FIFA Ranking:U Rwanda rwazamutseho imyanya 7

Nyuma y’uko mu kwezi gushize u Rwanda rwari rwasubiyeho inyuma imya 7 ku rutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, kuri ubu rwongeye kuzamuka imyanya 7, ubu ruri ku mwanya wa 93.

Muri Gashyantare 2017 ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Amavubi yari iri ku mwanya wa 100. Ku rutonde FIFA yashyize hanze kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe 2017 ubu u Rwanda rwazamutseho imyanya 7 nubwo ikipe y’igihugu, Amavubi nta mukino mpuzamahanga yigeze ikina muri uku kwezi gushize.

Ikipe ya Argentina yagumye ku mwanya wa mbere ku isi, ikurikiwe na Brazil, Ubudage bukaba ubwa 3. Misiri nicyo gihugu cya mbere muri Afurika ikaba iya 20 ku isi hose. Senegal ni iya 2 muri Afurika ikaba iya 28 ku isi.

Uganda nicyo gihugu cya mbere muri aka Karere k’iburasirazuba aho iri ku mwanya wa 74, Kenya ni iya 2 ikaba iya 88 ku rutonde rw’isi, u Rwanda ni urwa 3.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi

Amakipe ya mbere muri Afurika

KANDA HANO UREBE URUTONDE RWOSE KU ISI

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo