Ibyo Ally Niyonzima agenda atangaza ni ibinyoma – Sadate

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate avuga ko ibitangazwa n’umukinnyi Ally Niyonzima byose harimo ibinyoma.

Ally Niyonzima yageze muri Rayon Sports avuye muri ikipe ya FC Bashaer yo muri Oman. Yayisinyiye kuyikinira amezi 6.

Bijya gutangira

Tariki 14 Mata 2020 nibwo ikinyamakuru Igihe cyatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “ Urunturuntu muri Rayon Sports kubera imishahara”. Ni inkuru yavugaga ko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangiye kuva ku rubuga rwa Whatsapp rubahuza kubera kutihanganira hafi amezi atatu ikipe yabo imaze itabahemba.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko cyamenye ko bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe barimo Umunye-Congo Mugheni Kakule Fabrice na Niyonzima Ally bari mu batishimiye kuba iyi kipe imaze igihe itahabemba, bakava ku rubuga rubahuza.

‘Ninjye wiyishyuriye byose kugira ngo nze muri Rayon Sports’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2020 nibwo Ally Niyonzima yatangarije Radio 10 mu kiganiro cy’imikino ko we atatereranye ikipe ya Rayon Sports muri ibi bihe bikomeye ahubwo we ngo arishyuza amafaranga iyi kipe yagombaga kumuha na mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus gikwirakwira mu isi.

Avuga ko kugira ngo aze muri Rayon Sports avuye mu gihugu cya Oman aho yari afite ikipe , ngo yiyishyuriye byose ndetse ngo bakaba bamurimo n’andi mafaranga y’imishahara y’amezi amaze muri iyi kipe.

Aganira na Radio 10, Niyonzima Ally yagize ati “ Ninjye wiyishyuriye buri kimwe cyose muri Oman kugira ngo ndebe ko byatungana neza kugira ngo ntangire gukina muri Rayon Sports...ninjye wiyishyuriye indege na taxi yangejeje ku kibuga cy’indege ninjye wayiyishyuriye...Nabonaga ko igihe kirangiye, ndavuga ngo reka nkoreshe amafaranga yanjye faster faster (vuba vuba) kugira ngo bive mu nzira birangire..."

Ally yakomeje avuga ko we atishyuza Rayon Sports amafaranga yo muri aya mezi ya ‘Guma mu rugo’ ahubwo ngo arishyuza Rayon Sports amafaranga yari imurimo mbere y’uko Coronavirus ikwirakwira.

Ati “ Njyewe ntabwo narakaye kuko batari kuduhemba muri ibi bibazo...ibi bibazo ndabizi biri ku isi hose. Ariko ibibazo biri ku isi hose ntabwo bimaze amezi atatu, ane, bimaze ukwezi kumwe kandi uko kwezi kumwe bimaze, njyewe hari harimo ideni ryanjye ryari ririmo mbere y’uko ibibazo biba niryo ndi kuvuga kuko njyewe mfite umuryango kandi ngomba kuwutunga.

Ninjye bahanze amaso bose kandi njyewe nta nzu mfite i Burundi, ndishyura. Kandi i Burundi urahazi ntabwo waza umubwira ngo hari ibibazo ngo sindi bwishyure inzu . Ubu nyirinzu andiho, kandi murabizi kurya ni amafaranga . Ni njyewe famille (umuryango) yanjye irebaho. Ntabonye amafaranga ntabwo barya. "

Yakomeje avuga ko aho ari i Burundi ari gukora imyitozo ndetse ngo aracyari umukinnyi wa Rayon Sports.

Ati " Njyewe nta mutima mubi mfite , ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports. Kuva muri Groupe (ya Whatsapp) ntabwo ari ukuva muri Rayon Sports . Ntakintu cya danger (gihambaye ) twari turi kuvugira muri groupe kuburyo nayigumamo ariko nidutangira Shampiyona hari kuvugirwamo ibintu bya matchs (imikino), locale(umwiherero) nzayisubiramo."

’Ally Niyonzima, ibyo avuga byose arabeshya’

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Munyakazi Sadate yavuze ko ibiri gutangazwa na Ally Niyonzima ari ukubeshya ndetse ngo niwe gusa wavuye ku rubuga abakinnyi ba Rayon Sports bahuriraho kuko Mugheni we atigeze aruvaho.

Munyakazi Sadate yabanje kuvuga ko Ally Niyonzima atamaze amezi 4 muri Rayon Sports nkuko yabivuze.

Ati " Ntabwo aramara amezi 4 muri Rayon Sports nkuko yabitangaje. Yasinye amasezerano ku itariki 15 Mutarama 2020 ariko muri ayo masezerano, akora inyandiko ivuga ko ayo masezerano azatangira kubahirizwa igihe azaba azanye urupapuro rumurekura (release letter) rumukuye mu ikipe yari arimo."

Release letter na ITC ye byabonetse ku itariki 30 Mutarama 2020. Dukurikije amasezerano, Ally yatangiye kuba umukinnyi wacu tariki 31 Mutarama 2020, ni ukuvuga ko mu kwezi kwa kabiri aribwo twamubaraga nk’umukinnyi."

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports

’Twamwishyuye ukwezi kwa mbere ataragukozemo akazi’

Munyakazi kandi anavuga ko iby’uko Ally Niyonzima yatangaje ko yiyishyuriye byose mbere yo kuza muri Rayon Sports ngo arabeshya kuko hari amafaranga bagiye bamuha.

Ati " Ibyo kuvuga ngo yiyishyuriye ibintu byose arabeshya kuko hari Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) twamuhaye ya installation kuko yari yavuze ko nta buryo bwo gutangira ubuzima muri Kigali yari afite."

" Nyuma rero tugiye guhemba abandi bakozi ukwezi kwa mbere, Ally yaratatse ati nanjye nari nkeneye guhembwa. Turamubwira tuti ariko amasezerano yawe ntabwo akwekemerera guhembwa. Mbere hari amafaranga ibihumbi ijana (100.000 FRW) twari twaramugurije , turamubwira tuti ayo uzayagumane, tunamwongereraho kimwe cya kabiri cy’umumushahara. Iyo dukurikiza amasezerano ubundi ntitwari kumuhemba.

Munyakazi yakomeje avuga ko ukwezi kwa kabiri ko bari kukwishyura ikipe yose na Staff muri Werurwe ariko ngo kuko imikino yahise ihagarara ntibabashije kwishyura uko kwezi.

Kubyo kuba Ally Niyonzima ngo avuga ko yavuye ku rubuga kuko abandi bavugaga iby’amafaranga we ntayabone, Munyakazi yavuze ko amafaranga bari gutanga muri iki gihe bari kuyaha abantu bari ‘mu rugo’. Kugira ngo bamenye ko Ally Niyonzima ari i Burundi ngo babibwiwe n’abantu babahaye amafoto bababwira ko bamubonye mu mikino y’abakanyujijeho (Veterans).

Ati " Ni kwakundi aba Rayons baba ahantu hose. Twagiye kubona tubona abantu baduhaye amafoto ye ari i Burundi. Kuvuga ko atari kubona amafaranga, ni uko we atari mu Rwanda kandi amafaranga tumaze gutanga mu byiciro bibiri tuyaha abantu bari mu rugo.”

Yunzemo ati " Icyiciro cya mbere twatanze muri ubu bufasha turi guha abakinnyi bacu , na we yakibonyeho kuko yari akiri mu Rwanda ariko tugiye gutanga icyiciro cya kabiri, twasanze adahari. Ni amafaranga twohereza kuri telephone kandi tukayagenera abantu bahari. Ajya kugenda ntiyatumenyesheje."

Ikibazo cy’imishahara twakiganiriye n’abakinnyi

Munyakazi yasoje ikiganiro twagiraganye avuga ko ikibazo cy’imishahara babereyemo abakinnyi ba Rayon Sports ngo bakiganiriyeho kandi biteguye kuzagikemura.

Ati " Mu cyumweru cyashize, baheruka kuntumira muri groupe yabo, tuganira ku kibazo cy’imishahara. Muri rusange, bose bumva ibibazo bihari ndetse banumva ikibazo cy’uko batari kubona umushahara ariko twemeranyije ko ikipe izakomeza gushaka uko ibafasha mu kubaho nyuma tuzicara tuganire turebe icyakorwa kuko tugomba kubishyura uko byagenda kose."

Sadate yashimiye byimazeyo abafana ba Rayon Sports kuba badahwema kuyiba inyuma no muri ibi bihe isi yose iri guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Yavuze ko amafanga abafana bari gutanga bakoresheje telefoni kuri *610# ariyo ari kuvamo ubufasha bagenera abakinnyi ba Rayon Sports. Yavuze ko uko iminsi ya Guma mu rugo izakomeza, nabo nk’ubuyobozi bazakomeza koherereza abakinnyi ubufasha bwo kubatunga n’imiryango yabo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo