Gangi arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu…umugore we yavuye Uganda aje kumusezeraho

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 nibwo Hategekimana Bonaventure ’Gangi’ azashyingurwa mu Karere ka Rubavu. Umugore we bafitanye abana 3 ni umwe mu baje mu muhango wo kumushyingura avuye muri Uganda aho asanzwe aba.

Hategekimana Bonaventure bakunda kwita Gangi, wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu, ATRACO FC n’ayandi ndetse agakinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.

Kumushyingura byari biteganyijwe kuri uyu wa Kane ariko kuko umubiri we wageze mu Karere ka Rubavu utinze, byimuriwe ku munsi w’ejo ku isaha ya saa munani z’amanywa nkuko Rwandamagazine.com yabitangarijwe na Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu ndetse akaba n’umwe bakuriye abafana b’Amavubi.

Minani Hemed hamwe n’abandi bafana bo muri Kiyovu Sports ni bamwe bagiye gutabara umuryango wa Gangi no gushyingura Gangi.

Hemed yagize ati " Abari bazanye umubiri wa Gangi bawukuye i Huye bahageze saa cyenda, gushyingura byimurirwa ku munsi w’ejo saa munani. Guhera ku isaha ya saa yine zaa mu gitondo nibwo abantu bazatangira kumuherekeza bwanyuma. Azashyingurwa mu irimbi rya Nyakiliba."

Hemed yakomeje avuga ko n’umugore we bari baratandukanye ariko bakaba banafitanye abana 3 na we yaje kumushyingura.

Hemed ati " Ikindi gishimishije ni uko umugore we batari bakibana banafitanye abana 3 ubu ari ku kiriyo, yaje kumuherekeza. Yari asanzwe aba muri Uganda."

Gangi yaguye mu bitaro bya Kabutare mu Ntara y’Amajyepfo aho yari arwariye. Urupfu rwe rwamenyekaniye rimwe n’urwa Katauti Hamad wari umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse bakaba barakinanye mu ikipe y’igihugu Amavubi. Katauti we yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 mu irimbi ry’i Nyamirambo.

Hategekimana Bonaventure Gangi, yahuye n’ikibazo cy’uburwayi yari maranye igihe.Ubu burwayi bwamufashe mu mpera za 2016 bwatangiye ari ikibyimba cyamufashe ku ijosi barakibaga, ndetse ubwo burwayi bukaba ari nabwo bwatumye tariki 2 Gashyantare 2017 atangaza ko ahagaritse umupira w’amaguru.

Gangi yarwariye igihe kinini mu bitaro bya Gisenyi ariko yabanje kurwarira no mu bitaro bya Musanze ari naho yabanje kurwarira, cyane ko ubusanzwe yari amaze igihe akinira ikipe ya Musanze FC mbere y’uko afatwa n’uburwayi. Nyuma yaho abantu benshi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru baramusuye barimo na Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’ingabo, Nzamwita Vincent De Gaulle, Perezida wa FERWAFA, abasifuzi, abakinnyi, abafana n’abandi banyuranye.

Gangi yaje koroherwa ndetse ava mu bitaro. Mu minsi yashize nibwo yongeye kuremba, ajyanwa mu bitaro bya Kabutare ari naho yaguye.

Gangi ubusanzwe akomoka i Gisenyi mu karere ka Rubavu, ariko yakundaga kuba mu Mujyi wa Kigali. Yakiniye amakipe menshi mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu, ATRACO FC, Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze.

Imodoka yazanye umubiri wa Gangi

Umubiri wa Gangi ugezwa ku bitaro bya Rubavu aho wabaye ushyizwe mu buruhukiro mbere y’uko uzasezerwaho kuri uyu wa Gatanu

Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports baturutse i Kigali bagiye gutabara umuryango wa Gangi. KiyovU Sports ni imwe mu makipe yakinnyemo

Hategekimana Bonaventure ’Gangi’ wakiniya amakipe anyuranye yo mu Rwanda n’ikipe y’igihugu, Amavubi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
Tanga Igitekerezo