Fan Base ya Rayon Sports nayo yamaganye inkunga yatanzwe na Skol

Photo : Mike Runigababisha ukuriye Fan base ya Rayon Sports

Ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports (Fan Base) ryanenze igikorwa cyakozwe n’uruganda rwa Skol cyo gutanga inkunga ku bakinnyi b’iyi kipe bitamenyeshejwe ubuyobozi bwayo, risaba komite ya Rayon Sports gusaba ibisobanuro uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gicurasi 2020 bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakiriye inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri byatanzwe n’uruganda rwa SKOL isanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports kuva muri 2014.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2020 nabwo abatari bagezweho bahawe iyi nkunga ariko bamwe barayanga kuko ngo bitabanje kumenyeshwa ubuyobozi bw’ikipe.

Fan Base ya Rayon Sports yanditse nyuma y’uko Fan Clubs nyinshi zinyuranye ziyigize zari zayandikiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2020 ziyisaba ko yagira icyo ikora nk’urwego rubakuriye , hagatangwa ibisobanuro ku gikorwa cyakozwe na Skol bo bemeza ko kiri guteza umwuka mubi mu ikipe ndetse no kuyicamo ibice.

Nyuma yo kwandikirwa, ubuyobozi bw’ihuriro rya za Fan Clubs za Rayon Sports naryo ryandikiye ubuyobozi bw’ikipe risaba ko yakwaka ibisobanuro uruganda rwa Skol.

Ni ubusabe Rwandamagazine.com yaboneye kopi. Uretse ubuyobozi bwa Rayon Sports, ubu busabe bwanamenyeshejwe uruganda rwa Skol ndetse n’itangazamakuru.

Ubwo busabe buragira buti

" Ubuyobozi bwa Rayon Sports Fan Base bushingiye kugikorwa cyakozwe n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd aho bagiye batanga ubufasha kubakinnyi ba Rayon Sports Football Club nyamara ubuyobozi butabizi ndetse kugeza ubu iki gikorwa cyikaba cyatangiye guteza umwiryane mubakinnyi aho bamwe banze kwakira ubwo bufasha ndetse abandi bakabwakira ikintu kitari cyiza mu ikipe yacu ndetse iki gikorwa cyatangiye guteza umwuka mubi hagati mubafana muri rusange.

Ubuyobozi bwa Fan Base bubabajwe no kubamenyeshako butishimiye nagato iki gikorwa cyakozwe n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd ndetse bukaba bucyamaganiye kure cyaneko n’ubwo ari igikorwa kigaragarako ari cyiza ariko ntago cyakozwe muburyo bukwiye kndi bwubahirije amategeko.

Ubuyobozi bwa Fan Base kandi buboneyeho gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports Football Club gukurikirana ndetse no gusaba ubusobanuro uruganda rwa Skol Brewery Ltd kumpamvu zaba zaratumye bakora igikorwa nkiki mugihe batabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’ikipe nyamara babizi neza ko budaciye mu mucyo.

Twongeye kndi gusaba ubuyobozi gukurikirana ndetse no guhana nundi wese mubanyamuryango ba Rayon Sports wakora amakosa nkana mugihe cyose bigaragayeko byagira ingaruka mbi ku ikipe yacu duhora twifuzako iterimbere.

Ubuyobozi bwa Fan Base buboneyeho gushimira abanyamuryango bayo(Fan Clubs)muburyo bakomeje kwitangira ikipe ndetse badahwema gukomeza guharanira ko igera ku iterambere rirambye,urugero rwiza ni igikorwa cyatangijwe cyo gutanga ubufasha kubakinnyi,abatoza ndetse n’abakozi bose ba Rayon Sports aho buri Fan Club yabashije kugira umukinnyi,abatoza ndetse n’abakozi ba Rayon Sports yishingira kndi kugeza ubu igikorwa cyikaba cyaragenze neza aho ntamukinnyi cyangwa undi mukozi wese wa rayon utarahawe ubufasha ndetse igikorwa cyikazakomeza kugeza igihe ibihe turimo bidasanzwe bizarangirira.

Igikorwa cyo gutanga ubufasha cyikaba cyaratwaye amafaranga y’u rwanda angana na miliyoni enye z’amafaranga y’u rwanda(4.000.000 FRW).

Mugire Amahoro."

Banze gusimbuka inzego

Mike Runigababisha ukuriye Fan Base ya Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu bandikiye ubuyobozi bw’ikipe aho guhita bandikira uruganda rwa Skol ngo ni uko banzee kurenga inzego.

Ati " Twebwe turi urwego rw’abafana. Hejuru yacu hari ubuyobozi bw’ikipe ari nabwo busanzwe bukorana umunsi ku wundi na Skol nk’umufatanyabikorwa. Twabandikiye ngo bakurikirane kiriya kibazo, kandi bazaduhe igisubizo. Ntabwo twari guhita twandikira umufatanyabikorwa kuko twari kuba turenze inzego."

Yunzemo ati " Kuko ubuyobozi bw’ikipe aribwo busanzwe bukorana mu buryo bwemewe n’amategeko na Skol, twabusabye kudusabira ibisobanuro kuri kiriya gikorwa kandi nibutabikora, tuzabubaza impamvu."

Fan Base ya Rayon Sports igizwe na Fan Clubs 42 zisanzwe zitanga umusanzu mu ikipe ungana na Miliyoni hafi zirenga eshanu ku kwezi (5.200.000 FRW). Ninabo bishyize hamwe bashyiraho uburyo bwo kwita ku bakinnyi ba Rayon Sports muri iki gihe cya ’gahunda ya ’Guma mu rugo’ mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Inkuru bijyanye :

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports banze inkunga ya Skol

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo