Ibyo wamenya ku masezerano ya MK Card na MOGAS azafasha Rayon Sports kubaka Stade (PHOTO+VIDEO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019 nibwo MK Sky Vision yasinyanye amasezerano na Sosiyeti icuruza ibikomoka kuri Petroli ya Mogas Rwanda LTD azafasha ikipe ya Rayon Sports kubona amafaranga azayifasha kwiyubaka no kuzabasha kubaka Stade yayo bwite, umushinga wiswe ’Gikundiro Stadium’.

Ni amasezerano yasinyiwe ku cyicaro cya MK SKy Vision ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Yasinywe na Rwamuhinda Dick ukuriye Mogas Rwanda Ltd, Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports , Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports na Munyakazi Sadate ukuriye MK SKY Vision yakoze ubushakashatsi bw’uko abafana ba Rayon Sports bajya bayinjiriza amafaranga binyuze mu byo bahaha ndetse ikaba ari nayo izajya iwugenzura.

Mu mezi ashize, MK SKY Vision yagiye izenguruka igihugu ishakisha imyirondoro y’abafana ba Rayon Sports, iyibika mu buryo bw’ikoranabuhanga , bakorerwa amakarita azajya yifashishwa mu kugurira ahantu hatandukanye bigafasha ikipe yabo kubona inyungu.

Umufana wa Rayon Sports uzajya anywera ‘essence’ kuri Mogas akoresheje ikarita ya MK Card, ikipe ye izajya ihita ibona 65 FRW kuri litiro imwe. Ni amafaranga atazajya yiyongera ku kiguzi kuko ntakizahinduka ku kiguzi gisanzwe.

Mu mibare

Munyakazi Sadate ukuriye MK Sky Vision avuga ko uyu mushinga bamaze igihe kinini bawigaho ku buryo bakoze inyigo ihamye izatuma Rayon Sports yungukira ku bwinshi bw’abafana bayo binyuze mu byo bahaha kandi nta kiguzi cyiyongereyeho.

Avuga ko bateganya gukomeza gukorana n’abacuruzi banyuranye baba abacuruza ibyo kunywa, kurya n’ibindi ku buryo buri mufana wese azajya yibona muri uyu mushinga.

Akoresheje urugero rwa Station ya Peteroli bamaze gusinyana amasezerano, Sadate yavuze ko nibura bateganya ko abafana ba Rayon Sports bashobora kujya banywa nibura Essence igera kuri litiro ibihumbi mirongo itanu (50.000 L). Ukubye na 65 FRW Rayon Sports izajya ibona kuri buri litiro, usanga ko izajya ibona inyungu y’asaga Miliyoni eshatu ku munsi (3.250.000 FRW). Sadate avuga ko ku kwezi ubibaze neza usanga Rayon Sports izajya yinjiza agera kuri Miliyoni hafi 100 (97.500.000 FRW). Ubaze ku mwaka , usanga ko Rayon Sports yajya yinjiza asaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1.170.000.000 FRW).

Sadate ati " Litiro 50.000 nizo nke twasanze ko abafana ba Rayon Sports banywa ku munsi umwe kandi zishobora no kwiyongera. Urumva ko MOGAS nayo izajya ihungukira kuko umubare w’abakiriya uzahita wiyongera. Mu bucuruzi nk’ubu , iyo abakiriya biyongera, inyungu nayo iriyongera. Bazunguka, na Rayon Sports nayo yunguke kandi n’ubusanzwe wa mufana yari asanzwe anywa essence ariko ntihagire icyo ikipe ye ibona.

Sadate yakomeje avuga ko bateganya ko Rayon Sports yakubakirwa Stade yaba iruta Stade Amahoro, hakubakwa ijyamo abantu ibihumbi mirongo itandatu na bine ( 64.000. Gukusanya amafaranga ngo bateganya ko byakorwa mu myaka 2 iri imbere , naho kubwaka bikaba byatwara imyaka 5.

Rwamuhinda Dick ukuriye Mogas Rwanda Ltd yatangarije abanyamakuru ko bo bazungukira ku bwinshi bw’abafana bazajya banyweshereza kuri Stations zabo. Yavuze ko ubufatanye nk’ubu aribwo babukoze mu Rwanda ariko ngo n’ahandi bakorera mu bindi bihugu basanzwe babikora.

Ati " Bizatwungukira ku bantu benshi. Tuzaba tubonye abakiriya benshi, bishyize hamwe , bakanywera hamwe, tukungukira kuri ‘volume’(ingano y’ibyo banyweye). Rayon Sports ifite abafana benshi, bayikunda banifuza kuyitera inkunga kandi bitabavunnye kuko binyuranye muri Servisi."

Ku bigendanye n’impungenge za Stations za MOGAS zikiri nke, Rwamuhinda yavuze ko bakizi ariko ko bagiye kuzongera mu bice binyuranye by’igihugu. Kuri ubu bafite Stations i Remera imbere ya Gare, ku Kicukiro (hakurya ya Minisante ), Kimisagara(hafi ya green corner)4. Muhima (hafi ya Police-Kabuga)5. Gikondo (kuri Frulep), Bugesera, Kayonza no Ruhango (imbere ya gare).

Rubavu, Musanze na Huye ngo ni hamwe muho bateganya kwagurira ibikorwa mu gihe cya vuba.

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports yashimye cyane uyu mushinga kuko ngo aho utandukaniye n’iyindi isanzwe ari uko umufana nta kiguzi kidasanzwe azajya yongererwaho kuko n’ikarita izajya ikoreshwa ya MK Card bazajya bazihererwa ubuntu.

Ati " Harimo inyungu bazagura amavuta nkuko basanzwe bayagura. Nta gihombo kiriho kuko nta mafaranga aziyongera nkuko byabaye kuri Airtel. Igiciro ntikizahinduka, twebwe tuzagira icyo tubonamo. Tuzashishikariza abafana kunywera kuri Station twasinyanye kugira ngo tugire inyungu tuvanamo."

Yavuze ko MK SKY Vision izajya ifata 30 % y’amafaranga yinjira , hanyuma asigaye akusanywe kugira ngo hazubakwe Stade yihariye ya Rayon Sports. Ni Stade ishobora kuzubakwa mu kibanza Perezida Paul Kagame yemereye ikipe ya Rayon Sports muri 2003 ariko hakaba hari harabuze ubushobozi bwo kucyubaka.

MK Sky Vision ni kompanyi nshya izanye tekinologi yo gufasha amakipe gutera imbere binyuze mu bicuruzwa abafana bayo bagura, abacuruzi bagiranye amasezerano bakabaha ’discount’ ijya mu makipe bafana.

MK Card izakoreshwa ku makipe yose azabishaka ariko bakaba barahereye kuri Rayon Sports. Ni ikarita izajya ihabwa umufana, akayifashisha agura ibicuruzwa runaka n’umucuruzi bagiranye amasezerano, amafaranga ya ’ Discount’ avuyeho akajya mu ikipe afana.

Amasezerano yasinywe n’impande 3: MOGAS Rwanda LTD, Rayon Sports na MK SKY Vision

Bahise berekwa uko amakarita azajya akorwa

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports niwe wahawe ikarita ya mbere

Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports yahawe ikarita ya 2

Munyakazi Sadate niwe wafashe ikarita ya 3

Abo bamaze kubarura imyirondoro yabo bamaze gukorerwa amakarita azajya abageraho hifashishijwe Fan Clubs babarizwamo...abarenga ibihumbi cumi na bibiri nibo bamaze gukorerwa amakarita (12.345)

Munyangaju Hubert ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MK Sky Vision

Twagirayezu Thadee ( i bumoso) ushiznwe Discipline muri Rayon Sports na Maitre Zitoni, umunyamategeko wa Rayon Sports

Kamayirese Jean D’Amour ushinzwe imyinjirize kuri Stade ku mikino Rayon Sports yakiriye

Manzi Thierry, kapiteni wa Rayon Sports yari muri uyu muhango

Sadate asobanura uko ikarita izajya inyuzwa muri POS, Discount ya Rayon Sports igahita yibara

Rwamuhinda Dick ukuriye Mogas Rwanda Ltd

Paul Muvunyi yavuze ko ubu bufatanye buzafasha cyane Rayon Sports

PHOTO & VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Habimana

    Iki gitekerezo ni kiza cyane. Nkatwe nkabafana ba rayon sport turabyishimiye. Ikibazo gihari n’uko abo bafatanyabikorwa ibikorwa byabo biri ahantu hake mu gihugu?

    - 10/06/2019 - 06:53
  • ######

    Uyu mushinga nugira imicungire myiza uzaba ingirakamaro

    - 10/06/2019 - 06:54
  • ######

    Uyu mushinga nugira imicungire myiza uzaba ingirakamaro

    - 10/06/2019 - 06:54
  • DUSHIMIRA ABATERANGUNGA ABAFATANYABIKORWA

    MURAKOZE KUMA AMAKURU NDABASHIMIYE

    - 12/06/2019 - 06:43
Tanga Igitekerezo