Ibyishimo kuri ‘Mayor’ wongeye kugaruka mu kibuga nyuma yo kubagwa impyiko

Myugariro w’iburyo wa Rayon sports Nzayisenga Jean d’Amour bakunda kwita Mayor wari wagize ikibazo ku mpyiko cyatumye adakina kuva umwaka w’imikino 2017/18 watangira afite ibyishimo byo kugaruka mu kibuga mu mwambaro wa Rayon Sports.

Tariki 27 Ukuboza 2017 nibwo Mayor yabazwe impyiko. Mbere yaho yari yabwiwe ko ashobora kuzongera gukina umupira mu mwaka utaha w’imikino.

Tariki 9 Nzeri 2017 nibwo Rayon sports iheruka gukina ifite myugariro wayo Nzayisenga Jean d’Amour mu mukino batsinze Police FC 1-0 mu mikino y’igikombe cy’Agaciro.

Nyuma y’uyu mukino uyu myugariro bita Mayor w’imyaka 21 yagize ikibazo mu mpyiko y’ibumoso. Ni ingaruka y’ivi yigeze gukubitwa mu rubavu mu mwaka w’imikino 2015/16 mu mezi ya mbere yakiniye Rayon sports avuye mu Isonga FC.

Ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Marines FC 2-0 kuri iki cyumweru tariki 11 Werurwe 2018, Nzayisenga Jean Damour, Mayor yari mu bakinnyi 18 Rayon Sports yifashishije.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com , Mayor yatangaje ko ashimishijwe cyane no kugaruka mu kibuga ndetse ko yiteguye gukora cyane ngo agaruke ku rwego bagenzi be bagezeho.

Yagize ati " Mbere bari bambwiye ko nshobora kuzagaruka imikino yo kwishyura yaratangiye , igikombe cy’Amahoro kigeze hagati… Ubu meze neza. Natangiye imyitozo neza habura umunsi umwe ngo Rayon Sports ijye gukina umukino wo kwishyura mu Burundi na LLB.

Ndumva nishimye kuba naragarutse mu kibuga. Ubu ni ugukora cyane kugira ngo mbashe kugaruka ku rwego rw’abandi. Nari maze iminsi naribagiranye. Buriya n’umwenda wanjye ntazina ryari ryanditseho kuko ahari batateganyaga ko ntazagaruka vuba… "

Kubera ko Mayor yari yaragize ikibazo hagasigara myugariro Nyandwi Saddam gusa ku ruhande rw’i buryo, byajyaga biba ngombwa ko kuri urwo ruhande hahengekwa Mutsinzi Ange ubusanzwe ukina mu mutima wa ’defense’.

Nzayisenga Jean D’Amour ’Mayor’ (i bumoso) yari muri 18 Rayon Sports yifashishije ikina na Marines FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    birashimishije kongera kumubona mukibuga!

    - 13/03/2018 - 14:45
Tanga Igitekerezo