Gasogi United yahize kwihimura kuri Gorilla FC

Mbarushimana Shabani wasigaranye Gasogi United by’agateganyo, yavuze ko bagomba kwihimura kuri Gorilla FC bazahura mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona uzaba ku wa Gatanu.

Amakipe yombi agiye guhura mu gihe Gorilla FC iri kurwana no kutamanuka naho Gasogi United ikomeje ibyishimo nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports muri Shampiyona ikanasezerera Sunrise FC mu Gikombe cy’Amahoro.

Mbarushimana Shabani utoza Gasogi United, yavuze ko biteguye neza umukino bazakirwamo na Gorilla FC kuri Stade ya Kigali saa Cyenda kandi bazi ko bagiye guhura n’ikipe ikomeye.

Ati "Gorilla FC tuyiteguye neza nk’uko twitegura andi makipe yose, nk’uko twiteguye umukino wa Sunrise, nk’uko twiteguye umukino wa Kiyovu Sports, navuga ko ari ikipe nziza, ni ikipe ikomeye, ahantu iri ntabwo haguhesha uburenganzira bwo kuyisuzugura."

Uyu mutoza yashimangiye ko bazirikana uburyo Gorilla FC yabatsinze igitego 1-0 mu mikino ibanza, yemeza ko kuri iyi nshuro bigomba guhinduka.

Ati "Ni Ikipe tugiye gukina na yo tuyubaha kandi kugira ngo tubone intsinzi. Yaradutsinze mu mikino ibanza, ariko kuri iyi nshuro turagerageza nubwo dufite imvune cyangwa umunaniro, ariko ndibaza ko ari umwanya mwiza wo kongera kugaragaza ko dushoboye."

Yakomeje agira ati "Yadutsinze umukino ubanza, ntabwo yadutsinda uwa kabiri. Ukurikije imikino duheruka gukina, turi hejuru yabo kandi tugomba kubigenderaho."

Nyuma y’imikino 23 imaze gukinwa, Gasogi United iri ku mwanya wa 10 n’amanota 26 mu gihe Gorilla FC ifite amanota 21 ku mwanya wa 14, ni ukuvuga inota rimwe hejuru y’umurongo utukura.

Undi mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatanu ni uzahuza Espoir FC na Rutsiro FC i Rusizi.

Uwo Étoile de l’Est izakiramo Bugesera FC i Ngoma washyizwe ku wa Gatandatu.

Mbarushimana Shabani utoza Gasogi United

Gorilla FC na Gasogi United zigiye kongera kwisobanura

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo