Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Musanze FC na Rayon Sports byashyizwe ahagaragara

Ingano y’amafaranga asabwa ku bafana bashaka kuzareba umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’amahoro, uzahuza Musanze FC na Rayon Sports, yashyizwe ahagaragara, aho icyicaro cya mekeya kizishyurwa 2000FRW.

Kuri uyu wa mbere, tariki 4 Mata, 2020, i Musanze , hazakinirwa umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’amahoro, aho Musanze FC izakira Rayon Sports.

Bizaba bishyushye muri uyu mukino uzatangira i Saa 15:00’ kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, aho amakipe yombi azaba ashaka impamba iremereye yo kugerana mu mukino wo kwishyura uzaba ku ya 20 Mata 2022.

Abafana bashaka kureba uyu mukino ubanza, bazishyura 5000FRW ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 3000FRW, naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 2000FRW.

Ushaka kugura itike akoresha akoresheje uburyo bwa Telefone busanzwe akanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa Interineti we akoresha urubuga rwa htts://gahunda.palmkash.com/.

Mu mukino wa gicuti Rayon Sports iheruka gukina kuwa gatanu w’iki cyumweru, yatsinze Nyanza FC ibitego 4-2, mu gihe Musanze FC yo iheruka mu kibuga mu mukino w’ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro yatsinzemo Intare FC ibitego 3-0 kuwa kane w’iki cyumweru.

Mu mukino w’amarushanwa uheruka guhuza Rayon Sports na Musanze FC, banganyije ubusa ku busa (0-0) mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, kuwa 15 Mutarama 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo