasohotse (Away Kit).

Mu busanzwe, amakipe agiye gukina umukino agomba gukina umukino ikipe yakiriye niyo ihabwa uburenganzira bwo kwambara umwambaro wayo wa mbere yambara mu rugo (Home Kit) mu gihe iyasuye ihabwa uburenganzira bwo kwambara umwambaro wayo wa kabiri yambara yasuye (Away Kit).

Gusa hashobora kuvuka ikibazo mu gihe umwambaro wa kabiri w’ikipe yasuye uhuza ibara n’umwambaro wa mbere w’ikipe yakiriye, bituma habaho gushakira igisubizo mu mwambaro wa gatatu (Third Kit) mu makipe afite ubushobozi buhagije akaba yanashaka umwambaro w’undi wihariye (Alternative Kit).

AS Kigali Vs Rayon Sports

Mu gihe hitegurwa umukino wa shampiyiona w’umunsi wa 9 uzahuza AS Kigali na Rayon Sports, umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo….,Usesenguye imyambarire y’aya makipe yombi usanga ikipe ya Rayon Sports yashoboraga kugongwa n’ikibazo cy’imyambaro kubera impamvu z’amabara y’amakipe yombi zikurikira:

i) Abanyezamu b’ikipe ya AS Kigali bambara imyambaro y’ibara ry’umweru bituma Rayon Sports itarashoboraga kwambara umwambaro wayo wa kabiri (Away Kit) ufite ibara ry’umweru.

ii) Abakinnyi b’imbere ba AS Kigali bambara umwambaro ufite ibara ry’ubururu mu rugo (Home Kit) bihura n’umwambaro ikipe ya Rayon Sports yambara yakiriye umukino.

Mu gihe ikipe ya AS Kigali ariyo izakira uyu mukino, bisaba ikipe ya Rayon Sports gushaka umwambaro utandukanye n’iyo yari isanzwe ikoresha kubera impamvu zagaragajwe haruguru.


Imikino yagiye igira ibibazo by’imyambaro muri shampiyona y’u Rwanda

Gorilla na Rayon Sports

Umukino wakerereweho iminota 30 kubera ko Gorilla FC yari yasuye Rayin Sports yari ihuje amabara yayo na Rayon Sports bityo birangira Gorilla FC ishatse umwambaro wa 3 ufite ibara ritukura.

AS Kigali na Gorilla FC

Umukino wakerereweho iminota 18 kubera ko amakipe yombi ahuje amabara.

Amategeko ya FIFA ku myenda y’amakipe (Kit)

i. Amakipe abiri agiye gukina umukino agomba kuba atandukanye ku mabara y’umwabaro wayo ndetse n’umusifuzi w’umukino.

ii. Ikipe yakiriye umukino yemererwa kwambara umwambaro uri mu mabara yayo asanzwe (umwambaro wa mbere yambara iri mu rugo cq uwa kabiri yambara yasuye cq uwa gatatu yambara mu gihe yasuye ikipe bahuje amabara).

iii. Mu gihe ikipe yasuye ihuza amabara y’umwambaro wayo wa mbere n’uwa kabiri n’ikipe yayakiriye, ikipe yasuye yambara umwambaro wa gatatu ufite ibara ryihariye (Third Kit/Alternative Kit).

iv. Buri munyezamu muri aya makipe yombi agiye gukina agomba kuba yambaye umwambaro uri mu ibara ritandukanye n’abakinnyi bakina imbere ndetse n’umusifuzi.

v. Mu gihe abanyezamu b’amakipe yombi bahuje ibara ry’umwambaro wabo kandi nta wundi bafite, umusifuzi yemerera umukino gutangira.

vi. Amakipe yombi ntagomba guhuza ibara ry’amasogisi ndetse n’amakabutura mu mukino ndetse n’umusifuzi.

Uko amabara arushanwa agaciro ku mukino (Priority) mu itegeko rya FIFA

Mu mukino wemewe wa FIFA, umusifuzi areba amabara akayaha agaciro mu buryo bukurikira:

1. Abakinnyi bakina imbere b’ikipe yakiriye umukino nibo bafite uburenganzira busesuye bwo kwambara ibara ryayo ryo mu rugo.

2. Abakinnyi bakina imbere b’ikipe yasuye nibo barebwaho ku mwanya wa kabiri

3. Umunyezamu w’ikipe yakiriye ku mwanya wa gatatu

4. Umunyezamu w’ikipe yasuye ku mwanya wa kane

5. Umusifuzi w’umukino ku mwanya wa Gatanu.

Muri shampiyona y’Abongereza (Premier League)

Itegeko rigenga umwambaro muri shampiyona y’Abongereza ryo rigena ko “Mu gihe amakipe arimo gukina umukino wa shampiyona, abakinnyi b’amakipe ahanganye bagomba kwambara umwambaro ufite ibara ritandukanye ku buryo buhagije ndetse amabara akaba atandukanye nay’umusifuzi w’umukino ku buryo abafana ndetse n’abakunzi barimo kurebera umukino kuri televiziyo babasha gutandukanya amakipe ahanganye,”.

Iri tegeko rikomeza rigira riti “Mu gihe umwambaro wa kabiri w’ikipe yasuye (Away Kit) uhuje ibara n’umwambaro wa mbere (Home Kit) w’ikipe yakiriye umukino, ikipe yasuye isabwa kwambara umwambaro wayo wa gatatu (Third Kit) ugomba kuba ufite ibara ritandukanye n’umwambaro wa mbere n’uwakabiri w’ikipe yakiriye umukino.

Mu gihe ibara ry’umwambaro wa mbere w’ikipe yasuye (Home Kit) udahuza amabara n’umwambaro wa mbere w’ikipe yakiriye (Home Kit) ikipe ifite uburenganzira bwo kwambara umwambaro wayo wa mbere, urugero: mu gihe Chelsea FC (isanzwe yambara ibara ry’ubururu mu rugo) yasuye Liverpool FC ku kibuga Anfield Road (yo isanzwe yambara ibara ry’umutuku mu rugo) icyo gihe Chelsea FC ifite uburenganzira bwo kwambara umwambaro wayo w’ubururu kuko udahuje ibara n’umutuku wa Liverpool FC.”

Muri shampiyona y’u Rwanda

Mu gihe shampiyona igiye gutangira mu Rwanda, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikira abanyamuryango aribo amakipe azitabira shampiyona kuyimurikira amabara y’umwambaro azambara mu mikino.

Akenshi amakipe amurika imyambaro ibiri uwo mu rugo (Home Kit) ndetse n’uwo hanze (Away Kit) bijyanye n’imyumvire ikiri hasi ndetse n’amikoro make mu makipe. Akenshi usanga ntabisubizo afite mu gihe amakipe yaba ahuje ibara kandi agiye gukina umukino kubera ko amakipe yo mu Rwanda atagira umwambaro wa gatatu.

Muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2021/2022, ibibazo byo guhuza ibara byariyongere cyane kubera ko amakipe menshi asigaye ahuza amabara y’umwambaro aya akaba arimo amakipe ya AS Kigali, Gorilla FC, Espoir FC na Rayon Sports yambara ibara ry’ubururu n’umweru. Ibi birasaba ko FERWAFA ishyiraho itegeko ryanditse risaba amakipe gushaka imyambaro irenze ibiri mu rwego rwo kugabanya ibibazo, gusa imbogamizi ikazaba ubushobozi bw’amakipe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo