Hatangijwe ikipe ya Intwari FC izajya ikora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu

Ku bufatanye na Centre Marembo, Ntawuyirushamaboko Célestin yatangije ikipe y’umupira w’amaguru ya Intwari FC igizwe n’abakobwa, igamije gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 ni bwo hamuritswe iyi kipe igizwe na bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato ndetse n’abasanzwe, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali.

Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe, yavuze ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera kandi baramutse bagiriwe inama n’abo byabayeho bikaba byagira akamaro.

Ati “Ni ikipe igizwe n’abana b’abakobwa barimo abatwaye inda ariko harimo n’abataratewe inda, ni ikipe izajya ikora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri igihe imikino izaba yafunguwe.”

“Iyo ari nyir’ubwite ukora igikorwa, ashobora kubwira bagenzi be bakaba bamwumva ndetse na we ntaheranwe n’agahinda. Turizera ko bizatuma iki cyorezo cyo guterwa inda ku bangavu kigabanuka.”

Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo wita ku bana b’abakobwa bakorerewe ihohoterwa, abagizweho ingaruka n’ihoroterwa ndetse n’abana babakomotseho, Nsabimana Nicolette, yavuze ko bazakorana na Intwari FC muri ubu bukangurambaga kuko basanze intego zayo zihuye n’ibyo basanzwe bakora ndetse bifuza ko umuvuduko guterwa inda kw’abangavu biriho byagabanuka.

Ati “Navuga ngo ni icyorezo gishobora gutuma umuntu aho gutera imbere dutera inyuma. Muri gahunda zitandukanye za Marembo dufasha abana kubona ubutebara, gusubira mu ishuri ndetse no gutera imbere. Turizera ko mu bufatanye tuzagirana n’iyi kipe hari umusaruro mwiza bizatanga.”

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency Interantional, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yashimiye abateguye iki gikorwa barimo Centre Marembo na Intwari FC kuko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kiri mu bihangayikishije Abanyarwanda.

Ati “Iki ni ikibazo kiduhagangiyikishije twese nk’Abanyarwanda kuba abana b’abangavu baterwa inda imburagihe. Guterwa inda tubibona nk’ikibazo nyir’izina, bifite icyo byangiza umwana mu mutwe bikica n’ahazaza he.”

“Bifite umusaruro bizatanga ndetse navuga ko ari agashya kadasanzwe, muri siporo twari tutarabibona. Urubyiruko rukurikira siporo cyane, rukurikira imyidagaduro. Ubu noneho kibaye ikintu gikomeye ko hagiye kubaho kwidagadura, ariko noneho dukingira abana bacu ngo bataza kugwa muri ibyo byago bikomeye. Ndagira ngo mbashimire cyane kandi mbizeza ubufatanye. “

Iyi kipe yamuritswe mu gihe guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo hatangira ibikorwa bizakorwa mu minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, aho insanganyamatsiko izibandwaho igira iti “Twubake umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsinda.”

Ubukangurambaga buzakorwa muri iyi minsi buzabera mu Karere ka Kamonyi (ku wa 27 Ugushyingo), muri Kigali Car Free Day (ku wa 29 Ugushyingo), Rulindo (ku wa 4 Ukuboza), Rwamagana (ku wa 8 Ukuboza) no mu Karere ka Gasabo ku wa 10 Ukuboza 2020.

Kuva mu 2016 kugeza mu 2019, mu Rwanda habarurwa abakobwa basaga ibihumb 70 batewe inda imburagihe.

Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe

Dusabe Speciose bakunda kwita Lynx, Team Manager wa Intwari FC

Clement niwe munyamabanga wa Intwari FC

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro

Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo wita ku bana b’abakobwa bakorerewe ihohoterwa, abagizweho ingaruka n’ihoroterwa ndetse n’abana babakomotseho, Nsabimana Nicolette

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency Interantional, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yashimiye abateguye iki gikorwa

Sembagare wahoze akinira Rayon Sports niwe ukuriye tekiniki muri Intwari

Kapiteni n’umwungirije

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo