Fan Clubs za Rayon Sports zatangiye kwamagana inkunga ya Skol

Nyuma y’uko uruganda rwa Skol rutanze inkunga ku bakinnyi bamwe ba Rayon Sports bitamenyeshejwe abayobozi b’iyi kipe, kuri ubu fan Clubs za Rayon Sports zatangiye kwandika zamagana iki gikorwa cyakozwe n’uru ruganda, icyo bo bita agasuzuguro ku muryango mugari wa Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gicurasi 2020 bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakiriye inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri byatanzwe n’uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL) isanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatandatu nabwo abatari bagezweho bahawe iyi nkunga ariko bamwe barayanga kuko ngo bitabanje kumenyeshwa ubuyobozi bw’ikipe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Fan Clubs za Rayon Sports zatangiye gutanga ubusabe ku rwego ruzikuriye (Fan Base) basaba ko yagira icyo ikora ku gikorwa bo babona ngo nk’agasuzuguro ku ikipe yabo.

Ibyakozwe na Skol ni ’ugucamo ibice ikipe ya Rayon Sports’

Gikundiro Forever , imwe muri Fan Clubs zikomeye za Rayon Sports niyo yabimburiye izindi mu gutanga ubusabe. Bavuga ko ibyakozwe na Skol byakabaye igikorwa cyiza igihe cyari kunyuzwa mu buyobozi ariko ko ngo cyahindutse agasuzuguro kuko uru ruganda rwabikoze rutabimenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Ni ubusabe Rwandamagazine.com yabashije kubonera kopi. Ubwo busabe buragira buti "

Ubuyobozi bwa GIKUNDIRO FOREVER GROUP bushingiye ku nkuru z’ibikorwa birimo bikorwa mu kipe yacu dukunda duhuriyeho, burasaba ihuriro ryaza Fan clubs (Fan Base) za Rayon Sports FC tubereye umunyamuryango, gukurikirana ibirimo gukorwa n’uruganda rwa Skol, aho barimo kuzenguruka mu ngo z’abakinnyi ba Rayon Sports FC babaha imfashanyo igizwe n’amafaranga ndetse n’ibiribwa, igikorwa cyakabaye ari cyiza.

Ibi bikaba birimo gukorwa mu buryo budatunganye aho bigeze abakinnyi bamwe bakaba barimo babyakira abandi ntibabyakire ikintu kirimo guhembera ugucikamo ibice ku ikipe yacu kuko ibikorwa byose bikorwa muri Equipe, biba bigomba gukorwa binyujijwe mu buyobozi bwa Equipe akaba aribwo butanga umurongo w’uko byakorwa ubumwe bwa Equipe ntibuzemo agatotsi nk’uko bigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye bikaba birimo gukorwa bitazwi na komiti ya Equipe ari naryo pfundo ryo kuba abakozi (abakinnyi) ba Rayon Sports FC batabyumva kimwe, bikaba birimo bihembera umwiryane muri Rayon Sports.

Impamvu dusaba Fan Base ko ibi bintu bikurikiranwa ni uko byateje umwuka mubi wo kutumvikana mu banyamuryango ndetse no mu bakinnyi bose ba Rayon Sports FC aho bisa naho bigamije gucamo ibice abakinnyi ndetse bigambiriye guteza ukutumvikana hagati y’abanyamuryango n’abayobozi, bikaba bigaragarira aho bari muma Groups atandukanye kandi aribo duhagarariye.

Aho bagaragaza ko ari agasuzuguro gakomeye basuzuguwe naruriya ruganda rwa Skol guhera kubuyobozi bitoreye, bakomeza basaba ko aba birinyuma nabo bakurikiranwa, amategeko n’amabwiriza agakurikizwa kuneza y’abanyamuryango ba Rayon Sports bose muri rusange kugira turusheho kugira ikipe iri kumurongo kandi irangwamo ubumwe.

Mugire amahoro y’Imana."

’Ni agasuzuguro’

Indi fan Club yandikiye ubuyobozi bwa Fan Base ni Ijwi ry’Aba Rayon Fan Club. Iyi fan Club yo ryise icyo gikorwa ’agasuzuguro’ kakozwe n’umufatanyabikorwa wabo.

Ubusabe bw’Ijwi ry’Aba Rayon buragira buti " Ubuyobozi bwa Fan club Ijwi ry’Abarayon burasaba ubuyobozi by’abafana ba Rayon Sport FC gusaba ibisobanuro umuterankunga wa équipe ku makosa akomeye y’agasuzuguro no gukoresha abakozi b’ikipe nta burenganzira ibifiteye.

Ayo makosa tumushinja ni aya akurikira:

1)Gutanga inkunga igizwe n’ibiribwa, n’ibinyobwa ku bakinnyi ba équipe yacu Rayon Sports FC itabimenyesheje ubuyobozi bwa équipe ndetse n’ubuyobozi bwite bwa leta nk’uko amabwiriza ya #Guma murugo# agenga abanyarwanda bose muri iyi minsi abiteganya.

2)Gufata bamwe mu bakinnyi bakabaha ibisindisha mu gihe bakabaye bakomeje imyitozo bahabwa n’abatoza bagomba gukorera mu rugo. Ibyo byose babikoze birengagijeko ibikorwa birebana na équipe ndetse n’abakozi bayo bagomba kubikora bafatanyije n’ubuyobozi bwa équipe cyangwa ubuyobozi bw’abafana cyangwa bagafayanya n’ itsinda ry’abana(Fan club).

Tukaba tubona ko babikoze bagambiriye gucamo ibice abakinnyi ndetse n’abanyamuryango ndetse no kwangisha ubuyobozi abafana.

3)Kwegera bamwe mu banyamuryango bacu bagamije kubashyigikira no guteza imvururu muri fan clubs.

Bityo tukaba dusaba ko abakinnyi bakoreshejwe bafatanya na skol batahawe uburenganzira batanga ibisobanuro

Nibutsa skol yakagobye kubahiriza ibiri mu masezerano yagiranye n’ubuyobozi bwa équoipe."

Murego Philemon ukuriye Ijwi ry’aba Rayon yatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu mu nyandiko yabo harimo no kuba uru ruganda rwaratanze ibinyobwa birimo n’ibisindisha bafite amakuru abyerekeye ngo bazagaragaza igihe bizaba ari ngombwa mu kwerekana ukurengera k’uru ruganda.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ubuyobozi bwa Skol ntibwafataga telefone zabo ngendanwa ngo baduhe amakuru arambuye y’iki gikorwa bakoze.

Harakurikiraho iki ?

Mike Runigababisha uyobora ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko ubusabe bwa za Fan Clubs zinyuranye bamaze kububona , igisigaye ngo ni ukugaragaza uruhande nabo bahagazeho.

Ati " Uretse izo umbwiye, hari n’izindi zinyuranye zatwandikiye harimo Friends fan Club, Ruhango Fan Club , Gisaka Fan Club n’izindi zinyuranye. Igikurikiraho ni uko natwe nk’ubuyobozi bwa Fan Base tuza kugaragaza uruhande rwacu mu nyandiko."

Mike yavuze ko igikorwa ubwacyo kitari kibi ariko ngo kuba Skol yaragikoze itakinyujije ku buyobozi byatangiye guteza ikibazo n’urunturuntu mu bafana ndetse n’abakinnyi.

Ati " Ubwabyo kuba hari abakinnyi bari kubifata abandi bakabyanga, biragaragaza ko ari ikibazo. Abatwandikiye nabo wabonye ko babigaye. Turandikira ubuyobozi bw’ikipe natwe tubusaba ko bwasaba ibisobanuro Skol ku gikorwa nka kiriya."

Yunzemo ati " No mu buzima busanzwe, ntabwo wajya gufasha umuturage utamenyesheje ubuyobozi....Ntabwo ariko icyo natwe tubivugaho biri bujye kure y’ibyo za Fan Clubs zanditse zisaba kuko urabona ko biri kuryanisha abantu mu buryo butari ngombwa kandi iyo babinyuza mu buyobozi cyari kuba igikorwa cyiza."

Uruganda rwa SKOL rusanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports kuva muri Gicurasi 2014.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo