Igitego cyo mu minota ya nyuma cyaraye gifashije Gasogi United gusezerera Sunrise FC muri 1/8 cy’Igikombe, abafana bari baherekeje iyi kipe i Nyagatare baririmba umuyobozi wayo, Kakoza Nkuriza Charles (KNC).
Gasogi United yari yanganyirije i Kigali igitego 1-1 mu mukino ubanza wabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, yasabwaga gutsindira i Nyagatare kugira ngo yizere gukomeza mu Gikombe cy’Amahoro.
Muri uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, igitego cyinjijwe na Malipangou Théodore Christian ku munota wa 86, ni cyo cyatandukanyije impande zombi.
Abafana barimo Malayika, Wanyanza na Feza bazwi muri Rayon Sports bari baherekeje Gasogi United, bashimiye Umuyobozi wayo, KNC, nyuma yo kubona intsinzi. Baririmbye bagira bati “Mugongo wahetse KNC karambe.”
KNC yavuze ko Sunrise FC batsinze ari ikipe nziza ariko yagowe no gukina n’ikipe iyiruta, ashimangira ko bashaka kugera kure mu Gikombe cy’Amahoro.
Ati “Turashaka kuva aho turi muri Shampiyona kuko ntabwo ari heza, ariko tukanashaka no kugera kure mu Gikombe cy’Amahoro, ni yo mpamvu dutsinze Sunrise FC. Si uko ari ikipe mbi ahubwo ni uko dufite intego nyinshi kuyirenza.”
Yongeyeho ko yari yaraburiye Sunrise FC ko itazamusezerera. Ati “Ariko nari narabibabwiye, nabonye bava i Kigali bishimye ngo banganyije, ndabaseka ndavuga nti iyi ni ikipe yacu nk’uko tugendana Kiyovu mu mufuka, na Sunrise tuyigendana muri gakapu ko mu ntoki kacu.”
Abajijwe niba bafite intego yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kugera muri ¼, KNC yavuze ko biteguye kubabaza AS Kigali nibaramuka bahuye.
Ati “Ahubwo dufite intego yo kubabaza AS Kigali kuko ni yo kipe iri munsi ya Sunrise. Tugomba kuyishwanyaguza byuzuye kandi tuzabikora. Intego yacu ni ukuba mu makipe ane ya mbere, tugomba gutsinda imikino itanu ya Shampiyona no kugera kure hashoboka mu Gikombe cy’Amahoro.”
Muri ¼, Gasogi United izahura n’ikipe ikomeza hagati ya AS Kigali na Etincelles FC.
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Abakapiteni b’amakipe yombi; Uwambazimana Leon ’Kawunga’ na Cuzuzo Gael bifotozanya n’abasifuzi bayobowe ba Rulisa Patience
Abakinnyi ba Sunrise FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Gasogi United babanje mu kibuga
Intebe y’abatoza ba Gasogi United
Abasimbura ba Sunrise FC
Abakinnyi babanje ku ntebe ku ruhande rwa Gasogi United
Bamwe mu bakunzi ba Gasogi United [Hommes integres] bari bayiherekeje i Nyagatare
Malayika ufana Rayon Sports (hagati) na we yari yerekeje i Nyagatare
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC (hagati) ategereje ko ikipe itsinda
Malipangou yahagurukije abafana ba Gasogi United bari i Nyagatare
KNC yashimiye abakinnyi uko bitwaye
Malipangou akomeje kwigaragaza atsindira Gasogi United
Byari ibyishimo i Nyagatare
Malipangou ateruwe na Wanyanza usanzwe ufana Rayon Sports
KNC akomeza Seninga Innocent utoza Sunrise FC
Mbarushimana Shabani utoza Gasogi United ashimira Imana nyuma yo gusezerera Sunrise FC mu Gikombe cy’Amahoro
KNC na Les Les Hommes Intègre bakomera ikipe amashyi
Amafoto: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>