Gasogi United, Kiyovu Sports na Police FC mu rugamba rutoroshye

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Mata 2022, haratangira imikino ya 1/8 yo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro aho amakipe arimo Gasogi United, Mukura VS na Kiyovu Sports ategerejwe mu kibuga.

Imikino ibanza ya 1/8 cy’iri rushanwa ritanga ikipe izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup yari yabaye mu ntangiro z’uku kwezi.

Kuri uyu wa Kabiri, Kiyovu Sports irakira Marines FC mu mukino ubera kuri Stade ya Kigali saa Cyenda. Urucaca rwari rwatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Rubavu.

Kiyovu Sports y’umutoza Haringingo Francis iraba ikeneye kwitwara neza kugira ngo yongere kwiyunga n’abafana bayo dore ko yaherukaga gutsindwa na Gasogi United muri Shampiyona, byatumye itakaza umwanya wa mbere.

I Nyagatare, Sunrise FC yo mu Cyiciro cya Kabiri iraba yakiriye Gasogi United byanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.

Mukura VS na yo itarahiriwe n’impera z’icyumweru gishize, irakira Etoile de l’Est idahagaze neza. Umukino ubanza wari wabereye i Ngoma, warangiye ab’i Huye batsinze igitego 1-0.

Police FC iheruka kwegukana Igikombe cy’Amahoro mu 2015, irasabwa gutsinda La Jeunesse kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’ebyiri kugira ngo ishake uko yakongera guhagararira Igihugu mu marushanwa Nyafurika. Umukino ubanza wari warangiye ari ibitego 2-2.

Indi mikino ine isigaye izakinwa ku wa Gatatu no ku wa Kane aho utegerejwe na benshi ari uzahuza Rayon Sports na Musanze FC byanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo