Gor Mahia yaraye rwantambi muri Qatar, yanyagiwe na RS Berkane

Ikipe ya Gor Mahia FC yagiriye ibibazo mu rugendo byo kubura aho baruhukira bategereje indege, bikaba ngombwa ko bayitegereza baryamye hasi ku kibuga cy’indege cya Doha International Airport muri Qatar byayigizeho ingaruka kuko yanyagiwe na Renaissance Sportive de Berkane 5-1.

Umukino ubanza wa 1/4 cya Total Confederation Cup wahuje amakipe yombi, wabereye i Nairobi kuri Kasarani Stadium, RS Berkane yatsinze Gor Mahia 2-0. Ikinyuranyo cyo mu mikino yombi cyabaye ibitego 7-1.

Umukino wo kwishyura wabaye guhera saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 kuri Stade Municipal de Berkan. Kuko amatike y’indege atari yaboneyekeye igihe, abakinnyi ba Gor Mahia bari bagiye mu byiciro ku buryo hari abageze muri Maroc habura isaha imwe ngo umukino utangire. Ubwo nabwo bari bamaze kugenda ibirometero 620 na bus yari ibakuye mu Mujyi wa Casablanca iberekeza aho umukino wabereye.

Ku munota wa 21 nibwo Kodjo Fo Doh Laba yafunguye amazamu atsindira RS Berkane igitego cya mbere. Lawrence Oching Juma yahise acyishyura ku munota wa 24. Ninacyo gitego rukumbi Gor Mahia yabonye mu mikino yombi.

Mohammed Aziz yatsindiye RS Berkane igitego cya 2 ku munota wa 32, Baker El Hilali atsinda icya 3 ku munota wa 37. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 3-1. Ku munota wa 58, Issoufou Dayo yatsinze icya 4 cya Berkane naho Youssef Essaiydy atsinda agashinguracumu ku munota wa 86.

Byari biteganyijwe ko Gor Mahia ihaguruka muri Kenya ijya mu mukino wo kwishyura ku wa Kane tariki 11 Mata 2019 ariko biba ngombwa ko urugendo rwayo rusubikwa kuko amafaranga y’amatike y’indege atabonekeye igihe. Byabaye ngombwa ko iyi kipe ihaguruka ku wa Gatanu nabwo mu byiciro 2 ari nabwo icyiciro cya mbere cyarimo na bamwe mu bayozi b’iyi kipe cyahagurutse muri Kenya.

Kuri uyu wa Gatandatu ikindi cyiciro cy’abakinnyi ba Gor Mahia bafotowe baryamye hasi ku kibuga cy’indege cya Doha International Airport muri Qatar ubwo bari bategereje indege iberekeza muri Maroc.

Igice cya mbere cyarimo : Shaban Odhoji, Joachim Oluoch, Charles Momanyi, Bernard Ondiek, George Odhiambo, Samuel Onyango, Francis Mustapha na Wellington Ochieng.

Icyiciro cya kabiri cyarimo : Umunyezamu Fredrick Odhiambo, ba myugariro Harun Shakava, Joash Onyango, Philemon Otieno, Geoffrey Ochieng, abakina hagati nka Lawrence Juma, Francis Kahata, Boniface Omondi, na Nicholas Kipkirui.

Umwe mu bakinnyi baganiriye n’ikinyamakuru Goal bakiri muri Qatar bategereje kwerekeza muri Maroc ariko utarashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yasobanuye ko byabakomereye kuko ikipe yabo itigeze ibagenera aho kuruhukira mu gihe bategereje indege.

Yagize ati " Ubu turyamye hasi aho abagenzi bategerereza indege. Indege yacu iri saa sita z’ijoro kandi ikipe iri kuvuga ko nta mafaranga ifite yo kudukodeshereza aho kuruhukira. Ntakindi twakora uretse kuryama hano dutegereje indege. Turagera muri Maroc mu gitondo."

Yunzemo ati " Birumvikana turagerayo tunaniwe cyane ariko tuzagerageza kwitanga uko bishoboka. Twagira ngo abafana bacu bamenye ibiri kutubaho ."

Nyuma yo kugira ibibazo byo kugerera igihe muri Maroc, Gor Mahia FC yari yasabye ko umukino wayo na RS Berkane wakwigizwa inyuma ariko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ribatera utwatsi.

Kumara amasaha bamwe mu bakinnyi baryamye hasi ku kibuga cy’indege bategereje kwerekeza muri Maroc, ni kimwe mu byatumye iyi kipe igorwa n’umukino wo kwishyura

Gor Mahia yagiye gukina uyu mukino idafite inkingi zayo za mwamba harimo umunyezamu Boniface Oluoch wavunitse urutugu, Ernest Wendo ukina mu kibuga hagati utari wemerewe gukina uyu mukino nyuma yo kubona ikarita itukura mu mukino baboneyeho itike ya 1/4 batsinze Petro Atletico of Angola 1-0, Shafik Batambuze na we utari wemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita ndetse na Jacques Tuyisenge na we wari ufite amakarita y’umuhondo ataramwemereraga gukina uyu mukino.

Kubura Jacques Tuyisenge cyari igihombo gikomeye kuri Gor Mahia kuko muri iyi mikino yari yayitsindiye ibitego 4 ndetse ninawe watsinze Penaliti ubwo batsindaga Petro Atletico of Angola 1-0 bagakatisha itike ya 1/4.

Muri Kimwe cya kabiri cya Total COnfederation Cup, RS Berkane izahura na Club sportif sfaxien yo muri Tunisia.

Inkuru bijyanye :

Gor Mahia ya Jacques Tuyisenge hasi ku isima ku kibuga cy’indege muri Qatar (AMAFOTO)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo