Ibitego bya Bugingo Hakim na Rugangazi Prosper byafashije Gasogi United gutsinda Musanze FC 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru.
Muri uyu mukino watangiye saa Sita n’igice, Gasogi United yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa munani, ku mupira uteretse watewe na Bugingo Hakim.
Kazindu Bahati Guy yazamukanye umupira awuha Nsengiyumva Moustapha winjiye mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rica imbere ahagana hejuru y’izamu rya Ntaribi.
Musanze FC yanyuzagamo igasatira, yabonye uburyo bw’umupira uteretse watewe na Nyandwi Saddam ubwo Mbogo Ally yari amaze gukinira nabi Harerimana Obed, umunyezamu Cuzuzo Gaël akiza izamu.
Nyuma y’iminota 30 umukino utangiye, Rugangazi Prosper yatsinze igitego cya kabiri cya Gasogi United ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Herron Berrian Scarla.
Ku munota wa 38, Nduwayezu Jean Paul yatsinze igitego cya Musanze FC n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Niyonshuti Gad "Evra".
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Nsengiyumva Moustapha yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wari uvuye ku munyezamu Ntaribi wagowe n’ishoti rya Rugangazi naho Harerimana Obed atera ishoti rikomeye ryanyuze hejuru y’izamu rya Gasogi United.
Mu minota y’inyongera, Gasogi United yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu ku mupira wakozwe na Umurangamirwa Serge wari hafi y’urubuga rw’amahina, ishoti ryatewe na Bugingo Hakim rishyirwa muri koruneri na Ntaribi Steven.
Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi United yizera kuguma mu Cyiciro cya Mbere kuko yagize amanota 33 ku mwanya wa cyenda mu gihe Musanze FC yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 37.
Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Gasogi United na Musanze FC:
Gasogi United: Cuzuzo Gaël, Kazindu Bahati Guy (c), Mbogo Ally, Kaneza Augustin, Nkubana Marc, Bugingo Hakim, Harron Berrian, Nsengiyumva Moustapha, Tuyisenge Hakim, Rugangazi Prosper na Armel Ghislain.
Musanze FC : Ntaribi Steven, Muhire Anicet (c), Rulihoshi François, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Nkundimana Fabio, Harerimana Obed, Eric Kanza Angua, Namanda Luke Wafula, Niyonkuru Vivien na Nduwayezu Jean Paul.
Amafoto: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>