Etincelles FC yatiye umunyezamu muri Rayon Sports

Ikipe ya Etincelles FC yamaze kwandikira Rayon Sports iyitira umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel bakunda kwita Ganza ngo bamukinishe mu myaka ibiri iri imbere.

Ni ibaruwa iyi kipe yanditse tariki 25 Nzeri 2020. Muri iyi baruwa, umuyobozi wa Etincelles FC amenyesha Rayon Sports ko mu gihe baramuka bamubatije , bazamumenyera umushahara ndetse n’ibindi bigenerwa umukinnyi. Bakomeza bavuga ko yahabwa amahirwe yo gukina no kuzamura urwego.

Murenzi Abdallah uyoboye Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko ubwo busabe atarabubona.

Ganza ni umunyezamu wageze muri Rayon Sports muri 2018 avuye muri Giti cy’inyoni yo mu cyiciro cya kabiri , ayisinyira imyaka itanu.

Umwaka ushize yari umunyezamu wa gatatu inyuma ya Kimenyi Yves na Mazimpaka Andre.

Umwaka ushize yakinnye umukino umwe wa Shampiyona abanjje mu izamu ubwo Rayon Sports yatsindaga Heroes FC 4-1 tariki 8 Ukuboza 2019.

Yanakinnye kandi umukino wa gishuti Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United 3-1 kuri Rayon Sports Day 2019 tariki 15 Ugushyingo 2019.

Muri uyu mwaka Rayon Sports ifite abanyezamu batatu aribo Hakizimana Adolphe wavuye mu Isonga FA , Nsengiyumva Emmanuel na Kwizera Olivier wavuye muri Gasogi United.

Ku isoko ry’abakinnyi muri uyu mwaka, Etincelles yibanze ku bakinnyi bakiri bato kandi bakomoka mu Karere ka Rubavu.

Ibaruwa Etincelles FC yanditse itira Ganza

Ganza yabanjemo mu mukino umwe wa Shampiyona

Ganza yageze muri Rayon Sports avuye muri Giti cy’Inyoni

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo