Etoile de l’Est yatsinze The Winners FC

Ikipe ya Etoile de l’Est yatsinze The Winners FC y’i Muhanga 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’abagabo.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, ubera kuri Stade ya Muhanga guhera saa munani z’amanywa.

The Winners FC yakinaga umukino wayo wa mbere mu cyiciro cya kabiri. Etoile de l’Est yo yatangiye urugendo rwayo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikava mu cyiciro cya kabiri imazemo imyaka myinshi.

Mwizerwa Amin , kapiteni wa Etoile de l’Est niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Abakinnyi ba The Winners FC baturuka mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Center ry’i Muhanga bakomeje gushaka uko bishyura ndetse bagakubita imitambiko y’izamu ariko umukino urangira bikiri 1-0.

Etoile de l’Est na The Winners ziri mu itsinda D ririmo andi makipe na Kirehe FC ndetse na Impeesa FC.

Shampiyona y’uyu mwaka izakinwa mu matsinda ane agizwe n’amakipe atanu usibye itsinda A rizaba rigizwe n’amakipe ane kuko Ikipe ya Gasabo United yamaze kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko itazitabira Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino wa 2021.

Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita akomeza muri kimwe cya kane k’irangiza kizasiga hamenyekanye amakipe ane azakomeza muri kimwe cya kabiri. Nyuma y’imikino ya kimwe cya kabiri hazahita hamenyekana amakipe abiri azamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022.

Uko imikino yose y’umunsi wa mbere wagenze:

𝐆𝐑𝐎𝐔𝐏 𝐀

Heroes 1-2 Amagaju

𝐆𝐑𝐎𝐔𝐏 𝐁

Rugende 4-2 Pepiniere
Nyanza 1-2 Gicumbi

𝐆𝐑𝐎𝐔𝐏 𝐂

United Stars 2-2 Espérance
Vision 3-0 UR (Forfeit)

𝐆𝐑𝐎𝐔𝐏 𝐃

Kirehe 1-0 Impeesa
The Winners 0-1 Etoile de l’Est

11 The Winners FC yabanje mu kibuga

11 Etoile de l’Est yabanje mu kibuga

...i buryo hari Nshimiyimana David,umuyobozi wa The Winners FC wari waje gushyigikira ikipe ya ku mukino wa mbere yari ikinnye mu cyiciro cya kabiri

Olivier, umubitsi wa The Winners FC

Mayor w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yarebye uyu mukino

Banamwana Camarade yatangiye urugendo rwo kuzamura Etoile de l’Est mu cyiciro cya mbere

Photo: Ubonabagenda Youssouf

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo