Gikundiro Forever yabaye iya mbere mu kwamagana ‘Fan Base’ yatumije komite nyobozi ya Rayon Sports

Fan Club ya Gikundiro Forever yabaye iya mbere mu kwamagana ubuyobozi bw’Ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan base) bwatumije mu nama komite nyobozi y’iyi kipe ngo itange ibisobanuro ku ngingo zirebana n’imibereho y’ikipe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2020 nibwo ubuyobozi bwa Fan Base ya Rayon Sports bwanditse ibaruwa itumiza komite nyobozi ya Rayon Sports ngo itange ibisobanuro ku buzima bw’ikipe, ku mikoranire hagati ya Komite n’izindi nzego ndetse no ku mikoranire hagati ya Rayon Sports n’abaterankunga bayo.

Ni ibaruwa yasinyweho n’muyobozi wa Fan Base ya Rayon Sports, Mike Runigababisha. Muri iyo baruwa uyu muyobozi yavuze ko iyo nama yatumijwe ku busabe bwa za Fan Clubs zinyuranye zigize Fan Base.

’Ntabwo tuzi uko iyo nama yateguwe’

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo Gikundiro Forever Group yabaye iya mbere mu kwamagana inama yatumijwe n’ubuyobozi bwa Fan Base.

Abagize Gikundiro Forever bavuga ko bashingiye ku makuru bahabwa n’ubuhagarariye muri Fan Base (buri fan club iba ifite umuntu umwe uyihagarariye muri iryo huriro), ngo ntibazi aho ibyifuzo byo gutumiza iyo nama byanyujijwe ndetse ngo n’inama yatumijwe abagize Fan Base batabizi.

Kuba batarabimenyeshejwe ngo nibyo byatumye batabona umwanya wo kubitangabo ibitekerezo biturutse mu banyamuryango babo ari naho bahera bamagana iyo nama ndetse ngo bakaba bayayishyigikiye.

Ikindi gikubiye muri iyi baruwa ni uko Gikundiro Forever yahagaritse by’agateganyo Nshimiyimana Emmanuel bita Matic usanzwe akuriye Siporo n’umuco muri iyo Fan Club akaba asanzwe ari n’umuyobozi wungirije muri Fan Base ya Rayon Sports.

Mu ibaruwa, batangaza ko yahagaritswe kubera ko urwego rwa ’discipline’ rwa Gikundiro Forever hari amakuru ruri kumukurikiranaho.

Twashatse kumenya niba guhagarikwa kwa Matic hari isano bifitanye n’iyi nama yatumijwe na Fan Base ya Rayon Sports, Musafiri Gilbert,umunyamabanga wa Gikundiro Forever yirinda kugira byinshi abitangazaho.

Yagize ati " Matic aracyari umunyamuryango wacu ariko twabaye tumuhagaritse mu nshingano ku buryo ikindi gikorwa yakorera ahandi kitakwirirwa Groupe yacu. Hari amakuru urwego rwacu rwa discipline ruri kumukurikiranaho ari nayo mpamvu badusabye kuba tumuhagaritse. Ibyo kuba bifite aho bihuriye n’iriya nama nta byinshi nabivugaho."

Muri Fan Base naho ishyamba si ryeru

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com kandi avuga ko nyuma y’uko iyo baruwa itumiza komite ya Rayon Sports mu nama isohotse, ngo byateje umwuka muke muri Fan Base ya Rayon Sports kuko abayigize ngo batari bazi ibyo gutumizwa kw’iyo nama.

Umwe mu baduhaye amakuru avuga ko icyababaje ngo ari uko urwego rwabo rwarengereye mu gutumiza urwego ruri hejuru yarwo mu nama.

Yagize ati “ Icya mbere biriya byakozwe ntitwari tubizi kuko niyo tubibwirwa twari kugira inama ubuyobozi bwacu ko budafite uburenganzira bwo gutumiza urwego rwisumbuyeho kuri bo. Ni ikintu cyateje impaka nyinshi kandi biragaragara ko abanyamuryango batayishyigikiye ari nayo mpamvu bidashoboka ko yaba.”

Yunzemo ati " Biriya kandi babikoze birengangije ko muri iki gihe nta nama cyangwa amahuriro yemewe gukorwa. Ikintu cyemewe ni inama ikorwa n’abantu bakora mu kigo kimwe nabwo hubahirijwe amabwiriza ariko ntabwo abantu bava hirya ngo hino ngo bahurire ahantu bakore inama."

Ubusanzwe Fan Base ya Rayon Sports igizwe na Fan CLubs 42 zitanga umusanzu w’asaga Miliyoni eshanu (5.200.000 FRW) muri Rayon Sports buri kwezi.

Igikorwa baheruka gukora bahurijeho nka Fan Clubs zose zigize Fan Base kwari ukwamagana inkunga ya Skol iheruka guha abakinnyi b’iyi kipe bitazwi n’ubuyobozi.

Gikundiro Forever yo ni Fan Club ya mbere yashinzwe muri Rayon Sports kuko yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho nibwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Fan Base bwanditse butumiza Komite nyobozi ya Rayon Sports

Ibaruwa ya Gikundiro Forever yamagana inama yatumijwe na Fan Base

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo