Gukinira Musanze FC ni ukunywana na yo- TUYISHIMIRE Placide

Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide avuga ko kuba ubuyobozi bw’iyi kipe bwarakomeje kwita no guhemba abakinnyi bayo no muri ibi bihe imikino yahagaze kubera Covid-19 ari uko kuyikinira ari nk’igihango bafitanye na yo bakaba basa n’abanywanye bikaba ari kubagumisha mu mwuka wo gukomeza gutumbira intego bihaye yo kuza mu myanya ine ya mbere muri shampiyona.

Mu gihe havugwa imibereho mibi mu bakinnyi b’amwe mu makipe y’umupira w’amaguru yo mu Rwanda kubera kudahembwa bitewe n’uko ibikorwa bya siporo byahagaritswe kubera Covid-19, iyo si inkuru irangwa mu bakinira Musanze FC.

Mu nama ubuyobozi bwakoranye n’abakinnyi mu kwezi kwa mbere, bemeranije ko bazakomeza guhembwa ariko bagahabwa 30% by’amafaranga basanzwe bagenerwa nk’imishahara nk’uko amasezerano bafitanye n’iyi kipe abiteganya.

Ikipe ya Musanze FC yaraye ihembye abakinnyi bayo umushahara w’ukwezi kwa 12 k’umwaka ushize mu gihe kandi byitezwe ko bazabona vuba aha ay’umushahara w’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka.

Ni ibintu abakinnyi ba Musanze FC bakiranye ibyishimo kuko bahembwe badakina nk’uko babyemerewe n’ubuyobozi bw’ikipe bakinira nkuko bamwe mu bo twaganiriye babivuze.

Aganira na Rwandamagazine.com, Perezida wa Musanze FC yavuze ko kwita kubakinnyi no gukomeza kubahemba ari uko babona abakinnyi mbere ya byose nk’abantu kandi ko kubafasha mu bihe nk’ibi bifitiye inyungu iyi kipe mu gihe kirambye ndetse n’igihe bazaba batagikinira iyi kipe.

Tuyishimire yagize ati “Umukinnyi ntabwo nka Musanze FC tumureba nk’umukinnyi gusa. Tumureba nk’ikiremwamuntu. Ushobora kumuba hafi muri iyi minsi , bikazagufasha no mu gihe kizaza. Ejo ashobora kurangiza umupira, ejo akazaza kuba umukozi w’ikipe. Azayikorera rero yishimye kuko atamutereranye.”

Bwana Tuyishimire avuga ko kwita ku bakinnyi ba Musanze FC ubu bisa nko kunywana no kugirana igihango kiba kizageza no ku bana b’aba bakinnyi.

Ati “[Umukinnyi] ashobora kuzabyara umwana ufite impano, akazamwohereza muri Musanze FC kuko azi ko bafitanye igihango.”

Perezida wa Musanze FC yavuze kandi ko guhemba abakinnyi ari ukubagumisha mu mwuka uzatuma bitwara neza ubwo shampiyona izaba isubukuwe.

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC

Ikipe ya Musanze FC yatangiranye umwaka w’imikino wa 2020-2021 intego yo kuzaza mu myanya ine ya shampiyona ndetse no gutwara nibura ikindi gikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Aha, Bwana Tuyishimire yagize ati “Ku byerekeye umusaruro w’ako kanya, shampiyona nisubukurwa ntabwo [umukinnyi] uzamwaka umusaruro kandi utaramubaye hafi mu bihe bigoye nk’ibi turimo. Kandi twe dufite intego yo kuba mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona , byanashoboka tukegukana igikombe kindi.

Tuyishimire Placide yakomeje atangariza Rwandamagazine.com ko kuri bo nk’ubuyobozi iyo binashoboka bari gukomeza guhemba abakinnyi 100% ariko ngo barebye ubushobozi buhari kandi buzakomeza kuboneka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo