Gen. Major Mubaraka yasobanuye impamvu abakinnyi ba APR FC bogoshwe umusatsi (VIDEO)

Mu muhango wo kwerekana abatoza bashya ba APR FC, Gen. Maj. Mubaraka, umuyobozi wungirije w’iyi kipe ya gisirikare yasobanuye impamvu abakinnyi ba APR FC bogoshwe umusatsi ndetse n’impamvu Ally Niyonzima yayivuyemo.

Impinduka muri Staff technique ya APR FC

Kuri uyu wa gatanu tariki 2 Kanama 2019 nibwo Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi w’imyaka 40, yerekanywe nk’Umutoza mushya wa APR FC, akazungirizwa na na mugenzi we Nabyl Bekraoui bakomoka mu gihugu kimwe, we uje gusimbura Mulisa Jimmy.

Undi werekaniwe muri uyu muhango wabereye ku Kimihurura, aho APR FC iba, ni umutoza mushya w’abanyezamu, Mugabo Alex, uyigarutsemo nyuma y’imyaka itatu, avuye muri Mukura Victory Sports. Aje asimbura Mugisha Ibrahim kuri ubu watandukanye n’iyi kipe, agasubira iwabo muri Uganda aho ashobora no gutoza muri Uganda Cranes.

Aba batoza uko ari batatu basanze muri APR FC, umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Bizimana Didier wagumye ku mirimo ye.

Kalisa Adolphe bakunda kwita ‘Camarade’ wari umunyamabanga wa APR FC mu myaka igera kuri 20 ishize, yasimbuwe na Lt Col Sekaramba Sylvestre nk’Umunyamabanga mukuru mushya. Uyu akaba yari yagizwe ushinzwe gukurikirana ubuzima buri munsi bw’ikipe muri Gashyantare.

Byagenze bite ngo Ally Niyonzima ave muri APR FC ku munota wa nyuma ?

APR FC igiye kwitabira imikino ya gisirikare izabera muri Kenya kuva tariki ya 12 Kanama 2019. Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka tariki ya 11 Kanama 2019 ikagaruka tarikiya 24 Kanama 2019.

APR FC yari yashyize Ally ku rutonde rw’abakinnyi izajyana mu mikino ya Gisirikare ibura iminsi icyenda ngo itangire

Niyonzima Ally ni we mukinnyi waherutse abandi mu bo iyi kipe yarekuye, aho Umuyobozi wungirije wa APR FC yavuze ko yabasabye kujya gushakira amahirwe ahandi, muri Maroc.

Yagize ati " Kuba mutamubonye hano ni uko atari uwa APR FC. Ally yadusabye gushakira amahirwe ahandi. Iyo umukinnyi afite ahantu yasabwe kujya mu rwego rwo kumurambagiza, tumuha amahirwe akagenda akagerageza. Iyo bitanamukundiye, nanone iyo aje tumubonamo ubwo buhanga, , tumuha amahirwe yo kongera kumwakira kuko APR FC ni umuryango."

Ku bijyajye no kuba yaba yarapfuye amafaranga na APR FC , akaba yarasabye amafaranga ntayabone, Gen. Major Mubaraka yabyamaganiye kure.

Ati " Uvuze ngo APR FC yabuze umukinnyi kubera amafaranga, byaba ari ukwikirigita ugaseka. Kubera ko aba bantu ubona aha bose ntabwo ari ab’igiciro gito.
Duhora twifuza ko umukinnyi wa APR FC afatwa neza bishoboka, si ukwigamba ariko umukinnyi wa APR FC arahenze haba mu mishahara, mu mafaranga baguzwe ndetse na “prime” (agahimbazamusyi) nubwo batazikorera neza kuko twe “prime” dutanga hamwe ziba zingana n’umushahara mu yandi makipe.

Yunzemo ati " Ntabwo Ally twatandukanye kubera amafaranga, biramutse ari ibyo byaba bibabaje. Mwe muzamwibarize. Yadusabye kujya kugerageza amahirwe turamwemerera, nibitanakunda muzabona agarutse."

’Kwiyogoshesha ni isuku’

Ikindi kibazo cy’amatsiko cyabajijwe uyu muyobozi wa APR FC akaba anakuriye ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’iburasirazuba, cyari impamvu abakinnyi ba APR FC bogoshwe imisatsi. Umunyamakuru yifuje kumenya niba ari uko byakozwe kubera ko bagiye kwitabira imikino ya gisirikare cyangwa se niba ari amahame azagumaho.

Mu gusubiza iki kibazo, Gen. Major Mubaraka Muganga yavuze ko muri rusange ubundi kwiyogoshesha ari ukugira isuku.

Ati " Wenda ni uko nanjye nambaye ingofero, reka nyikuremo (ayikuramo ayishyira hasi),…murebe umusatsi wa General uko ungana …nubwo APR FC ari ikipe y’ingabo, ntabwo dukoresha Order (itegeko) cyane …turi ingabo ziri democratic cyane. "

Yunzemo ati " Mu Kinyarwanda rero ubundi baravuga ngo isuku igira isoko….Intego ya APR FC irenze APR FC nkuko muyibona muri iyi nzu. Twifuza ko umwana w’umunyarwanda wese, yareba umukinnyi wa APR FC akifuza kumera nkawe…Kuba rero umukinnyi wa APR FC ari buze imisatsi ireba i buryo cyangwa i bumoso, , wibaza urwo rugero yaba asigiye murumuna we cyangwa se umwana we uzavuka ejo cyangwa ejobundi."

Yakomeje agira ati " Turabizi iby’imipira, abakinnyi bafite uburyo bambara, uburyo imisatsi bayigira ariko nta kosa kugira isuku. Ku isuku , dufite ibipimo tutajya munsi. Ariko nta tegeko ryo kogosha imisatsi cyangwa kutayogosha, ni icyifuzo ko umwana w’umunyarwanda yagenda ahagarariye iryo shema. Ndatinya gutanga ingero ziremereye cyane ariko uhereye no ku bayobozi bari hejuru cyane, wareba uko bateye. Nirwo rugero dufatiraho. Ku ntore iturusha intambwe twese."

Nyuma yo kwerekanwa, umutoza mukuru wa APR FC yabwiye abakinnyi ko batangira imyitozo kuri uyu wa Gatandatu aho bakora inshuro imwe gusa ku Cyumweru akaba aribwo bazakora inshuro ebyiri.

Adil Mohammed Erradi , umutoza mukuru wa APR FC hamwe na Gen. Mubaraka Muganga, Visi Perezida wa APR FC

Umutoza wungirije

Mugabo Alex (hagati) niwe mutoza mushya w’abanyezamu ba APR FC...Ayigarutsemo avuye muri Mukura VS

Lt Col Sekaramba Sylvestre niwe munyamabanga mushya wa APR FC , umwanya yasimbuyeho Camarade

Capt. Kavuna yagizwe umubitsi wa APR FC

Yasemurirwaga ibiri kuvugirwa muri uyu muhango

PHOTO+VIDEOS: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Kaka

    barabuzwa n’iki se ko bakoresha amafaranga ya Lata nibagumye bayasesagure ni gute bahemba abatoza 30M ariko ye!!!! ngo kwiyogoshesha ni isuku? ubu c aba Rasta mubarusha isuku ariko aba basaza batagendana n’ibihe bagiye bajya ku ruhande abashoboye bakayobora! ngo dore umusatsi General afite? General se ni Imana? ariko narumiwe koko

    - 3/08/2019 - 17:48
  • clauzo

    Nibabogoshe kuko na Samosoni kugirango Dirila amushobore yahereye k’umusatsi ubwo akabo kashobotse!

    - 3/08/2019 - 20:53
Tanga Igitekerezo