Gasogi United yanganyije na Musanze FC , abanya Musanze bati Twibwe(PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya Gasogi United yanganyije na Musanze FC 1-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona, abanya Musanze bataha bakubita agatoki ku kandi bavuga ko bibwe.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019 guhera saa cyenda z’amanywa. Niwo mukino wabimburiye iyindi yose y’uyu munsi wa 9 wa Shampiyona yari isubukuwe.

Musanze FC yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu Kizizi Jean Claude, Kambale Salita Gentil wahagaritswe n’ikipe kubera imyitwarire mibi, Mbonyingabo Regis, Harerimana Obed wari ufite amakarita 3 y’umuhondo na Ndori Jean Claude.

Gasogi United yo yaburaga Abdul Mudeyi na Niyonkuru Zacharie.

Gasogi United yari ku mwanya wa 10 yakiriye Musanze FC yari ku mwanya wa 12 ku kinyuranyo cy’amanota abiri.

Musanze FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cya Imurora Japhet watsindishije umutwe atanze umupira umunyezamu Cyuzuzo Aime Gael.

Ku munota wa 35 nibwo Gasogi United yishyuye igitego gitsinzwe na Tidiane Kone ku mupira wari utewe na Mutatu Mannaseh, umunyezamu Gadi awukuyemo usanga Kone aho ahagaze awushyira mu nshundura, atsinda igitego cye cya kabiri kuva ageze muri Gasogi United.

Igice cya kabiri kigitangira, Imurora Japhet yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Muhoza Tresor ariko umusifuzi yemeza ko Imurora yari yaraririye.

Aha niho abafana ba Musanze FC bahereye bavuga ko bibwe, ko ndetse Imurora atari yaraririye.

Niyonzima Patrick, umuvugizi wa Musanze FC yatangarije Rwandamagazine.com ko abona ko bibwe.

Ati " Ndanenga imisifurire cyane yo mu Rwanda. Mu gice cya mbere twari dufite intsinzi ku buryo bugaragara kuko Sova yateye umupira ugwa ku kuboko kwa Kapiteni wa Gasogi, Guy, ntibasifura penaliti...mu gice cya kabiri, bavuze ko Imurora yari yaraririye kandi igitego yagitsinze bigaragara ko atari yaraririye. Hari n’undi mupira bakoreye mu rubuga rw’amahina, umusifuzi awukuramo awugarura inyuma, avuga ko ari coup franc..."

Yunzemo ati "...Sinzi niba ari ukwibeshya kw’abasifuzi ku mikino ya Gasogi United kuko no kuri Kiyovu SC byabayeho , hahagarikwa umusifuzi...twe nabonye byabaye akarusho, sinzi niba bazajya babanza guhanwa, ngo bakore akazi neza."

Niyongabo Amars utoza Musanze FC we yagize at " Ikifuzo cyange kwari ugutsinda tukabona amanota atatu, ntabwo byakunze twabonye inota rimwe. Twagerageje uburyo bushoboka bwose, gusa ntabwo nishimiye imisifurire y’uyu munsi.

Abajijwe ku bijyanye n’imisifurire, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko we ntacyo yarenza ku byemezo by’imisifurire.

Ati " Ni umukino mfata nkaho twatakaje. Abakinnyi banjye ntabwo bakoresheje ikiruhuko neza...naho ibijyanye n’imisifurire, wagiye ukabibaza umusifuzi ko njye ntasifura ?Wowe wabibonye gute ? Ubwo niba basifuye kurarira , ubwo niko byari biri"

Yunzemo ati " Sindi hano ngo ncire urubanza abasifuzi n’ibyemezo byabo...ibyo umusifuzi yakoze ni umwuga we , njyewe ndi umufana, sindibuvuge ku bavuge ku basifuzi. Ibyabereye mu kibuga , mugende mubisesengure nk’abanyamakuru ..."

Gasogi United FC yahise igira amanota 11 ikaba iraye ku mwanya wa 7 ku rutonde rw’agateganyo naho Musanze FC ihita ijya ku mwanya wa 11 n’amanota 9.

Ku wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019

Gasogi United 1-1 Musanze FC

Ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019

Sunrise FC vs Heroes FC (Nyagatare Stadium, 15h00)
APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019

Marines FC vs AS Muhanga (Umuganda Stadium, 15h00)
AS Kigali vs Kiyovu Sports (Stade de Kigali, 15h00)

Ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019

Gicumbi FC vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15h00)
Bugesera FC vs Mukura VS (Stade Bugesera, 15h00)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda, 15h00)

11 Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga: Cyuzuzo Aime Gael, Kazindu Bahati Guy, Kwizera Aimable, Dusabe Claude, Kaneza Augustin, Herron Csarla, Rugamba Jean Baptiste, Bavakure Ndekwe Felix, Kayitaba Jean Bosco, Tidiane Kone na Manace Mutatu Mbedi

11 Musanze FC yabanje mu kibuga:Muhawenayo Gad, Habyarimana Eugene, Dushimumugenzi Jean, Mwiseneza Daniel, Muhire Anicet, Maombi Jean Pierre, Ally Moussa Sova, Nshimiyimana Clement, Muhoza Tresor, Mugenzi Cedric na Imurora Japhet

Perezida wa Gasogi United, KNC na Sadate Munyakazi wa Rayon Sports wakurikiye uyu mukino

Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide bakunda kwita Trump akunda guherekeza ikipe ye aho yakinnye hose

I bumoso hari umushoramari Hadji Yussuf Mudaheranwa, akaba n’umuyobozi wa Gorilla Motors FC izakina icyiciro cya kabiri uyu mwaka

I buryo hari Songa Mbele , ushinzwe mobilisation mu bafana ba APR FC

Imurora Japhet wari usanzwe akinishwa hagati niwe washakiraga ibitego Musanze FC

Gael Cuzuzo yagiye akuramo imipira yabazwe

Bamwe mu ba hooligans ba Rayon Sports bari bari inyuma ya Musanze FC

Uko igitego cya Musanze FC cyinjiye mu izamu

Uko igitego cya Gasogi United cyinjiye mu izamu

Sam Karenzi, umunyamabanga wa Bugesera FC na Antoine (i buryo), umunyamabanga wa Gicumbi FC

I bumoso hari Niyonzima Patrick, umuvugizi wa Musanze FC

Abafana ba Musanze FC bari bayiherekeje batashye bahonda agatoki ku kandi bavuga ko bibwe

Umukino wagiye kurangira, bumiwe

I buryo hari Visi Perezida wa Musanze FC

I buryo hari Nsanzumuhire Jean de Dieu bakunze kwita Buffet ukuriye abafana ba Musanze FC

Andi mafoto ari kongerwamo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo