EXCLUSIVE: Inteko rusange ya Rayon yatoye Visi Perezida mushya, Muvunyi yirukana Bakame burundu

Mu nteko rusange ya Rayon Sports hatowe Muhirwa Freddy nka Visi Perezida wa Rayon Sports asimbura Muhirwa Prosper uheruka guhanwa na CAF. Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports yvuze ko Ndayishimiye Eric Bakame, wari kapiteni wa Rayon Sports azagaruka muri iyo kipe atakiyibereye Perezida wayo. Ngo igihe cyo guca umuco udahana kirageze.

Iyi ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko rusange yabereye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo muri Kanyinya Hotel kuri iki cyumweru tariki 17 Kamena 2018. Rwandamagazine.com yakoresheje uburyo bwose ngo yinjire muri iyo nama ikurikiranire abasomyi bayo ibiri buyivugirwemo.

Inteko rusange itatumiwemo ubonetse wese…ku muryango hari abasore b’ibigango

Ubusanzwe mu myaka yashize, inteko rusange za Rayon Sports zakunzwe kurangwa n’ubwumvikane buke, kubahukana hakaba hari abatuka abandi mu ruhame rimwe na rimwe hakaberamo imirwano. Zitabirwaga n’abanyamuryango bose bafite amakarita y’ubunyamuryango.

Ubutumire bwahabwaga buri wese wayitabiriye

Abasore bibumbiye mu itsinda Kings Gate basanzwe barinda abayobozi n’ibyamamare cyangwa bagakoreshwa mu nama runaka nibo werekaga ubutumire bwawe

Inama yo kuri iki Cyumweru yo yari yihariye kuva ku bayitumiwemo kugera ku kuyinjiramo. Uburyo bushya bwakoreshejwe ni uguha ubutumire buri bantu nibura 2 bahagarariye buri Fan Club muri 32 ziyigize bakaza guhagararira abandi. Mbere yaho buri wese yagiye ahabwa ubutumire bwanditseho amazina ye.

Kwinjira muri iyi nama kwari ukwereka abasore b’ibibigango bari bateguwe urupapuro ruyikwinjizamo utarubona ugasubirayo. Byari byubahirijwe kuko na Paul Muvunyi wa Rayon Sport na we yinjiye ari uko ubwo butumire abwerekanye. Uwinjiraga yasigaga ubwo butumire, yakenera gusohoka akongera akaruhabwa, yagaruka akarwerekana.

Habanjwe gutorwa Visi Perezida…Muhirwa Prosper asimburwa na Muhirwa Freddy

Uwari uyoboye iyi nama witwa Gatete (MC) yabanje kubwira abagera kuri 61 bari bayiteraniyemo ibikubiye ku murongo w’ibyigwa. Yatangiye saa tanu z’amanywa isozwa saa cyenda z’amanywa.

Gatete wari MC yababwiye ko ku murongo w’ibanze hariho kuzuza inzego zituzuye, kwiga ku bavangira inzego zatowe n’utuntu n’utundi. Yavuze ko ubuyobozi bwasanze ko inama rusange ikenewe kandi yihutirwa kugira ngo abanyamuryango bafate ingamba z’uko ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports byakemuka mu maguru mashya ikipe igasubira ku murongo.

Habayeho kuzuza inzego kuko nta Visi Perezida Rayon Sports yari ifite nyuma y’aho Muhirwa Prosper wasimbuye Gacinya Chance Dennis ufunzwe , Prosper na we yaje guhagarikwa na CAF kuko atemerewe kwitabira ibikorwa by’umupira w’amaguru birimo kujya mu buyobozi, guherekeza ikipe , kuyitoza cyangwa kujya ku ntebe y’abasimbura n’abatoza.

Perezida Muvunyi yabwiye abanyamuryango ko impamvu hatinze gutorwa kwa Visi Perezida ari uko Gacinya Chance Denis bari batorewe hamwe ngo amwungirize yahise afungwa, we ngo agakeka ko bizahita bikemuka mu kwezi kumwe ariko bikaba bigeze nanubu atarafungurwa.

Yababwiye ko na Muhirwa Prosper na we wari watowe yahise ahagarikwa na CAF ku makosa yakoreye mu Burundi mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Champions League Rayon Sports yasezereyemo LLB Academique ku kinyuranyo cy’igitego 1-0.

Nyuma nibwo yasabye abari mu nama gutanga izina ry’umuntu ushoboye babona wamusimbura uzi Rayon Sports wanabasha kuyifasha gukemura ibibazo biyimazemo iminsi.

Yagize ati " Ikipe ni nziza mureke tunywe umuti urura wenda uri bunanire bamwe kuwakira ariko ikinyabupfura gike kiri mu bakinnyi ba Rayon Sports no mu bakunzi bayo bamwe kiranduke…CAF Confederation Cu biracyashoboka, igikombe cy’Amahoro kiracyashoboka….Ndabasaba twakire ibiri buve muri iyi nama bituvunnye kuko gutsindwa ntawe bishimisha."

Yunzemo ati " Impamvu ibibazo byose byarinze bigera aha ni uko nari njyenyine, sinari nziko ibabazo Gacinya yagize byatinda. Uwamusimbuye na we murebe ibyamubayeho. Nta rwango rukwiriye kurangwa muri Rayon Sports uretse ko no kuyiyobora bisaba kwihangana ."

Yababwiye ko we hari uwo yatekereje: umucuruzi Maitre Muhirwa Freddy nyiri Mattina Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Yababwiye ko nyuma yo kumuhitamo, yamwegereye bakaganira akabimwemerera ko aramutse atowe yagaruka gufasha Rayon Sports kuko nubundi yahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports ushinzwe ubukungu igihe Gacinya Chance Denis yayoboraga Rayon Sports. Gusa yabwiye abanyamuryango ko nabo niba hari undi babona ubishoboye cyane bamuvuga.

Nta wundi wigeze atangwa maze Muhirwa Freddy ahita atorwa ku rugero rwa 99 % kuko yatowe n’abantu 60, hifata umuntu umwe.

Imigabo n’imigambi ya Maitre Freddy…Inzego zatowe ngo zubahwe

Akimara gutorwa, Freddy yatangaje ko ashimira Muhirwa Prosper asimbuye kuko ngo akiri Visi Perezida yamufashije cyane mu kazi ke. Yavuze ko impamvu yemereye Muvunyi ariko na we yabonye yarafashe icyemezo cyo kuyobora Rayon Sports amaramaje.

Ati " Rayon Sports ntizatunanira nidushyira hamwe. Imbaraga za mbere nzazikura muri mwe , ntahandi twakura imbaraga. Hari igihe ubona Rayon Sports icitsemo ibice kandi bitari ngombwa. Imbaraga abantu bamwe bashyira mu kugira ngo ikipe itsindwe abandi bakazishyirakomo ngo itsinde, mureke tuzishyire hamwe, ntakizatunanira."

" Mu migabo n’imigambi nzajye , nababwira ko njye nkunda ubuyobozi buhamye kandi buri mu buryo. Ikintu cyitwa imiyoborere mbijeje ko kizazamo umurongo, inzego zatowe zubahwe. Ikindi nzashyiramo imbaraga ni ukujya muri Fan Clubs zikazamura umusanzu wabo, Prosper ntakabarushe gutanga menshi yitangira ikipe kandi ari umuntu umwe."

’ Kwirinda kwirukana abantu bafitiye Rayon Sports akamaro ’

Freddy kandi yavuze ko abantu bakwiriye kureka kwirukana muri Rayon Sports kandi bayifitiye akamaro.

Ati " Kuvuga ngo umuntu avuye ku mwanya runaka ahise ava mu ikipe sibyo. Hari abagabo twagiye tubura bakwiriye kugaruka muri Rayon Sports. Abantu beza bagumane natwe. Nigeze kubwira Gacinya ko dukomeje kwirukana hazasigaramo ababi gusa. "

Yunzemo ati " Ntihakagire umuntu uducika kandi afite ubushobozi kuko Rayon Sports irakomeye."

Bakame yongeye arirukanwa…Noneho ni Burundu!Ubundi yari yababariwe gute ?

Kugambanira ikipe no guta akazi nta mpamvu niyo makosa yatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarika Ndayishimiye Eric Bakame mu nama yabaye tariki 9 Kamena 2018 biturutse ku majwi yasakaye tariki 8 Kamena 2018 yumvikanamo Bakame aganira n’umufana wa Rayon Sports.

Ibaruwa yahagarikaga Bakame...Yayibonye tariki 11 Kamena 2018 bucya agaruka mu myitozo

Ku itariki 12 Kamena 2018 nibwo Bakame yagarutse mu myitozo bitungura benshi kuko hari hashize iminsi mike gusa ahagaristwe. Yagarutse mu myitozo nyuma y’ihagarikwa ry’umutoza mukuru, Ivan Minnaert n’abamwungirije 2: Janno Witakenge na Lomami Marcel..

Asobanura iki kibazo, Muvunyi yabwiye abanyamuryango ko ariwe byaturutseho kugira ngo Bakame ababarirwe nyuma y’iminsi 2 ahagaritswe igihe kitazwi.

Perezida Muvunyi yabanje gusaba imbabazi abanyamuryango ku cyemezo yafashe cyavuguruje abari bagifashe bagera kuri 7 barimo n’abasaza bakuru. Impamvu byose yabikoze ngo ni ukubera umukino ukomeye Rayon Sports yari gukina na APR FC ku wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018. Ni umukino Rayon Sports yatsinzwemo 2-1 ihita inatakaza amahirwe ku gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.

Ati " Ndisegura cyane ku bafana n’abanyamuryango ndetse n’abasaza barindwi bafashe uriya mwanzuro. Bamwe baba nta mwanya bafite ariko ndabasaba imbabazi.

Impamvu nabikoze ni kubw’ubusabe bw’abakinnyi bamunsabye ndetse nawe ansaba imbabazi kandi byari bitewe n’ubumere bw’umukino twari dufite. Namaze umwanya mbitekerezaho, ndibaza nti aba bakinnyi bajya mu kibuga ntawe bafite tugatsindwa , ntibambwira ko ariyo mpamvu, ndahumiriza mbirengaho kuko bari bananyijejo ko byanze bikunze batsinda uriya mukino. "

Ibyo Bakame yakoze bigashavuza Muvunyi

Perezida Muvunyi yavuze ko atazibagirwa umunsi Rayon Sports yakinnye na Musanze kubera Bakame utari bukine uwo mukino kubera kuvunika ngo urutoki ariko umutoza Minnaert we yavugaga ko atazi iby’uburwayi bwe.

Yavuze ko icyo gihe yamwinginze ngo aze gutera abandi akanyabugabo ariko ngo Bakame akamuhakanira.

Ati " Naramuhamagaye ndamwinginga ngo aze afashe abandi, arampakanira. Hadaciyeho amasaha menshi ndi kujya i Musanze, numva amajwi yavugiye kuri Telefone. Byarambabaje cyane kuko nabonaga ko Bakame ari umwana mwiza. Ikindi si umuntu uwo ariwe wese, ni kapiteni. Buriya mu gisirikare aba ayoboye abandi…Ubwo umuntu nkuwo yabajyana he ? "

Muvunyi yakomeje asobanura ko nyuma yo kumuhana hari umufana wamwandikiye (Bakame )amubwira ko ibyo yavuze ko atari ubunyangamugayo undi amusubiza ngo amwihenuraho. Ni ubutumwa n’umunyamakuru wa Rwandamagazine.com yabashije kwibonera.

Perezida yagize ati " Umufana amaze kumwandikira amusaba ko yasaba imbabazi, undi yamwutse inabi amubwira ko se na nyina ataribo batanga umugisha we muri Rayon Sports kandi ko abaye aribo batanamwiyimwirukanishamo. Yamwishongoyeho yongera no kumubwira ko amafaranga afite atazanayamara."

Nyuma yaho abari mu nteko rusange basabwe na Muvunyi kugira icyo bavuga kuri Bakame bakurikije uko ikibazo cyagenze. Bose mu batanze ibitekerezo uretse umuntu umwe, bavuze ko Bakame batabona impamvu akiri muri Rayon Sports . Hafi ya bose bavuze ko ibyo akora na Kassim , umunyezamu wa kabiri yabikora ariko ngo ntasuzugure ikipe.

Abahagarariye abandi muri Fan Clubs bavuze ko bamwe mu banyamuryango babajwe n’igaruka rya Bakame, barahira ko batazagaruka ku kibuga.

Umwe yagize ati " Imyitwarire ya Bakame ntikwiriye kapiteni muzima. Aheruka gutangaza mu binyamakuru ko ikipe itabitaho ko ahubwo barya amandazi ngo basunike iminsi. None se umuntu uhwembwa 700.000 FRW kandi wari waraye ahembwe, ubwo ni umuntu wo kwiruka inyuma. Bari babuze iki ? "

Yunzemo ati " Ibyo akora na Kassim yabikora. I Musanze mwabonye ubwitange Kassim yari afite ? Ni imikino myinshi akeneye gusa . Uriya (Bakame) we ni uwo gusuzugura abanyarwanda bose bafana Rayon Sports kandi ntamuntu wayisuzugura ni ikintu kinini cyane, si iy’umuntu umwe. Ni gute umuntu avuga ngo boss mukuru ari hanze ? Umuhemba se aba aba ari iki ? "

Nyuma yaho Muvunyi yongeye gufata ijambo avuga umwanzuro kuri icyo kibazo avuga ko Bakame azagaruka muri Rayon Sports ari uko atakiri Perezida wayo.

Ati " Hakwiriye gucika umuco wo kudahana. Bakame azagaruka muri Rayon Sports ari uko ntakiri Perezida wayo. Harashyirwaho komite ya Discipline ikore ubucukumbuzi ku bandi bari kumwe bahanwe nabandi basigaye nibongera kugaragaza imyitwarire mibi, birukanwe. Akazi bamenye ko ari akazi."

Yunzemo ati " Ntabwo nshyigikiye ikintu gicamo ibice abanyarwanda. Nakunze guhumiriza ku bibazo byinshi ariko iyo ngiye kubikemura mfata umwanzuro uhamye. Hari abandi bagomba guhanwa abasigaye bagakora akazi , utabikoze akabihanirwa."

Muri Nyakanga 2013 nibwo Bakame yerekeje muri Rayon Sports asinyemo imyaka 2 yagiye yongerwa. Yari avuye muri APR FC aho atari akibona umwanya kuko Ndoli Jean Claude ariwe wari umunyezamu ubanzamo muri iyo kipe icyo gihe.

Bakame yagiye muri APR FC avuye mu ikipe ya Atraco FC yavuyemo muri 2009. Kuva mu mwaka w’2007 Bakame yagiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse ni na kapiteni wungirije mu ikipe y’igihugu.

Martin wasinyishije abakinnyi ngo birukanishe umutoza yagawe, asabwa kujya kuzimya umuriro yakije

Inteko rusange yagaye cyane imyitwarire ya Rutagambwa Martin wasinyishije ibaruwa abakinnyi 20 yo kwirukanisha umutoza Ivan Minnaert. Muvunyi yavuze ko byamutunguye uburyo umuntu utakiri mu buyobozi ajya gusinyisha abakinnyi.

Ati " Nababajwe nukuntu Martin yari inshuti yanjye ariko ibyo yakoze ni amafuti.Mu muryango, umwanda bawumesera mu gikari. Iyo abona ko umutoza adakenewe, yari kuzana ikibazo tukakiganiraho atabijyanye ku maradiyo ngo anakore ibyo adafitiye uburenganzira.

Azagende azimye umuriro yakije, twe twiteguye kumubabarira. Kuri ubu (Martin) niyo yaza agasaba ikipe ko yayiherekeza muri Tanzania, yayihabwa mu gihe yaba asezeranye ko azana igikombe kuko harimo n’amafaranga menshi. Agarutse rwose namutegurira tapi itukura yanyuraho yakirwa. Martin yari inshuti yanjye sinzi uko byahindutse."

Hagiye kuza umutoza mushya uzatoza igice cya ‘Saison’ gisigaye, Minnaert ahindurirwe imirimo

Muvunyi yanaboneyeho kubwira abari muri iyo nama ko harara haje umutoza mushya ukomoka muri Brazil. Ngo yatoje muri Angola mu ikipe ya Deportivo, muri Maroc ndetse no muri Portugal.

Yababwiye ko Minnaert atazirukanwa burundu ahubwo ngo azahabwa indi mirimo yo gukorera muri ‘office’ cyangwa ngo agahabwa Rayon Sports y’abato.

Umutoza mushya wa Rayon Sports ngo araza mu ijoro ryo kuri icyi Cyumweru tariki 17 Kamena 2018. Muvunyi yavuze ko igura n’igurisha ry’abakinnyi rizakorwa n’umutoza mushya.

Mu tuntu n’utundi, hanzuwe ko hagiye gushakwa mu maguru mashya uko hakwishyurwa Miliyoni 14 FRW Rayon Sports ifitiye uwitwa Hadjati wabafashije kugura Yannick Mukunzi no kongerera amasezerano Kwizera Pierrot.

Gatete wari MC

Ruhamyambuga , Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports na we yari muri iyi nama

Muhire Jean Paul, umubitsi wa Rayon Sports (i buryo) na King Bernard , umunyabanga uhoraho wa Rayon Sports

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports

Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Matic, umuyobozi wungirije muri Fan Base ya Rayon Sports akaba n’umunyamabanga wa Gikundiro Forever

Muvunyi ati " Igihe cyo guca umuco wo kudahana muri Rayon Sports cyakunze kuyimunga kirageze "

Bakame wirukanywe burundu muri Rayon Sports

Hari n’abaturutse mu Gisaka

Batora Maitre Freddy

Maitre Freddy watorewe kuba Visi Perezida mushya wa Rayon Sports

Abitabiriye iyi nama bafataga umwanya bagatanga ibitekerezo

Mushimire Jean Claude washyizweho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo akurikirane imishinga yayo

M. Zitoni, umunyamategeko wa Rayon Sports yasobanuriraga abanyamuryango aho byasabaga ko amategeko yitabazwa

Mike Runigababisha ukuriye ihuriro rya Fan Clubs za Rayon Sports

Itangazo rigenewe abanyamakuru ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Habimana

    Felicitation ku bayobozi ba rayon sport. Icyemezo mwafashe cyadushimishije. Umuco wo kudahana ugomba gucika. Bakame agomba kumenya ko rayon sport Atari akarimake. Najye mucyiciro cya kabiri. Nubundi yararangiye.

    - 17/06/2018 - 22:24
  • Clobis

    Mwiriwe neza.
    Rayon sport ntago ikwiriye kurekera hariya. Bakame akwiriye gukirikirandwa mu mategeko. Ni ubuhemu kwambura ibyishimo rubanda. Rayon nimba itamureze ndashaka umunyamategeko anfashe kuko nimba hari igisebo na agahinda ni iriya audio. Nzagaruka kuri match za Rayon sport.

    - 17/06/2018 - 23:45
  • HAPPINESS

    Iyi nkuru ni nziza pe,
    nayisomaga nkagirango ndimo gukurikirana inama. Ubucukumbuzi n’ubusesenguzi bwanyu biranyura buri gihe iyo nsoma inkuru kuri uru rubaga. Mukomereze aha!

    - 18/06/2018 - 13:28
  • karenzi

    Kabisa iyi nama mwayisobanuye neza cyane, ndetse mwarushije iradio zigize ibitangaza nka flash fm ya Hitimana na Ephraim kayiranga, mubarangire aho amakuru yukuri aherereye hano kuri rwandamagazine.com. Bakame rero nagende rwiza, amarira yaturijije nimenshi cyane, dushyigikiye icyemezo cy’ubuyobozi bwa rayon sports cyo kwirukana Bakame kuko yahemukiye abanyarwanda/abafans

    - 19/06/2018 - 00:06
  • clode

    uruwambere mugucukumbura !!!!!!!!! congs, abakinnyi mubabe hafi kugirango morale igaruke , naho bakame we ntacyo yari akimaze usibye kuvuga ibisenya rayon hamwe nabafana nasaze neza , cyokoze muhanga wenda azagire muri muhanga kimwe no mumakipe ya bavetera.

    - 19/06/2018 - 19:23
  • clode

    uruwambere mugucukumbura !!!!!!!!! congs, abakinnyi mubabe hafi kugirango morale igaruke , naho bakame we ntacyo yari akimaze usibye kuvuga ibisenya rayon hamwe nabafana nasaze neza , cyokoze wenda azigire muri muhanga kimwe no mumakipe ya bavetera.

    - 19/06/2018 - 20:04
Tanga Igitekerezo