Fan Clubs za Rayon Sports zakusanyije Miliyoni 13 FRW yo kugura ’ibikurankota’ (AMAFOTO)

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri za Fan Clubs bakusanyije Miliyoni cumi n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (13.150.000 FRW) yo kugura abakinnyi bashya bagomba kuza muri iyi kipe.

Hari mu nama yabahuje kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020 kuri Hill Top Hotel i Remera guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah nka Perezida na Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire bamwungirije nibo batumije iyi nama. Abandi bayitabiriye ni abakuriye za Fan Clubs za Rayon Sports ndetse n’abahoze mu buyobozi bwa Fan Base.

Afata ijambo, Murenzi Abdallah yabwiye abafana bibumbiye muri za muri za Fan Clubs ko icyo iyo nama ahanini igamije ngo ari ugushaka uko bagarura ubumwe bw’aba Rayon busa nubwari bumaze gutakara.

Murenzi Abdalllah yavuze ko ibindi byose bizakorwa nyuma ariko habanje kugarurwa ubumwe bw’abafana kuko ngo ari nabo nkingi y’ikipe mu kuyishyigikira mu bikorwa binyuranye.

Yagize ati " Ingingo ya mbere ni ubumwe bwacu. Nirinze kuvuga amazina y’abantu badahari kuko si byiza ariko ubu mwese impande mwari mushyigikiye zaragiye kandi Rayon Sports yarasigaye. Icya mbere kiduhuza ni Rayon Sports. Nkunda kubivuga, abayobozi barayobora bakagenda, nanjye nzagenda ariko ikipe yo ihoraho. Mureke abe ariyo dufana , twe gufana abantu."

Yakomeje avuga ko impamvu Leta yinjiye mu kibazo cya Rayon Sports ari uko mu nzego za Rayon Sports zose haba mu bafana, abakinnyi ndetse no mu buyobozi hari hamaze kuzamo ibice ku buryo kwiyunga ubwabo byari byananiranye. Yavuze ko mbere yo kuba abafana ba Rayon Sports ari abanyarwanda ari nayo mpamvu Leta yafashe umwanzuro wo gukemura ikibazo cyari muri Rayon Sports.

Rutahizamu n’umukinnyi wo hagati b’ibikurankota bagiye kuza muri Rayon Sports

Murenzi Abdallah, yakomeje avuga ko uretse kunga ubumwe bw’aba Rayon , ngo indi nshingano bafite ni ukubaka ikipe kandi izahatanira igikombe cya Shampiyona nkuko bisanzwe. Yaboneyeho gutangariza abafana bari aho ko ubu Rayon Sports iri kuvugana n’abakinnyi bakomeye.

Ati " Umutoza twaramubajije tuti ese dufite abakinnyi ? Yatubwiye ko ku mazina abakinnyi 43 bahari ariko muby’ukuri nta bakinnyi dufite. Turi gukora ibintu byinshi muri iyi minsi 30 twahawe ariko harimo no kubaka ikipe. Ubu hari rutahizamu ukomeye ukeneye kwishyurwa ibihumbi makumyabiri by’amadorali (20.000$) ndetse n’umukinnyi ukina hagati ukeneye ibihumbi cumi na bibiri by’amadorali (12.000$)."

Niho yahereye asaba abafana kugira uruhare mu kubaka ikipe yabo kugira ngo izabe ibasha guhatana na mukeba. Yavuze ko muri rusange bakeneye Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda ngo bongeremo abakinnyi 6 bakomeye mbere y’uko igura n’igurisha rifunga tariki 24 Ukwakira 2020.

Twagirayezu Thadee wahise ufata ijambo, yavuze ko kubura k’ubumwe aribyo byangije byinshi.

Ati " Perezida yabivuze bihagije, tureke gufana abantu , dufane Rayon Sports abe ariyo tugarukiraho mu gufana, twirinde kwinjira mu bindi. Muribuka tuva i Kirehe dutwara igikombe ibyishimo twari dufite. Aho niho dushaka kuganisha Rayon Sports. Muri abayobozi, mugende mudutangire ubutumwa bwiza. Mwari mwarahagaritse gutanga imisanzu, mwongere muyitange, mutange inkunga , twubake ubumwe, twubake Rayon Sports iharanira gutwara igikombe."

Yijeje abafana ko Rayon Sports bari kubaka ari izaba ihatanira igikombe.

Ati " Mubyo turi kubona imbere yacu , dukurikije ibyo turi kubaka mu gikari, Rayon Sports y’uyu mwaka izaba ikipe iharanira gutwara igikombe. Muzabibona si ukuryoshya amagambo, hari ibyo turi gukora mu ibanga."

Me Nyirihirwe Hilaire we yasabye abafana gusiga ibyahise bakubaka ikipe kuko ngo nibaramuka batagize icyo bakora, ababakomokaho bazabibaza.

Ati " Twageze ku ndiba y’ibibazo ariko ubu turi kugasongero ko gushaka ibisubizo. Nitutagira icyo dukora ubu, tuzabibazwa n’abazadukomokaho ko twahemukiye ikipe yacu ikaba ruvumwa."

Yakomeje amenyesha abari aho ko ubu Fan clubs ziyobowe na Komite y’inzibacyuho ko inkuru y’uko abayoboraga Fan Base basubijwe mu mirimo atariyo.

Ati " Hari inkuru nabonye ikwirakwira ko abari bayoboye Fan Base basubijwe mu mirimo. Ibyo sibyo. Fan Base ubu ntikiriho kuko inzego zasheshwe. Turi kuvugurura amategeko no kubaka inzego zihamye zizayobora Rayon Sports. Mu gihe bitararangira, Fan clubs ziyobowe na Komite yashyizweho."

Hakusanyijwe Miliyoni 13 FRW zigomba gutangwa bitarenze tariki 5 Ukwakira 2020

Nyuma yaho, abayobozi basabye abakuriye abandi bafana kwitanga kugira ngo haboneke amafaranga yo kugura abakinnyi bashya.

Twagirayezu Thadee yabasabye ko amafaranga biyemeza gutanga yaba yabonetse bitarenze tariki 5 Ukwakira 2020 kugira ngo azagire icyo abafasha mu kugura abakinnyi bashya harimo n’abo bamaze kuvugana.

Ati " Business ya mbere iduhuza ni Rayon Sports. Hakenewe ibikorwa , amagambo tuzayaganira n’ikindi gihe. Amafaranga mwiyemeza gutanga ntazarenze tariki 05 kugira ngo azagire icyo atumarira mubyo turi gupanga."

The Blue Winners yiyemeje gutanga Miliyoni imwe nayo ngo ishobora kwiyongera, Twagirayezu Thadee na we uyibarizwamo yongeraho miliyoni ebyiri. March Generation yemeye nayo gutanga Miliyoni imwe kimwe na Rocket Fan club nayo yemeye gutanga Miliyoni imwe ndetse ikazashishikariza abanyamuryango bayo kwitanga ku giti cyabo.

Dream Unity iheruka gutanga Miliyoni imwe muyo kwishyura umutoza Minnaert nayo yiyemeje gutanga ibihumbi magana atatu naho Gikundiro Forever yiyemeza gutanga ibihumbi Magana abiri asanga Miliyoni Enye n’igice bamaze gutanga mu ikipe kuva uyu mwaka watangira.

Uretse abari bahagarariye Fan clubs, Muhawenimana Jean Claude yemeye gutanga ibihumbi ijana ku giti cye.

Trust Supporters: 1.000.000 FRW
Ijwi ry’aba-Rayon: 100.000 FRW
The Blue Family: 200.000 FRW
Dream Unity: 300.000FRW
Isaro Fan Club: 200.000 FRW
Ubumwe bw’abarayon: 100.000 FRW
Ikondera Fan Club: 100.000 FRW
Kivu Belt Fan club : 300.000 FRW
Ishema ry’umu Rayon Fan Club: 100.000 FRW
Gikundiro iwacu Nyamagabe: 100.000 FRW
Rubavu fan club: 100.000 FRW
The Vert: 300.000 FRW
Gikundiro Lovers: 300.000 FRW
Lucky Jersey: 500.000 FRW
Murera Yacu: 200.000 FRW
Friends fan club: 400.000 FRW
Ijwi ry’abarayon Senior: 100.000 FRW
Blue Sky: 150.000 FRW
Intwari Fan club: 150.000 FRW
Champion Fan Club: 100.000 FRW
Rayon Sports Super Fans: 200.000 FRW
Rocket Fan Club: 1.000.000 FRW
Isibo Fan Club: 120.000 FRW
Ururembo: 100.000 FRW
Ruhango Fan Club: 100.000 FRW
Gikundiro yacu: 100.000 FRW
The Blue Winners: 1.000.000 FRW
March Generation: 1.000.000 FRW
Vision Fan Club: 500.000 FRW
Gikundiro Forever: 200.000 FRW
Igicumbi cy’abarayon: 100.000 FRW
Kinyaga Fan Club: 150.000 FRW
Smart Blue: 200.000 FRW
Urungano: 100.000 FRW
Imirasire: 400.000 FRW
Gisaka fan club: 100.000 FRW
Winning Team: 200.000 FRW
Gikundiro Senior: 300.000 FRW

Thadee Twagirezu: 2.000.000 FRW
Claude Muhawenimana: 100.000 FRW

Abakuriye za Fan clubs nibo bari bahagarariye abandi bafana muri iyi nama

Murenzi Abdallah uyoboye Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports niwe wayoboye iyi nama

Twagirayezu Thadee yijeje abafana ko bari kubaka ikipe izahatanira igikombe ati kandi ibyo tubabwira si ukuryoshya ibiganiro

Me Nyirihirwe Hilaire yabwiye abafana ba Rayon Sports ko nibatubaka ikipe yabo , ababakomokaho bazabibaza

Gatete Ahmed wahuzaga amagambo

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever niwe wari uyuhagarariye muri iyi nama

Ngirinshuti Athanase ukuriye Blue Sky

Mike Runigababisha ukuriye March Generation akaba yaranahoze ayobora Fan Base ya Rayon Sports

Nsengimana Aphrodis ukuriye Murera yacu

Ahishakiye Phias, Visi Perezida wa March Generation

Muhawenimana Claude na we yari muri iyi nama

Murego Philemon ukuriye Ijwi ry’Aba Rayon

Nkurunziza Jean Paul ukuriye itangazamakuru muri Rayon Sports

Nziza Yvan , Visi Perezida wa Dream Unity iheruka kwishyura Minnaert Miliyoni imwe mu mwenda Rayon Sports imubereyemo

Nshimiyimana Emmanuel bita Matic wahoze ari umuyobozi wungirije muri Fan Base

Murenzi Abdallah ati dufane Rayon Sports, twe gufana abantu kuko bazagenda, yo igasigara

Perezida wa The Blue Winners niwe wari uyuhagarariye muri iyi nama ndetse nibo batanze amafaranga menshi mu gukusanya iyi nkunga kuko batanze Miliyoni imwe na Miliyoni ebyiri zatanzwe n’umunyamuryango wabo Thadee Twagirayezu

N’abo mu Ntara bitabiriye iyi nama yo kugarura ubumwe bw’aba Rayon...uyu ni Eugene ukuriye Kivu Belt Fan club

Buri muyobozi yafashe ijambo avuga amafaranga Fan club ayoboye izaba yatanze bitarenze tariki 05 Ukwakira 2020

Abayobozi ba Rayon Sorts bavuze ko muri iki cyumweru bakora ikiganiro n’abanyamakuru bakamenyesha abafana imirimo imaze gukorwa kuva bahawe inshingano

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo