Gisaka Fan Club biyemeje kuremera abatishoboye bo mu tugali 2

Gisaka Fan Club , imwe muri Fan Clubs z’ikipe ya Rayon Sports, yiyemeje gukomeza gushyigikira Rayon Sports haba mu kuyiba inyuma mu buryo bufatika bw’amafaranga ndetse no kuyiherekeza aho yagiye hose ariko bakanakomeza gukora ibikorwa byo kubaka igihugu harimo kuba bazaremera abatishoboye bo mu tugali 2.

Iyi ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange y’iyi Fan Club yabaye ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019.

Gisaka Fan Club ikorera mu Karere ka Ngoma by’umwihariko mu duce twose twahoze ari mu Gisaka ku ngoma ya Cyami.

Inteko rusange yabo barebeyemo uko bitwaye muri ’saison’ ishize ndetse banafata umurongo mushya wa ’Saison’ igiye gutangira.

Munyabugingo Abdoukhalim, Perezida wa Fan Club ya Gisaka yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimiye muri rusange uko bafashije ikipe yabo, ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bakoze, ashimira cyane ubwitange bw’abanyamuryango.

Ati " Ndashimira abanyamuryango ko badahwema kwitanga. Twishimiye ko ’saison’ ishize twazaga mu ba mbere batangiraga igihe umusanzu w’ukwezi tugenera ikipe kandi twiyemeje kudasubira inyuma kandi tugakomeza gufatanya n’abandi muri gahunda yo kugura umukinnyi (Uburu bwacu, agaciro kacu). Ubushize twari twatanze 350.000 FRW muri iyo gahunda, ubu tuzatanga 300.000 FRW."

Yunzemo ati " Twemereranyije kandi ko dukomeza ibindi bikorwa byo kubaka igihugu twatangiye, turemera abatishoboye. Mu nteko rusange , abanyamuryango bemeje ko tuzaremera abatishoboye tukagura ihene byibura zihagaze ibihumbi magana abiri zigatangwa mu tugali 2 , tukazoroza abatishoboye tukajya tuzikurikirana nabo bakazoroza abandi."

Komite ya Gisaka Fan Club...uri hagati wambaye umupira w’umweru ni Munyabugingo Abdoukhalim, Perezida wa Fan Club ya Gisaka

Umwaka ushize abagize Gisaka Fan Club basaniye inzu yo kubamo umuryango utishoboye wo mu Murenge wa Sake. Uyu mwaka kandi baremeye utishoboye wo mu Murenge wa Kibungo, bamushyikiriza ibiribwa n’ibikoresho byisuku.

Buri uko umwaka utangiye (kuri bonne année ), abagize Gisaka Fan Club bakora igikorwa cyo gusangira n’abarwayi bakanabagenera ibikoresho by’isuku. Uyu mwaka nurangira, nabwo biyemeje ko bazasangira n’abarwayi, bifatanya nabo gutangira umwaka mushya.

Gisaka fan club igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 82. Mu nteko rusange bakoze, bakiriye n’abandi bashya. Imaze umwaka n’amezi ane itangiye gukora ku mugaragaro. Yitabira imikino yose ya Rayon Sports yabereye muri Kigali . Imikino ya Rayon Sports yabereye mu Ntara y’i Burasirazuba nibo bakira ikipe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo