Harerimana Obed mu nzira zimusubiza muri Musanze FC (AMAFOTO)

Rutahizamu ukina asatira aca ku ruhande rw’i buryo, Harerimana Obed ari mu nzira asubira muri Musanze FC avuye muri Police FC yari amazemo umwaka n’igice.

Harerimana Obed watangiye umupira akina mu bato ba Musanze FC , akajya mu ikipe nkuru muri 2016, yari amaze umwaka n’igice muri Police FC yagiyemo muri 2019.

Nyuma y’uko Police FC izanye umutoza mushya, Frank Nuttall, ntiyabashije kumvikana na Harerimana Obed ndetse amusaba kujya akorera imyitozo mu ikipe y’abato ba Police FC (Interforce FC), undi arabyanga , ahubwo asaba ubuyobozi bwa Police FC ko bwamurekura akajya gushakishiriza amahirwe ahandi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Mutarama 2022 ubwo Musanze FC yasubukuraga imyitozo, Harerimana Obed yakoranye imyitozo n’iyi kipe yahozemo mbere yo kwerekeza muri Police FC.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko uyu mukinnyi ari umwe muri 2 Musanze FC igomba kongeramo muri uku kwezi kwa Mutarama, mu igura n’igurisha ry’igihe gito ryatangiye ku itariki ya mbere uku kwezi rikazasozwa tariki 28 Mutarama 2022.

CIP Obed Bikorimana, umunyamabanga wa Police FC yemereye Rwandamagazine.com ko bamaze gutandukana na Harerimana Obed ndetse ubu akaba yemerewe gusinyira ikipe yindi ashaka.

Uretse kuba ashobora gukina asatira aca ku ruhande rw’i buryo, Harerimana Obed ashobora no gukina ku ruhande rw’i buryo rwugarira.

Nasinyira Musanze FC azaba yongeye gusangamo umuvandimwe we Imurora Japhet ariko we ubu akaba asigaye ari Team Manager. Ubwo yaherukaga muri Musanze FC bombi bakiniraga iyi kipe.


Obed avuye muri Police FC yari amazemo umwaka n’igice....aha yari ahanganye n’ikipe yahozemo ari nayo ashobora gusubiramo

Harerimana Obed yakoranye imyitozo na Musanze FC ashobora gusubiramo akayikinira imikino yo kwishyura (Phase retour)

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo