Gikundiro Forever yasuye ’academie’ ya Rayon Sports (AMAFOTO)

Abagize Gikundiro Forever basuye abana ba ’academie’ ya Rayon Sports bitoreza mu Karere ka Nyanza, birabanezeza cyane nabo bahigira kuzazamuka mu ikipe nkuru.

Ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo abagize Gikundiro Forever basuye aba bana ubwo bari mu myitozo kuri Stade ya Nyanza. Ni mu rugendo barimo berekeza ku mukino wa shampiyona Rayon Sports yakiriwemo na Mukura VS i Huye, babanza kubasura mu myitozo.

Mbungira Ismail utoza abo bana yashimiye cyane abagize Gikundiro Forever, ababwira ko aribo bafana ba mbere baje gusura abo bana. Kuri we ngo ni igikorwa gikomeye cyane kuko gitera abo bana imbaraga zo kumva ko ikipe ndetse n’abafana bayo babari hafi.

Yagize ati " Ni ukuri abana bishimye cyane kuko nimwe bafana bafashe urugendo baza kubasuhuza. Ndabibashimira cyane kandi mbasaba gukomeza kubaba hafi kuko ni hamwe muho tuzakura abakinnyi ba Rayon Sports beza b’ejo hazaza."

Yakomeje abagezaho imbogamizi bahura nazo mu kazi ka buri munsi ariko abamenyesha ko inyinshi yazigejeje kuri Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ubwo yabasuraga mu kwezi k’Ukwakira 2021, anaboneraho kumushimira.

Ati " Reka mbashimire ubuyobozi bwacu dufite ubu kuko mu minsi ishize Perezida wa Rayon Sports yafashe urugendo aza kudusura, aganiriza abana, birabashimisha cyane. Twamugejejeho imbogamizi duhura nazo kandi yemeye kuzazikemura kuko ubona ko iyi academie ayifite ku mutima."

Gikundiro Forever yabemereye amazi n’umuriro ku kibuga

Ubusanzwe abo bana bitoreza ku kibuga cy’ahitwa mu Gihisi giherereye mu Murenge wa Busasamana, Akagali ka Kavumu.

Mbungira Ismail utoza abo bana yasobanuriye abagize Gikundiro Forever ko ubu bari kwitoreza kuri Stade ya Nyanza kuko ikibuga basanzwe bitorezaho kiri gukorwa neza ku nkunga Projecto Rwanda basabiwe na Murangwa Eugene wahoze akinira Rayon Sports. Imirimo yo kucyubaka ikazarangira muri Gicurasi uyu mwaka.

Ati " Ubu n’ubwo mudusanze aha ariko siho dusanzwe twitoreza. Ikibuga cyo mu Gihisi kiri gukorwa neza ndetse hazubakwa n’inyubako ku ruhande abana bazajya bahinduriramo imyenda mbere na nyuma y’imyitozo, ibiro ndetse n’inzu y’ibikoresho hamwe n’ubwiherero."

Yababwiye ariko ko basigaranye imbogamizi yo kuba hagezwa amazi n’umuriro kugira ngo birusheho gufasha abo bana bahitoreza. Yavuze ko ari igikorwa cyatwara nibura ibihumbi magana atatu y’amafaranga y’u Rwanda (300.000 FRW).

Nsekera Muhire Jean Paul uyobora Gikundiro Forever yahise amwakira, amubwira ko nka Gikundiro Forever, icyo bazacyibakorera, ayo mazi n’umuriro bikagera ku kibuga.

Muhire Jean Paul yahise akomerezaho avuga ko bishimiye cyane uru rugendo ndetse abasezeranya ko bazakomeza kubaba hafi.

Ati " Birashimishije kubona abana nk’aba b’ikipe yacu dukunda. Twishimiye uru rugendo ndetse tubasezeranyije kuzajya tubasura kenshi harimo no kubafasha ku mikino ya gishuti muzajya mukina. Aha niho hazava abakinnyi b’ikipe yacu b’ejo hazaza, nta mpamvu n’imwe itatuma tubashyigikira."

Mbere yo gusoza urugendo, abagize Gikundiro Forever bashyikirije Mbungira Ismail ibahasha irimo amafaranga yo kugurira abana ka ’Fanta’ ngo babone ko bashyigikiwe kandi abafana babari inyuma.

Iyi kipe y’abato ibarizwamo abana bari mu cyiciro cy’abana batarengeje imyaka 20 ,abatarengeje 17 n’abatarengeje imyaka 15.

Ni academie yashinzwe na Kassim Murenzi wabaye umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports akaba na se wa Murenzi Abdallah , ishyirwamo imbaraga ubwo Rayon Sports yabaga mu Karere ka Nyanza.

Kuva iyi kipe y’abato yashingwa yazamukiyemo abakinnyi banyuranye bagiye bakina muri Rayon Sports n’andi makipe yo mu cyiciro cya mbere barimo Allype Majyambere, Mwiseneza Djamal, Irambona Eric, Niyonkuru Vivien, Musoni Theophile bita Pato, Nsengiyumva Idrissa, Dusange Sasha ubu uri gutoza nk’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Mujyanama Fidele, Maximme Sekamana n’abandi benshi.

Iyo amashuri yatangiye, bakora imyitozo saa kumi z’umugoroba no mu mpera z’icyumweru ari nabwo abari munsi ya cumi n’itanu nabo bakora imyitozo. Mu kiruhuko, imyitozo yabo itangira kuva mu gitondo.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever yakirwa na Mbungira Ismail (i buryo) utoza abo bana

Mbungira yabanyuriyemo amateka y’iyi academie

Muhire Jean Paul uyobora Gikundiro Forever yabasezeranyije gukomeza kubaba hafi

Yabemereye ko nka Gikundiro Forever bazabagereza amazin n’umuriro ku kibuga

Babashyikirije ka ’Fanta’ ngo bakomeze kugira umuhate mu mwuga wabo

Baririmbiye hamwe indirimbo yubahiriza Rayon Sports

I buryo hari Hakizimana Philbert ukuriye akanama nkemurampaka ka Gikundiro Forever

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo