Gasogi United na Heroes FC ntizizitabira irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2020

Ikipe ya Gasogi United na Heroes FC yombi asanzwe akina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, ntabwo bari mu makipe azitabira imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro “2020 Peace Cup”, y’uyu mwaka wa 2020.

Aya makipe yombi arimo gukina umwaka wabo wa mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, akaba atagaragaye ku rutonde rw’amakipe 14, yemeye kuzitabira iri rushanwa rwatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020.

Amakipe 14 asanzwe akina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere azitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro 2020 ni; Bugesera FC, Marines FC, Etincelles FC, AS Muhanga. Hari kandi; Rayon Sports FC, Sunrise FC, Gicumbi FC, Espoir FC, Police FC, Musanze FC, AS Kigali FC, APR FC, Kiyovu Sports na Mukura VS.

Ku ruhande rw’amakipe asanzwe abarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri, agera ku 10 ni yo yemeye kuzitabira iyi mikino. Aya ni; Vision FC, Gorilla FC, Etoile de l’est FC, Intare FC, Interforce FC, Aspor FC, Impeesa FC, Rutsiro FC, Rwamagana City FC ndetse na Pepinieres FC.

Amakipe azitabira igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka

Biteganyijwe ko tombora y’uko amakipe azahura mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2020, izabera ku Biro bikuru bya FERWAFA, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020,(10h00).

Mu mwaka ushize wa 2019, ikipe ya AS Kigali FC ni yo yatwaye igikombe k’iri rushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, itsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma ibitego 2-1. Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, tariki 04 Nyakanga 2019.

Iyi kipe ya Rayon Sports FC Ikaba yaraje kwegukana umwanya wa 3 itsinze Police FC ibitego 3-1.

Mu bihembo byatanzwe ku makipe yitwaye neza muri iri rushanwa, ikipe ya AS Kigali FC yahawe igikombe giherekejwe na sheki ya miriyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, Kiyovu ihabwa miriyoni 3, Rayon Sports yegukanye umwanya wa 3 ihabwa miliyoni naho ikipe ya Police FC yabaye iya 4 ihabwa miriyoni 1.

Ikipe ibashije kwitwara neza yegukana igikombe k’irushanwa ry’Amahoro “Peace Cup”, ihita ikatisha itike yo kuzaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya “Total CAF Confederation Cup”.

Gasogi United, imwe mu makipe asanzwe akina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, atazitabira imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2020

Heroes FC nayo ntabwo izitabira imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro y’uyu mwaka wa 2020

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali FC bishimira igikombe cy’Amahoro cya 2019, batwaye batsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • babou

    Knc atangiye kubona ko amazi atari yayandi . yirukanye Maso ngo yamennye ibanga . ese kuri Marine fc ninde warimennye? amatakirangoyi.com .amenyeko n,uriya mutiza mukuru tumwibikiye. hhhhhhha

    - 22/01/2020 - 15:17
Tanga Igitekerezo