Gikundiro Forever yaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Gikundiro Foreve, Fan Club ya Rayon Sports, yakoze igikorwa cyo kuremera Karuranga Théogène wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imuha ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa biherekejwe n’ibahasha.

Ni igikorwa abagize iyi Fan Club bakoze ku wa Gatanu, tariki 1 Nyakanga 2022, mu gihe Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karuranga Théogène ubana n’umugore we n’abana barindwi barimo abuzukuru mu Kagari ka Rwezamenyo I, mu Karere ya Nyarugenge, yashimiye abagize Gikundiro Forever bamuzirikanye, abasabira umugisha ku Mana.

Umunyamabanga wa Gikundiro Forever, Karera Moses, yabwiye Rwanda Magazine ko impamvu bahisemo gufasha Karuranga ari uko atuye mu gace iri tsinda ry’abakunzi ba Rayon Sports rikoreramo.

Ati “Buri mwaka dukora ibikorwa nk’ibi byo kuremera abatishoboye. Muri uyu mwaka, mu gihe turi mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twahisemo gufasha umwe mu barokotse utuye mu Murenge wa Rwezamenyo aho dukorera.”

Yakomeje agira ati “Twasabye Ibuka ku rwego rw’Umurenge wa Rwezamenyo n’Akagari ka Rwezamenyo I, baduhitiramo uwo tugomba gufasha.”

Mu bari bitabiriye iki gikorwa harimo ubuyobozi bwa Gikundiro Forever bwari buhagarariwe na Visi Perezida wayo, Fista Jean Damascenè, Umuyobozi w’Akagari ka Rwezamenyo I, Rwigema Didier Richard na Mukesharugo Marie, umubyeyi wiyemeje gucumbikira umuryango wa Karuranga ku buntu kuva mu myaka 28 ishize.

Gikundiro Forever iri muri Fan Clubs 51 za Rayon Sports, yashinzwe muri 2013. Izwiho gukora ibikorwa bitandukanye bitagararukira gusa ku gushyigikira iyi kipe.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya WhatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho ni bwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.

Ni yo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ni yo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza Ikipe ya Rayon Sports bita "Rayon ni wowe dukunda".

Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel .

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi ni yo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Abanyamuryango ba Gikundiro Forever berekeza kwa Karuranga Théogène

Mu byo bamushyiriye harimo ibiribwa

Hari kandi n’ibikoresho bitandukanye

Mukesharugo Marie, umubyeyi wiyemeje gucumbikira umuryango wa Karuranga ku buntu kuva mu myaka 28 ishize

Karuranga afite umuryango ugizwe n’abantu icyenda

Umuyobozi w’Akagari ka Rwezamenyo I, Rwigema Didier Richard

Ubuyobozi bwa Gikundiro Forever bwari bwitabiriye iki gikorwa

Karuranga n’umufasha we, bashimiye Gikundiro Forever yatekereje kubafasha

Visi Perezida wa Gikundiro, Fista Jean Damascenè

Umunyamabanga wa Gikundiro Forever, Karera Moses

Gikundiro Forever yahaye ibahasha umuryango wa Karuranga

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo