Giancarlo Davite yegukanye Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019, imodoka 6 ntizasoza isiganwa

Isiganwa ryabimburiye ayandi muri shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu mamodoka rya Nyirangarama Tare Sprint Rally ryabaye kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rulindo, ryegukanywe na Giancarlo Davite afatanyije na Yan Demester bari muri Mitsubishi Lancer, imodoka eshashatu ntizabafasha kurirangiza bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo impanuka.

Mu mihanda ya Shyorongi, Nyange no ku musozi wa Tare niho iri siganwa ryareshyaga na kilometero 88.6 ryanyuze, ahatangiye imodoka 12 muri 13 byari biteganyijwe ko ari zo zitabirwa iri siganwa rya mbere ry’imodoka ribaye mu Rwanda muri uyu mwaka. Mitraros Elefterrios ari kumwe na Paganin Paolo bari bagarutse gusiganwa mu rw’imisozi igihumbi.

Agace ka mbere n’aka kabiri mu misozi ya Shyorongi, ahari hafite intera ya kilometero 16, hasize imodoka zirimo iya Bukuru Rally Team na Tassos Team zivuyemo ku ikubitiro bitewe n’imiterere y’umuhanda, aho abapilote bataga umuhanda.

Imodoka yari itwawe na Fergadiotis Tassos ari kumwe na Gatsinzi Jonathan yarenze umuhanda mbere y’uko Buggy yari itwawe na Uwimana Jules ari kumwe na Bukuru Hassan yabagoye bageze mu gace ka Kiziranyezi, bayerekeza mu rundi ruhande, igonga urukuta rw’igipangu cy’inzu, igwamo hepfo. Abapilote bose bakaba nta kibazo bigeze bagira.

Abandi bavuyemo muri utu duce tubiri twa mbere ni Kayitankore Lionel wari kumwe na Mujiji Kevin mu gihe kandi na Gakwaya Claude wari kumwe na Mugabo Jean Claude banafatanyije kwegukana isiganwa nk’iri umwaka ushize, na bo batabashije kurenga iki cyiciro kuko nabo imodoka yabo yagize ikibazo.

Mu duce turindwi twakozwe kuri uyu wa Gatandatu, tubiri twa nyuma twakinwe n’imodoka eshashatu gusa, aha birumvikana ko izindi esheshatu zari zamaze kuvamo. Iyari itwawe na Mayaka yavuyemo bagitangira agace ka kane mu gihe iyari itwawe na Yoto Fabrice yavuyemo mu ntagiriro z’agace ka gatanu.

Isiganwa nyir’izina ryari rigizwe na kilometero 88,6 ryegukanwe n’Umubiligi Giancarlo Davite wakoresheje isaha imwe iminota 11 n’amasegonda 48. Ibi bihe, yabigize nyuma yo gukuramo umunota umwe n’amasegonda 20 yahanwe.

Ku mwanya wa kabiri haje Umurundi Roshanali Mohamed wasizwe iminota itandatu n’amasegonda 14 mu gihe Mitraros Elefterrios we yasizwe n’uwa kabiri iminota itatu n’amasegonda 18.

Rutabingwa Fernand wari uyoboye iri siganwa, yavuze ko mu byatumye imodoka nyinshi zitabasha gusoza isiganwa ari uko imihanda yari mibi, bikiyongeraho ko abapilote baba basabwa cyane kumvira ababafasha, babasomera ikarita.

Yagize ati:“Ni isiganwa ryasabaga tekinike nyinshi kurusha kwirukanka, ni isiganwa ryasabaga kumva ugusomera ikarita ‘co-pilote’ kuko hari harimo imihanda mibi. Icyo gihe biba bisaba ko umwumvira, ukumva inama akugira, aribyo bitagiye biba kuko twari tumaze iminsi dukorera mu mihanda myiza ya Nyamata. Uyu munsi noneho twahinduye tubohereza mu mihanda mibi kugira ngo nabyo babyige.”

Shampiyona y’umukino wo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda izakomeza muri Kamena uyu mwaka, hakinwa Huye Rally 2019 izabera mu majyepfo.

Uko bakurikiranye muri Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019

  1. Giancarlo Davite (BEL) & Yan Demester (RWA)- Gianca Rall Team/ Mitsubishi Lancer : 1h11’48’’
  2. Roshanali Mohamed (BUR) & Hassan Ali (BUR)- Momo Rally Team/ Subaru Impreza: 1h18’02’’
  3. Mitraros Elefterrios (RWA) & Paganin Paolo (RWA)- Mitralos/ Subaru Impreza: 1h21’20’’
  4. Jean Jean Giesen (RWA) & Yannik Dewalque (RWA)- ABG Rally Team/ Toyota Celica : 1h25’41’’
  5. Din Imtiaz (BUR) & Scoot Cook (BUR)- Imtiaz Team/ Toyota Avensis: 1h34’08’’
  6. Semana Furaha (RWA) & Kubwimana Emmanuel (RWA)- Hute Motorsport/ Subaru Impreza GC8: 1h37’37’’

Abatarabashije gusoza isiganwa

  1. Gakwaya Jean Claude (RWA) & Mugabo Jean Claude (RWA)- Huye Motosport/ Subaru Impreza
  2. Uwimana Jules (RWA) & Bukuru Hassan (RWA)- Bukuru / Buggy
  3. Kayitankore Lionel (RWA) & Mujiji Kevin (RWA)- Unit Rally Team/ Toyota Celica
  4. Mayaka Felekeni Amigo (RWA) & Abdalah Salim (RWA)- Mayaka Rally Team/ Peugeot 205
  5. Fergadiotis G. Tassos (RWA) & Gatsinzi Jonathan (RWA)- Dukes Rally Team/ Toyota Celica
  6. Yoto Fabrice (RWA) & Kubwimana (RWA)- ABG Rally Team/ Subaru Impreza

Giancarlo Davite afatanyije na Yan Demester bari muri Mitsubishi Lancer basoje ku mwanya wa mbere

Momo Rally Team begukanye umwanya wa kabiri

Mitraros Elefterrios na Pagann Paolo babaye aba gatatu

Giancarlo Davite na mugenzi we begukanye iri siganwa ribanjirije ayandi muri uyu mwaka

[Giesen Jean Jean na Yannick Dewalque bagize ABG Rally Team bashimirwa na Perezida wa RAC Gakwaya Christian

Mitralos na Paolo na bo barashimiwe bahabwa n’igihembo cya Fairplay cyashyikirijwe Paolo

Mayaka Rally Team nabo ntibasoje isiganwa

Semana Furaha na Kubwimana babashije gusoza Rally yabo ya mbere

Tassos na Gatsinzi na bo barenze umuhanda

Bukuru Rally Team bisanze munsi y’umukingo nyuma yo kurenga igipangu muri Kiziranyenzi

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude batwaye isiganwa nk’iri umwaka ushize batengushywe n’imodoka

Fernand Rutabingwa wari umuyobozi w’isiganwa yavuze ko ryasabaga tekinike cyane kurusha kwirukanka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo