Hagati ya Rayon Sports, Yanga na Simba SC, Sarpong azahitamo iyihe ?

Rutahizamu w’umunya Ghana Michael Sarpong uheruka kwirukanwa na Rayon Sports, ubu ari gushakwa n’amakipe abiri y’amakeba yo muri Tanzania, Simba SC na Yanga Africans.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020 nibwo ikinyamakuru MwanaSpoti cyatangaje ko Michael Sarpong ari umwe mu bakinnyi bifuzwa na Simba SC. Ni nyuma y’andi makuru amaze igihe avuga ko Michael Sarpong yaba yifuzwa na Yanga Africans.

Ikinyamakuru MwanaSpoti cyabyanditse mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti " Simba yaizunguka Yanga SC kimafia!". Tugenekereje bavugaga ko Simba SC yaba iri guca inyuma Yanga SC ngo yegukane uyu rutahizamu.

MwanaSpoti yatangaje ko Michael Sarpong ubwe ngo yaba yaranivuganiye na Luc Eyamel utoza Yanga Africans wigeze no gutoza Rayon Sports ariko ngo Simba SC ikaba ishaka kuyica inyuma ikaba ariyo yamwegukana.

’Muri Tanzania turi kuvugana n’amakipe atatu’

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com, Alex Karenzi, ucunga inyungu za Michael Sarpong (Manager) yahamije ayo makuru ahubwo yemeza ko amakipe bari kuvugana muri Tanzania ari atatu aho kuba Simba SC na Yanga Africans gusa.

Yagize ati " Nibyo ayo makipe turi kuvugana ariko na Azam FC nayo iri muzo turi kuvugana. Yanga Africans navuga ko ariyo yamwifuje na mbere y’uko Covid-19 itangira naho Simba SC yo ibiganiro turi kugirana bigiye kumara ukwezi."

’Rayon Sports ni ikipe yacu’

Mu kiganiro cyihariye cyo ku itariki 6 Gicurasi 2020, Rwandamagazine.com yagiranye na Paul Muvunyi ndetse na Ruhamyambuga Paul, ba Perezida b’icyubahiro ba Rayon Sports ubu bari no mu kanama ngishwanama k’iyi kipe , Paul Muvunyi yatangaje ko bifuza ko Sarpong yababarirwa.

Icyo gihe yavuze ko ntarirarenga ko Sarpong yagaruka muri Rayon Sports. Yagize ati " Twasabye Sarpong ko yasaba imbabazi kandi na Perezida(Sadate) ni umunyembabazi bizakunda. Kugeza ubu turategereje ariko ntarirarenga."

Tubajije Karenzi niba koko Rayon Sports nayo iri mu makipe yifuza Michael Sarpong, yavuze ko aribyo.

Ati " Rayon Sports ni ikipe yacu. Ubundi contract yacu muri Rayon Sports yari kuzarangira mu kwezi kwa cyenda iyo Sarponga atirukanwa. Ikintu cyose cyatuma Michael Sarpong aguma muri Rayon Sports cyashyirwa imbere.":

Yunzemo ati " Nibyo navuganye na Muvunyi Paul uri mu kanama ngishwanama ka Rayon Sports, twagombaga kugirana ibiganiro mu cyumweru cyashize ariko habaho impinduka, tugomba kubonana ejo ku wa kabiri."

Iyo ubajije Karenzi icyo atekereza ku hazaza ha Michael Sarpong akubwira ko ngo ’ikipe bazavugana neza’ ngo ariyo azerekezamo.

Ati " Urumva uko bimeze kugeza ubu, bizasaba ko tuzareba ikipe tuzavugana neza tukumva ibyo dusaba niba babiduha."

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeli 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda. Ni we watowe nk’umukinnyi w’umwaka wa Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’uyu mwaka, Sarpong yari amaze gutsindira Rayon Sports ibitego icyenda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo