Fan Club y’abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports igiye kuremera uwayikiniye wacitse ku icumu rya Jenoside

The Blue Winners Fan Club yiganjemo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports igiye kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Nyanza uri mu mfura za Rayon Sports zayikiniye kuva ishinzwe kugera muri 1975.

Ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama y’inteko rusange bakoze kuri iki Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018. Inama yabereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa i Mattina kwa Maitre Freddy, umwe mu banyamuryango bagize The Blue Winners.

Imbabazi Consolatrice uyobora The Blue Winners yatangarije Rwandamagazine.com ko guhitamo Akarere ka Nyanza ari impurirane y’ibintu 2 kandi bifite igisobanuro kuri Rayon Sports bafana kandi bigeze no kuba mu buyobozi bwayo.

Ati " Akarere ka Nyanza ni inkomoko ya Rayon Sports, gafite icyo kavuze cyane kuri Rayon Sports. Tuzajya kuremera Munyaruyonga Celestin. Yakiniye Rayon Sports kuva ishingwa 1965 kugera muri 1975…Kumva ko turemeye uwari mu mfura za Rayon Sports ni ikintu gikomeye…Kuba yujuje ibisabwa kandi afite aho ahuriye na Rayon Sports, twasanze ari ikintu gikomeye cyane…

Ni ibikorwa binyuranye tuzamukorera bizahagarara agera kuri Miliyoni FRW. Twari twahisemo kuba twamugabira inka ariko kuba ari umuntu ugeze mu zabukuru kandi wibana,twasanze byamugora , duhitamo kumuremera mu bundi buryo."

Tariki 26 Gicurasi 2018 nibwo abanyamuryango ba The Blue Winners bazajya gusura Munyaruyonga no kumuha ibyo bamugeneye byose.

The Blue Winners yashinzwe tariki 13 Mutarama 2018. Igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 39, bacyiyongera. Ni Fan Club ifite umwihariko wo kuba ifite umubare munini w’abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ku rwego rwa Perezida, Visi Perezida ndetse no ku bunyamabanga.

Mu bayoboye Rayon Sports bayirimo hari nka Murenzi Abdallah na Ntampaka Theogene. Abigeze kuyobora Rayon Sports ku mwanya wa Visi Perezida bayirimo hari nka Gakumba Jean Claude, Rudasingwa JMV na Muhirwa Freddy. Imbabazi Consolatrice uyiyobora na we yabaye Visi Perezida wa mbere wa komite nyobozi ya Rayon Sports. Undi ni Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports igihe kirekire.

Kimwe mu bindi byemerejwe mu nteko rusange ya The Blue Winnners harimo ko bazafasha ikipe mu igura ry’abakinnyi muri ’Season’ itaha ndetse bakazayiherekeza aho izajya hose mu marushanwa yo mu gihugu no hanze yacyo nkuko babitangiye.

The Blue Winners yiganjemo abigeze kuba mu buyobozi bwa Rayon Sports

Freddy wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports

Mike Runigababisha uyoboye ’Fan base’ ya Rayon Sports na we yari yitabiriye iyi nteko rusange

Imbabazi Consolatrice uyoboye The Blue Winners

Kamayirese Jean D’Amour, umwe mu bajyanama muri The Blue Winners akaba n’umwe mu bakunda kuba hafi cyane ya za komite zose za Rayon Sports akanayiherekeza aho igiye hose mu mahanga

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo