Handball: U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya “ECAHF” ku nshuro ya 3

Kuva tariki 02-07 Ukuboza 2019 i Kigali mu Rwanda, hazabera imikino y’irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati “East Central Africa Handball Federation/ECAHF Senior Club Championship 2019”, ry’uyu mwaka wa 2019.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Ngarambe Jean Paul, akaba n’umuyobozi wa ECAHF, atangaza ko amakipe agomba kwitabira iri rushanwa, azatangira kugera mu Rwanda tariki 01 Ukuboza 2019.

Iyi mikino y’iri rushanwa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 3, nyuma y’iyahabereye mu 2004 na 2015, biteganyijwe ko izajya ikinirwa kuri Stade Amahoro na Kimisagara.

Mu gihe hazaba hari kuba iyi mikino hazaba kandi hanakorwa amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi azayoborwa n’impuguke izoherezwa na Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika (CAHB).

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 38, rizitabirwa n’amakipe 11 y’abagabo ndetse n’amakipe 6 y’abagore.

Mu kiciro cy’abagabo aya makipe arimo; Police HBC, APR HBC na Gicumbi HBC (Rwanda), Ndejje University, Prisons (Uganda), JKT (Tanzania), Police na TP Mazembe (RDC), Black Mamba na Cereals (Kenya) ndetse na Lusaka Rangers (Zambia).

Mu bagore hari: UR Rukara (Rwanda), Prisons (Uganda), JKT (Tanzania), Police, Evabuka (RDC) ndetse na Nairobi Water (Kenya).

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kubera i Kigali mu Rwanda mu 2015, ikipe ya Police HBC yari ihagarariye igihugu ni yo yaje kwegukana igikombe.

Police HBC ifite igikombe cya shampiyona ya 2019, iri mu makipe azahagararira u Rwanda muri iyi mikino

APR HBC nayo ni imwe mu makipe 3 izaserukira igihugu muri iyi mikino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo