FIFA yafunguye ishami ry’iterambere ry’umupira w’akarere mu Rwanda

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, yafunguye ishami ryayo i Kigali, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iri shami rishinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri aka karere ka Africa ryari riherereye muri Ethiopia, FIFA nyuma yemeje ko ryimurwa, yumvikana na leta y’u Rwanda kuryimurira i Kigali.

Gianni Infantino ukuriye FIFA yari kumwe na Minisitiri w’imikino Aurore Munyangaju na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta mu gufungura iri shami riherereye hagati mu mujyi wa Kigali.

Mu kwezi gushize, nibwo inama y’abaminisitiri mu Rwanda yemeje amasezerano na FIFA yo kwimurira iryo shami ryayo mu Rwanda.

FIFA yatangaje ko ishami ryayo i Kigali rizaba rishinzwe kuyobora ibikorwa by’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Africa yo hagati n’iburasirazuba.

Iryo shami rizaba kandi rishinzwe kwakira inama z’abagize FIFA muri ako karere, no gutanga inama n’amakuru ku mupira w’amaguru w’akarere ku cyicaro gikuru cya FIFA i Zurich mu Busuwisi.

Muri Senegal na Africa y’Epfo ni ho FIFA ifite andi mashami ashinzwe iterambere muri Africa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo