Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo ‘Amavubi’ yaraye itomboye Sénégal, Bénin na Mozambique mu rugendo rw’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 136 ku rutonde rwa FIFA, rwari mu gakangara ka kane (ari ko ka nyuma) kaba karimo ibihugu bidakomeye ugereranyije n’ibindi ndetse ni byo bibanza gushyirwa mu matsinda.
Ikipe y’Igihugu izatozwa n’Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer yungirijwe na Jacint Magriña Clemente, ifite umusozi wo kurira uhereye muri Kamena kugira ngo ishake uko yasubira mu Gikombe cya Afurika iherukamo mu 2004.
U Rwanda rumaze iminsi rusoreza ku mwanya wa nyuma mu matsinda y’amarushanwa ruherukamo, rwakinnye imikino ibiri ya gicuti na Guinée muri Mutarama nyuma yo gusoza ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.
RwandaMagazine yakusanyije bimwe mu by’ingenzi ku makipe ari kumwe n’Amavubi mu Itsinda L ryo gushaka itike ya CAN 2023, aho ibihugu bibiri bya mbere ari byo bizerekeza muri Côte d’Ivoire mu mwaka utaha.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga ubwo yaherukaga guhura na Sénégal
Sénégal
Les Lions de la Téranga ya Sénégal itozwa na Aliou Cissé ni yo kipe y’Igihugu ya mbere muri Afurika, ikaba iya 20 ku Isi ku rutonde ruheruka gushyirwa hanze na FIFA.
Sénégal yari kwitegura CAN 2021 i Kigali ariko ikabisubika, iri mu bihugu bitanu bizahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka ndetse nta mezi menshi ashize yegukanye irushanwa rihuza ibihugu byo kuri uyu Mugabane.
Biragoye kuyigereranya n’u Rwanda kuko yo ari igihugu cy’umupira by’umwihariko ruhago aho impano bafite zitabarika uhereye kuri Sadio Mané wabafashije kugira umwaka mwiza wa 2022 aho kuri ubu bamaze gukina imikino icyenda.
Ibihugu byombi bimaze guhura inshuro imwe gusa; Sénégal yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro muri Gicurasi 2016. Ibitego byinjijwe na Mame Bilam Diouf ku munota wa 14 ndetse na Younousse Sankaré ku munota wa 30.
Sadio Mané ni umwe mu bakinnyi bazaba bitezwe i Kigali muri iyi mikino
Bénin
Iki gihugu gitozwa n’Umufaransa Michel Dussuyer, cyari mu gakangara ka kabiri kuko kimaze iminsi cyitwara neza mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika n’andi marushanwa ndetse cyakinnye CAN ya 2004, 2008, 2010 na 2019. Kiri ku mwanya wa 81 ku rutonde ruheruka gushyirwa hanze na FIFA.
Muri Gikombe cya Afurika iheruka kwitabira mu Misiri, Bénin yageze muri ¼, ariko isezererwa na Sénégal ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Idrissa Gana Gueye ku munota wa 70.
Ni igihugu gifite abakinnyi batazwi cyane ariko harimo abubatse amazina nka Stéphane Sessègnon wakiniye amakipe arimo Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na West Bromwich Albion yo mu Bwongereza.
Uyu mugabo w’imyaka 37, watsinze u Rwanda igitego muri 3-0 Bénin yarutsinze mu 2010, aracyakina nubwo atahamagawe mu bakinnye imikino iheruka muri Werurwe uyu mwaka.
Ni we mukinnyi umaze gukinira Bénin imikino myinshi (83) kuva mu 2004, ayitsindira ibitego byinshi (24). Abandi bamaze gukina igihe kirekire ni Khaled Adenon (kuva 2006) na Mickaël Poté kuva mu 2008.
Iki gihugu cyahuye n’u Rwanda inshuro imwe mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Mu 2010, Amavubi yatsindiwe mu rugo na Bénin ibitego 3-0 ariko Kagere Meddie wakinaga umukino wa mbere, ayafasha kwihorera atsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wabereye i Cotonou nyuma y’amezi 12 (mu Ukwakira 2011).
Ahandi ibihugu byombi byahuye ni mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brésil, aho byanganyirije i Kigali igitego 1-1 mu 2012 naho mu 2013, u Rwanda rutsindirwa 2-0 i Cotonou.
Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino izatangira muri Kamena, Bénin yakiniye imikino itatu ya gicuti muri Turikiya muri Werurwe, itsinda Liberia na Zambia 4-0 na 2-1 mu gihe yanganyije na Togo 1-1.
Stéphane Sessègnon ni we umaze gukinira Bénin imikino myinshi
Mozambique
Hejuru y’umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kuba Ingabo z’u Rwanda zishakira umutekano Abanya-Mozambique bo mu gace ka Cabo Delgado, kuri ubu hagiye kubaho n’imigenderanire ariko hagamijwe kurushanwa muri ruhago.
Mozambique ikunze guhura kenshi n’u Rwanda mu mupira w’amaguru haba ku rwego rw’amakipe y’ibihugu ndetse n’amakipe asanzwe.
Ibihugu byombi byari mu Itsinda rya Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika giheruka ndetse uko byari mu dukangara dutandukanye ni ko byasoje bikurikirana, bibura itike.
Os Mambas ya Mozambique itozwa n’Umunya-Portugal Horácio Gonçalves, iri ku mwanya wa 113 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ruheruka gushyirwa hanze muri Werurwe.
Kimwe n’Amavubi y’u Rwanda, na yo yakinnye Igikombe cya Afurika inshuro imwe mu 2014 kandi ntiyarenga amatsinda. Kuri ubu ifite abakinnyi bakomeye barimo myugariro Reinildo Mandava ukinira Atlético Madrid muri Espagne, Mexer wa Bordeaux mu Bufaransa, Domingues wa Royal AM muri Afurika y’Epfo na Luís Miquissone wa Al Ahly mu Misiri.
Igitego cya Byiringiro Lague cyafashije Amavubi gutsinda Mozambique 1-0 mu mukino uheruka kuba muri Werurwe 2021 mu gihe i Maputo, u Rwanda rwari rwahatsindiwe 2-0 mu 2019.
Uretse aha hashakirwaga itike yo kujya muri Cameroun ariko ntibikunde, ibihugu byombi byahuye kandi mu gushaka ijya muri Gabon mu 2017, Mozambique itsindirwa iwayo n’u Rwanda 1-0 cya Sugira Ernest mu 2015, ariko ibasha gukura intsinzi i Kigali ku bitego 3-2 mu 2016.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino izatangira muri Kamena, Mozambique yakiniye imikino ibiri ya gicuti i Nouakchott muri Werurwe, ihanganyiriza na Niger igitego 1-1 mbere yo gutsindwa na Mauritanie ibitego 2-1.
Myugariro Reinildo Mandava ukinira Atlético Madrid ni umwe mu bo Mozambique igenderaho
/B_ART_COM>