Gasogi United FC yasezereye Rwamagana City igera muri 1/4

Ikipe ya Gasogi United Football Club yasezereye ikipe ya Rwamagana City muri 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 nyuma y’uko mu mukino wo kwishyura amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino wabereye i Rwamagana.

Wari umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro nyuma y’uko mu mukino ubanza wa 1/8 ikipe ya Gasogi United FC yari yatsinze ikipe ya Rwamagana City i Gitego kimwe k’ubusa mu mukino wabereye i Kigali kuri sitade ya Mumena.

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga kizwi nk’icya Polisi i Rwamagana wari umukino ugomba kugaragaza ikipe iribugere muri 1/4, gusa uyu mukino ukaba warangiye ikipe ya Gasogi ariyo yitwaye neza mu mikino ibiri ikomeza ku giteranyo cy’igitego kimwe ku busa.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa cyenda zuzuye nkuko byari biteganyijwe watangiye ikipe ya Gasogi United isatira cyane mu minota ya mbere yifashishije abakinnyi bayo barimo Habimana Yves wari wanatsinze igitego kimwe mu mukino wabanje ndetse na Nyamikore Benon umwe mu bakinnyi iyi kipe ya Gasogi United ifite bakina imbere basatira.

K’uruhande rwa Rwamagana City nayo yari imbere y’abafana bayo yagerageje uburyo bwo kuba yabona uko itsinda mu izamu rya Gasogi birananirana dore ko Gasogi United abakinnyi bayo bakina inyuma bari bahagaze neza ndetse banafite ubwumvikane kugeza ubwo bashoje igice cya mbere cy’Umukino nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi kipe.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Gasogi United yabuze ibitego bibiri ku buryo bwabonywe na Yves Habimana ku bw’amahirwe make umusifuzi avuga ko habayeho kurarira, ubundi buryo bwabonetse ni k’uruhande rwa Gasogi yari ibonye igitego cyari gitsinzwe na Dusange Bertin nanone umusifuzi Simba Honore wasifuraga k’uruhande avuga ko habaye kurarira.

Ikipe ya Rwamagana City yari iri murugo nayo yagerageje kureba ko yatsinda igitego ku bw’amahirwe make y’umukinnyi wayo Patrick ateye umupira uca hafi y’izamu gato rya Gasogi ryari ririnzwe na Cyuzuo Gaelle.

Muri rusange umukino wa Rwamagana City ndetse n’ikipe ya Gasogi United waranzwe no gukinira imipira yo mu kirere ndetse no mu kibuga hagati ibi bikaba aribyo byatumye aya makipe yombi ntanimwe ibasha gutsinda igitego mu izamu ry’indi.

Muri uyu umukino wari witabiriwe n’abakunzi benshi ku mpande zombi, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ibi bituma ikipe ya Gasogi United igera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Nyuma y’uyu mukino abakunzi b’ikipe ya Gasogi United Football Club bazwi ku izina ry’Urubambye Ingwe bahembye umutoza w’iyi kipe Lomami Marcel nk’umutoza ukomeje gufasha iyi kipe kugera ku rwego rwiza muri uyu mwaka wa mbere kuri iyi kipe imaze ikina muri shampiyona y’u Rwanda.

Dore uko mu yindi mikino ya 1/8 cy’irangiza yarangiye:

SC Kiyovu 0-1 Mukura VS (Agg. 3-2)
Police FC 1-1 Etoile de l’est FC (Agg. 3-2)
Espoir FC 1-1 Gicumbi FC (Agg. 1-1)
Bugesera FC 1-2 Intare FC (Agg. 2-4)
AS Kigali FC 0-0 APR FC (Agg. 1-0)
Rayon Sports FC 2-1 Marines FC (Agg. 3-1)
Rwamagana City FC 0-0 Gasogi United (Agg. 0-1)
Etincelles FC 3-0 Hope FC (Agg. 5-2)

Nyuma y’iyi mikino hahise haba tombola y’uko amakipe amakipe azahura muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro 2018-2019.

Etincelles FC vs Police FC
AS Kigali vs Gasogi United
Rayon Sports FC vs Gicumbi FC
Intare FC vs SC Kiyovu

Uko amakipe yatomboranye kuzahura muri 1/4 n’amatariki azakiniraho:

Tariki ya 19 Kamena 2019

Etincelles vs Police FC
Intare FC vs Kiyovu SC

Tariki ya 20 Kamena 2019

Rayon Sports vs Gicumbi FC
AS Kigali vs Gasogi United

11 Gasogi United yabanje mu kibuga

11 Rwamagana City yabanje mu kibuga

Nyiringabo Hamdoun aganira na KNC

Gatera Moussa, umuyobozi wa tekinike muri Rwamagana City akaba yarahoze n’umutoza wa Gasogi aganira na Lomami umutoza wa Gasogi United FC

Umutoza Lomami Marcel yahembwe n’abafana ba Gasogi United bibumbiye mu Rubambye ingwe

PHOTO: Rabbin Iman Isaac

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Aimable

    KNC na Gasogi Utd yawe rwose mukosore niba mwiyita ko musobanutse, ni gute ikipe yambara ikabutura ya NIKE, Umupira wa ADIDAS??? Kit manager wanyu azi ibyimyambaro yabakinnyi cg ntanuwo mugira?????

    - 18/06/2019 - 17:49
Tanga Igitekerezo