Gikundiro Forever yatashye ibiro bishya, yinjirana imihigo muri 2020 (AMAFOTO)

Gikundiro Forever Group, fan Club ya Rayon Sports yatashye ibiro byayo bishya, ihiga kurushaho kuba intangarugero mu zindi Fan Clubs zose mu gihugu muri 2020 ari nako irushaho gushyigikira Rayon Sports mu buryo bwose bwayifasha gutwara igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020. Hari nyuma y’umukino Rayon Sports yari imaze gutsindamo Espoir FC 3-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibiro bishya bya Gikundiro Forever biherereye mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo
muri Etage nshya iri imbere y’ishuri rya Saint Andre. Ubusanzwe iyi Fan Club yari isanzwe ifite ibiro mu Gatsata.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever yatangarije Rwandamagazine.com ko bimuye aho bari basanzwe bakorera kugira ngo barusheho kwegereza abanyamuryango ibiro hafi y’aho Rayon Sports yakirira imikino.

Fista Jean Damascene yavuze ko ibi biro bishya bizajya bifasha uwo ariwe wese ushaka kumenya amateka ya Gikundiro Forever kuza akayahasanga, korohereza abashaka kwinjira muri iyi Fan Club yashinzwe bwa mbere muri Rayon Sports ndetse no korohereza abanyamuryango kubona aho bishyurira imisanzu bitabagoye kuko hazajya haba harimo umukozi uhoraho.

Fista ati " Kuko kandi dufite n’ubuzima gatozi butwemerera gukora nk’umuryango wigenga, hari indi mirimo inyuranye iba ikenewe gukorwa ya buri munsi ku buryo bisaba ‘office’ ihamye kandi iri ahantu hisanzuye nk’aha twatashye uyu munsi."

Musafiri Gilbert , umunyamabanga wa Gikundiro Forever akaba n’umwe mu bazajya bakorera muri iyi ‘office’ mu buryo buhoraho yavuze ko izabafasha gusakaza ibyiza bya Fan Club yabo.

Ati " Ibikorwa bya Group ikomeye nka Gikundiro Forever kandi ikaba n’imfura mu ma fan clubs birumvikana ntitwabaho tutagira aho tubitegurira cyane ko buri mwaka tugira iteganyabikorwa ry’umwaka, urumva hejuru y’ibyo bikorwa byiza tugira abantu benshi baba bifuza kutwiyungaho, ibyo byose rero bidusaba kugira ahantu dukorera kugira turusheho kwakira neza abatugana kugira ibikorwa byiza bituranga bisakare mu banyarwanda bose kuko ariyo ntego yacu (Guharanira imibereho myiza y’abanyarwanda tubakundisha igihugu binyuze muri sport)."

Yunzemo ati " Nk’abafana b’ikipe ya Rayon Sports rero twifuza ko abafana b’ikipe yacu ndetse n’abandi bafana b’andi makipe bagira ibikorwa bitadukanye bakora bifitiye igihugu akamaro nko kuremera, gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, kwitabira umuganda n’ibindi nk’uko tubikora kandi bakagira inzego zihamye yewe bakagira aho bicara nka office bakabihuza kuburyo sport yagirira akamaro buriwese (uyibamo n’utayibamo) ubundi bagashyigikira ikipe zabo kugira zitere imbere kuko ahanini arizo ziduhuza.”

‘Ishusho y’abafana ba Rayon Sports yarahindutse’

Muhire Jean Paul , Perezida wa Gikundiro Forever Group akaba anasanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports yashimiye byimazeyo abagize Gikundiro Forever ko uretse uruhare basanzwe batanga mu gushyigikira Rayon Sports, ngo banaharanira ko isura y’abafana ba Rayon Sports ikomeza guhinduka.

Ati " Kera, abantu bamwe bumvaga ko abafana ba Rayon Sports ari bantu batagira umurongo, ari bantu baba mu muhanda, batagira gahunda ihamye ariko mbashimira ko kuva Gikundiro Forever yashingwa mwakomeje guhindura iyo myumvire itariyo yari ifitwe na bamwe ndetse n’uyu munsi mukaba mugaragaje ko mufite icyerekezo gihamye."

Yunzemo ati " Mukomeze gukoresha imbaraga nyinshi dushyigikire ikipe yacu, gutwara igikombe cy’uyu mwaka birashoboka kandi umwaka ushize muri mubabigizemo uruhare, n’ubu ikipe iracyabakeneye. Ndabashimira kandi ko uretse umusanzu w’ubushobozi , munatanga abayobozi beza mu ikipe.”

Uretse Muhire Jean Paul , Visi Perezida wa Rayon Sports, muri komite yaguye ya Rayon Sports harimo abanyamuryango ba Gikundiro Forever bashinzwe imirimo inyuranye harimo nka Aimable Sibomana , umujyanama wa Komite ya Rayon Sports , Dr Uwiragiye Norbert uba mu kanama nkemurampaka, Ishimwe Prince uri muri komisiyo y’imyinjirize ku mikino Rayon Sports yakiriye na Nshimiyimana Emmanuel bita Matic, umuyobozi wungirije mu ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports.

Ngo imihigo irakomeje

Fista Jean Damascene yabwiye abanyamuryango bari baje muri uwo muhango ko muri 2020, bagomba kongera kurushaho kuba intangarugero muri za Fan Clubs.

Ati " Gikundiro Forever ni umuryango kandi mukomeje kubigaragaza. Ndashimira buri umwe uruhare rwe agira mu kwitanga ngo dukomeze kuba intangarugero mu zindi Fan Clubs."

" Uyu mwaka nabwo ndabasaba gushyiramo imbaraga nyinshi kuko ikipe yacu iradukeneye cyane, cyane cyane muri iyi mikino yo kwishyura yamaze gutangira. Buri wese arasabwa imbaraga nyinshi kugira ngo dukomeze gushyikira Rayon Sports haba mu mikino yakiriye cyangwa iyo mu Ntara."

Fista yakomeje yibutsa abanyamuryango inshingano bihaye uyu mwaka harimo kuzamura umubare w’abanyamuryango, Gukundisha abanyarwanda Siporo muri rusange, kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango ndetse n’abanyarwanda muri rusange ndetse no gukundishya igihugu abanyarwanda ndetse no guteza imbere igihugu biciye mu gushyigikira gahunda za leta.

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho nibwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel . Banagiye begukana ibindi bihembo bitandukanye ku rwego rw’igihugu nka Fan Club yagiye ihiga izindi.

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Uretse gufana, basanzwe banakora ibikorwa binyuranye byo kuremera abatishoboye, kwitabira gahunda za Leta zinyuranye. Buri mwaka batanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund. Uyu mwaka niyo fan Club yafashe iya mbere mu kwitabira gahunda ya Gerayo Amahoro ya Polisi y’igihugu yo gukangurira abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Muhire Jean Paul, Musafiri Gilbert na Fista Jean Damascene nibo bafunguye ibi biro bishya bya Gikundiro Forever

Amashyi ngo kaci kaci !!

Uhereye i bumoso hari Musafiri Gilbert, umunyamabanga wa Gikundiro Forever, Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever na Muhire Jean Paul, Perezida wa Gikundiro Forever kuva yashingwa akaba na Visi Perezida wa Rayon Sports

Komite ya Gikundiro Forever n’abajyanama bayo...Aimable Sibomana ( wa kabiri uvuye i bumoso) na Dr Uwaragiye Norbert ( wa kabiri uvuye i buryo

Abanyamuryango bifotozanyije amwe mu mafoto aranga amateka y’ingenzi ya Gikundiro Forever

Ishimwe Prince ushinzwe Discipline muri Gikundiro Forever

Bifotozanyije ibikombe Gikundiro Forever yagiye yegukana

Abayobozi ba Gikundiro Forever bishimiye iki gikorwa

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Kwize

    Gikundiro forever muri intangarugero muri bandebereho mu bafana bo mu Rwanda.
    Njye sindi umufana wa gasenyi ariko imibanire myiza mugirana n’ayandi makipe,ikinyabupfura bituma nibaza nti kuki bagenzi banyu batabigiraho.

    Aha mutumye natwe dutekereza icyo gukora vuba aha.

    Umurava,ishema n’ubutwari.

    - 19/01/2020 - 10:12
  • zub

    Sinkunda ibintu bya football ariko iyi funclub inyemereye nanjye nayijyamo kuko mbona abantu bayirimo bari committed mubyo bakora kandi bafite iterambere mu buzima busanzwe

    - 19/01/2020 - 11:20
  • Fista

    Muraho turabashimiye
    Tubahaye ikaze muri Gikundiro Forever
    Ukeneye ibisobanuro birambuye tel 0788532662

    - 20/01/2020 - 16:03
Tanga Igitekerezo