Hashashwe inzobe...Imyanzuro yavuye mu nama yahuje abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports bishingiye ahanini ku ihagarikwa ry’imishahara y’abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe, kuri ubu ubuyobozi n’abakinnyi bamaze kumvikana ku ngingo batahurizagaho , basasa inzobe , biyemeza gukomeza gusenyera umugozi umwe.

Ibi bikubiye mu nama yaraye ihuje komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate, bayikorana n’abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bose b’iyi kipe. Yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus (Covid 19) bitemewe gukorera inama mu ruhame. Yatangiye saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2020 isozwa saa tatu z’ijoro.

’Twashize impungenge’

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazin.com , Rutanga Eric, kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko baganiriye mu bwisanzure ndetse Komite ikabamara impungenge kuri buri kibazo cyose bari bafite.

Ati " Twashashe inzobe, turaganira birambuye. Komite yatwegereye idusobanurira buri kimwe twari dufiteho impungenge, turanyurwa. Ubundi urebye aho ikibazo cyavaga ni uko tutari twaricaye ngo tubiganireho, ariko byarangiye abakinnyi banyuzwe ndetse na komite inyurwa n’ibyo abakinnyi bayitangarije."

Rutanga Eric yakomeje avuga ko kuba ikipe yemeye ibyo abakinni bayisabaga ari nabyo byatumye nabo biyemeza kwigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa Mata kugeza ikibazo cya Coronavirus kirangiye.

Ati " Ahari abagabo burya , byose bibonerwa ibisubizo. Batwemereye ibyo twabasabaga, natwe nk’abakinnyi twemera kwigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa kane kugeza igihe ibintu bizongera gusubira mu buryo icyorezo cyarangiye."

Ubutumwa bw’ishimwe ku bafana ba Rayon Sports

Rutanga yakomeje avuga ko atabura gushimira abafana uburyo bakomeje kubitaho muri ibi bihe, avuga ko nabo batazabatenguha ubwo Shampiyona izaba isubukuwe.

Ati " Mu izina ry’abakinnyi bagenzi banjye, ndashimira abafana cyane uburyo bakomeje kutuba hafi. Byadukoze ku mutima , tubiha agaciro kandi turabasezeranya ko n’ibibazo byari byavutse byamaze gukemuka, tukaba twitemeje ko tutazabatenguha ubwo Shampiyona izaba isubukuwe."

Inyandiko zicicikana mu itangazamakuru zigiye guhagarara

Undi mwanzuro wavuye muri iyi nama ni uko inyandiko zari zimaze iminsi zicicikana mu itangazamakuru zihagarara, ibibazo bizajya bivuka byose bikazajya bikemurwa mu ikipe imbere.

Rutanga ati " Twiyemeje ko inyandiko zajyaga zicicikana mu itangazamakuru ku mpande zombi zihagarara. Abafana ndabizi barabigaye kandi ndabasezeranya ko batazongera kubibona. "

Imyanzuro 6 y’Inama yahuje Komite ya Rayon Sports, abakinnyi na Staff:

1. Abakinnyi na staff bifuje ko amafaranga bahabwa muri iyi minsi atazakurwa ku mishahara yabo kuri iki iyi ngingo, Président yabasezeranyije ko azakiganira na Komite bakagifataho umwanzuro kdi abasezeranya kuzaba mu ruhande rwabo;

2. Abakinnyi n’abandi bakozi bemeye ko kubera ibihe turimo bigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa kane kugera ibi bihe bya Coronovirus birangiye ariko Equipe igakomeza gutanga amafaranga abafasha mu mibereho ya buri munsi;

3. Twemeranyije ko dukomeza kujya tuganira kdi ibibazo byacu bigakemurwa natwe twese kdi dufatanije;

4. Tugaye abajyana amakuru y’akazi ahantu hatateganyijwe ndetse twibutsa ko binyuranyije n’amategeko na contrat yi mpande zombi;

5. Twemeranyije ko Président azajya aganiriza abakinnyi n’abandi bakozi kuri uru rubuga byibura rimwe mu cyumweru kugira ngo yumve ibibazo byabo;

6. Twameje ko inyandiko zicicikana mu itangaza makuru zihagarara;

Twibukiranyije ko nubwo nta akazi gahari ariko tugomba gukomeza kurangwa n’urukundo rwaturanze kuva twatangira umwaka wa Championnat.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo