Gasingwa Michel wayoboraga Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yeguye

Gasingwa Michel wari umaze hafi imyaka ibiri ayobora Komisiyo y’Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yeguye ku mirimo avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Hari hashize iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati ya Gasingwa Michel n’abasifuzi, cyane abo mu Ishyirahamwe ARAF.

Inama yahuje Umuyobozi wa FERWAFA, abagize Komisiyo y’Imisifurire n’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi (ARAF) ku wa Gatandatu, ni yo yabaye imbarutso yo kwegura kwa Gasingwa.

Mu ibaruwa y’ubwegure yatanze kuri uyu wa Mbere, Gasingwa yagize ati “Kubera impamvu zanjye bwite ndabamenyesha ko nsezeye ku buyobozi bwa Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA. Nshimiye abo twakoranye bose ndetse n’abanyamuryango bari barangiriye icyizere, nkaba nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu mupira w’amaguru igihe bizakenerwa.”

Uyu mugabo yashinjwaga itonesha mu basifuzi no kuba hari abo yareze mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko bamufashe amajwi bari mu nama, atabanje kubimenyesha ubuyobozi bwa FERWAFA.

Gasingwa Michel yari yatowe n’inama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yabaye muri Nzeri 2018 nyuma y’uko FIFA yasabye ko amashyirahamwe y’imikino agira umuntu ushinzwe abasifuzi muri Komite Nshingwabikorwa.

Mu bantu 45 batoye, Gasingwa yatowe n’abanyamuryango 23, nabwo bisabye kubasobanurira inshuro zirenze eshatu.

Gasingwa Michel yabaye umusifuzi ukomeye mu Rwanda, aza kugirwa Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA mu 2011, ku buyobozi bwa Ntagungira Célestin Abega.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo